Imyumvire iragenda ihinduka - Jojo ku butumwa buva muri filime ye ishingiye ku bana bafite ubumuga bw'uruhu –VIDEO

Cinema - 11/06/2026 12:51 PM
Share:

Umwanditsi:

Imyumvire iragenda ihinduka - Jojo ku butumwa buva muri filime ye ishingiye ku bana bafite ubumuga bw'uruhu –VIDEO

Mu gihe sosiyete igenda ihindura imyumvire ku bijyanye n’uburenganzira n’iyubahirizwa ry’abafite ubumuga, umwanditsi wa filime akaba n’umukinnyi Niyonsenga Joselyne uzwi cyane nka Jojo muri “Intimba ya la Vie”, ari gutanga ubutumwa bufite igisobanuro gikomeye binyuze muri filime ye nshya yise “Ibikomere”.

Ibikomere ni imwe muri filime zigezweho ziri kwigarurira abantu muri iki gihe, aho ishingiye ku nkuru y’abana babiri bavukana bafite ubumuga bw’uruhu. Iyi filime igaragaza urugendo rwabo, ibibazo bahura na byo, ndetse n’imyumvire itandukanye ya sosiyete ibakikije.

Mu bakinnyi bayigize harimo amazina amenyerewe mu myidagaduro nyarwanda nka “James”, “Mama Niyori”, “Nana” n’abandi, bakina bagaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’aba bana n’uko bakirwa mu muryango mugari.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Jojo yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi filime cyakomotse ku byo yabonaga ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe batagaragazaga ubumuntu mu buryo bafataga abana bafite ubumuga.

Yagize ati: “Najyaga mbona umugore witwa Shuwadilu ashyira abana be ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakamuvugaho nabi bavuga ngo kuki abagaragaza, ngo abo si abana bo kurata. Ibyo byankoze ku mutima numva ko sosiyete ikwiye guhindura imyumvire.”

Jojo avuga ko icyo gihe yatekereje ku ruhare rwa filime nk’uburyo bwo kwigisha no guhindura imyumvire y’abantu, cyane cyane ku bijyanye no kwakira abana bafite ubumuga.

Mu butumwa bwe, Jojo ashimangira ko abana bose, uko baba bameze kose, bafite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi.

Afite icyizere ko filime ‘Ibikomere’ izafasha ababyeyi n’abaturage muri rusange kumva ko guhisha umwana ufite ubumuga atari igisubizo, ahubwo ko kumugaragaza no kumwemera ari byo bimufasha kwiyumva no kwigirira icyizere.

Ati: “Niba hari umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga, aho kumuhisha amujyane ahantu hagaragara. Abantu bamubone, bamuganirize, bamenye ko nawe ari umwana nk’abandi.”

Jojo avuga ko nyuma y’ikorwa rya Ibikomere, yakiriye ibitekerezo byinshi by’abantu bishimira ubutumwa buri muri iyi filime. Abona ko ubutumwa bugenda bugera ku bo bugenewe, cyane cyane binyuze mu muryango n’imbuga nkoranyambaga.

Avuga ko n’ababyeyi b’abana bakinnye muri filime bagiye bamuhamagara, bamubwira ko babonye impinduka mu buryo abantu babona abana babo, ndetse bamwe bakamubaza impamvu yemeye ko bakina filime bafite uko bameze.

Ibikomere si filime isanzwe y’imyidagaduro gusa, ahubwo ni igikoresho cy’ubukangurambaga kigamije guhindura imyumvire imaze igihe iri mu bantu ku bijyanye n’ubumuga bw’uruhu. Jojo abona ko uko abantu barushaho kuyireba no kuyiganiraho, ari ko n’impinduka zigaragara mu buryo sosiyete yakira abafite ubumuga.

Iyi filime igaragara nk’ijwi rishya rigamije kubwira sosiyete ko “ubumuga atari iherezo ry’ubuzima, ahubwo ari imwe mu mpinduka zisaba gusa kwemerwa no guhabwa amahirwe angana.”

Filime “Ibikomere” ya Jojo ikomeje gutanga ubutumwa bukomeye bwo guhindura imyumvire ku bana bafite ubumuga bw’uruhu


Jojo avuga ko ubutumwa bwa filime ye “Ibikomere” buri kugera ku bantu kandi bukomeje gufasha guhindura uko sosiyete ibona abafite ubumuga

KANDA HANO UBASHE KUREBA AHO FILIME ‘IBIKOMERE’ IKINIRWA


KANDA HANO UREBE IGICE GISHYA FILIME 'IBIKOMERE' YA JOJO FILMS


KANDA HANO IKINDI GISHYA CYA FILIME 'IBIKOMERE' YA JOJO FILMS



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...