Indirimbo ya Yago yashyizwe kuri Album yatanzwe muri Grammy Awards

Imyidagaduro - 02/09/2025 6:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Indirimbo ya Yago yashyizwe kuri Album yatanzwe muri Grammy Awards

Umuhanzi Yago Pon Dat ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ashyizwe mu mushinga w’isi yose uzwi nka “The World Album – International Artists Project”, umushinga wamaze gushyikirizwa urwego rwa ‘For Your Consideration (FYC)’ muri GRAMMY Awards 2026 mu cyiciro cya Best Global Music Album.

The World Album ni imwe mu mishinga ifatwa nk’ihambaye mu ruganda rw’umuziki mpuzamahanga. Ni yo ya mbere mu mateka yahuje abahanzi bakomoka mu bihugu byose byo ku isi.

Byatumye iba umuzingo ugaragaza ubumwe bw’abantu bose, aho indirimbo ziwugize zigera kuri 200, zikozwe mu ndimi 93 zitandukanye, zikozwe mu njyana zigera kuri 121, ndetse zikubiye mu gihe kingana n’amasaha 12.

Mu magambo y’abateguye uyu mushinga, iyi album “ni iy’isi yose, yakozwe n’isi yose” (made by the world, for the world), ishimangira ko umuziki ushobora kuba ururimi rudafite imbibi.

Kuba Yago Pon Dat ari umwe mu batoranyijwe agashyirwa kuri iyi album binyuze mu ndirimbo ye ‘Vis à Vis’ iri kuri Album ye ‘Suwejo’, ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika n’umwuga we nk’umuhanzi, ndetse no mu kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Yago yavuze ko iyi Album ihurije hamwe abahanzi bo mu bihugu byo ku Isi. Ati “Bagiye bafata abahanzi bashingiye aho bavukiye. Njye bamfashe nk’umuhanzi wavukiye muri Uganda, bakunda indirimbo yanjye yitwa ‘Vis a Vis’ ubu tuvugana, iyi Album yatoranyijwe muri Grammy Awards. Ubu ndi umuhanzi watoranyijwe na Grammy Awards. Ni ibyishimo n’imbaraga kuri njye.”

Si ubwa mbere Yago agaragaye kuri uyu mushinga wa Album, kuko iya mbere yabanje bari bahisemo indirimbo ye yitwa ‘Ocean’. Arenzaho ati “Mu gihe runaka mushobora kumva batangaje ko umunyarwanda ahataniye Grammy Awards.”

Aya magambo yerekana uburyo uyu mushinga utazamura izina rye gusa, ahubwo unafite icyerekezo cyo gusigasira ishusho y’ubuhanzi mpuzamahanga.

Grammy Awards 2026: Amahirwe mashya

Gutangwa muri ‘Best Global Music Album’ bivuze ko The World Album yashyizwe mu nzira yemewe na Recording Academy ngo izajye mu rutonde rw’izihatanira ibi bihembo. Iki cyiciro gihabwa umwihariko wo gushimira ibikorwa bigaragaza ubumuntu, ubumwe n’ubutumwa bw’umuco mu muziki w’isi yose.

Nubwo kuba ‘FYC’ bitavuze ko ari ngombwa ko ihita itorwa, kuba iyi album yagejejwe muri uru rwego ni intambwe ikomeye, kandi byongera amahirwe ko abahanzi bayigize bashobora kuboneraho urubuga rwo kumenyekana no kurushaho kwagura ibikorwa byabo.

Guinness World Records: Imishinga itatu iteye amatsiko

Uretse Grammy Awards, The World Album iri mu nzira yo kwandikwa mu bitabo bya Guinness World Records, mu byiciro bitatu biteye amatsiko.

Harimo Album ya mbere mu mateka irimo abahanzi bakomoka mu bihugu byose ku isi. Album ifite indimi nyinshi cyane; ndetse na Album ifite injyana nyinshi kurusha izindi zose zabanje. Ibi byose bigaragaza uburyo ari umushinga uharanira guca uduhigo tugamije gusigasira amateka y’umuziki.

Ku bahanzi bo mu Rwanda n’akarere, uyu mushinga ugaragaza amahirwe mashya yo kurenga imbibi no kwinjira mu isoko mpuzamahanga ry’umuziki.

Kuba Yago Pon Dat yarabashije kwinjira muri iyi album, byerekana ko impano zo mu karere zishobora kubona urubuga mpuzamahanga iyo habayeho guhanga, ubufatanye n’umuhate.

The World Album – International Artists Project si album isanzwe, ahubwo ni urubuga rw’ubumwe n’umuco mpuzamahanga. Kuba Yago yaragize uruhare muri iyi nkuru mpuzamahanga, ni intambwe ikomeye ituma izina rye ndetse n’u Rwanda birushaho kumvikana mu ruganda rw’umuziki ku isi.

Abahanzi bose bagize uruhare muri iyi album bazagumana 100% by’uburenganzira ku bihangano byabo n’inyungu. Ibi bitandukanye n’uko bikorwa kenshi mu mishinga mpuzamahanga aho abahanzi baba batakaza uburenganzira cyangwa bagabana inyungu.

Byongeye, banashishikarizwa gutanga kimwe cya kabiri cy’ayo bazunguka mu bikorwa by’urukundo (philanthropy) mu bihugu bakomokamo cyangwa ahandi ku isi. Ibi bigaragaza ko uyu mushinga utagamije gusa inyungu z’umuziki, ahubwo unashimangira ubutumwa bwo gufasha isi.

Iyi album iri mu bukangurambaga bwo guhatanira igihembo cya Best Global Music Album muri Grammy Awards 2026, icyiciro cyubahisha umuziki uhuriweho n’isi yose.

Uretse guhatanira ibihembo, The World Album iri no kongerwa mu mashuri no mu bikorwa by’umuco mpuzamahanga. Ibi bisobanuye ko izakoreshwa nk’inkuru y’ubumenyi igaragaza uburyo umuziki ushobora gushingira ku kwiga no gusangira imico y’ibihugu bitandukanye.

Uyu mushinga ukurikira International Artists Project, Part 2, wasohotse mu Ugushyingo 2024. Iyo album yabanjirije iyi yari ifite indirimbo 158, indimi 64, injyana 104. Yose hamwe yari ikubiye mu masaha 9 n’iminota 30

Yago yavuze ko afite icyizere cy’uko indirimbo ye ishobora kuzaboneka mu zihataniye igihembo cya Grammy Awards 


Yago yashyizwe muri uyu mushinga abicyesha indirimbo ye ‘Vis à Vis’ yasohotse kuri Album ye ‘Suwejo’ 


KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YA KABIRI YA KABIRI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...