Indiana Pacers yasanze Oklahoma City Thunder ku mukino wa nyuma wa NBA 2024-25

Imikino - 01/06/2025 10:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Indiana Pacers yasanze Oklahoma City Thunder ku mukino wa nyuma wa NBA 2024-25

Indiana Pacers yageze ku mukino wa nyuma wa NBA Finals ku nshuro ya mbere kuva mu 2000, nyuma yo gutsinda New York Knicks amanota 125-108.

Uyu mukino waranzwe n’ubuhanga bwa Pascal Siakam watsinze amanota 31, na Tyrese Haliburton watsinze amanota 21 anatanga imipira 13 yavuyemo amanota (double-double).

Pacers bayoboye umukino mu gice cya gatatu cyaranzwe no gukinira ku muvuduko mwinshi, bakomeza gushyiraho igitutu kugeza mu gice cya nyuma, batsinda umukino wa kane muri itandatu bari bamaze gukina mu Burasirazuba (4-2).

Iyi ni inshuro ya kabiri mu mateka y’iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Indianapolis igeze ku mukino wa nyuma wa NBA, aho izaba ishaka kwegukana igikombe cya mbere mu mateka yayo. Umukino wa mbere wa NBA Finals uteganyijwe kubera i Oklahoma City ku wa Kane.

New York Knicks yari yirinze gusezererwa mu mukino wa gatanu kubera uburyo yitwaye neza mu bwugarizi, ariko ntiyashoboye kuyobora iyi mikino kugera ku mukino wa karindwi.

Knicks, yegukanye ibikombe bya NBA muri 1970 na 1973, iracyashakisha uko yagaruka ku mukino wa nyuma wa NBA, bwa mbere kuva mu 1999.

Pascal Siakam yahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri Eastern Conference Finals (MVP) nyuma yo kwitwara neza nubwo yari yagize umukino mubi mu wa gatanu.

Yagize ati “Nyuma y'umukino mubi wa gatanu, twifuzaga kwisubiraho. Nizeye bidasubirwaho bagenzi banjye. Iyo turi inyuma, tubasha guhindura ibintu kandi twabikoze uyu munsi.”

Haliburton, watangiye umukino atitwara neza mu gutsinda, yarangije afite amanota 21 n’imipira 13 yavuyemo amanota, mu gihe abakinnyi barindwi ba Pacers bose batsinze amanota 10 kuzamura.

Abarimo Obi Toppin wavuye ku ntebe agatsinda amanota 18 na Thomas Bryant watsinze 11, byafashije Pacers kwigaranzura abasimbura ba Knicks kuko abasimbura ba Pacers batsinze amanota 38 kuri 20 ya Knicks.

Indiana Pacers byabasabye imikino itandatu kugira ngo basezerere New York Knicks 

Indiana izahura na Oklahoma city ku mukino wa nyuma 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...