Amashuri y’imyuga
n’ubumenyingiro ari mu cyiciro gihanzwe amaso mu kugeza u Rwanda ku bukungu
bushingiye ku bumenyi, bizanavana u Rwanda mu bihugu biri mu nzira
y’amajyambere rukajya mu bifite ubukungu buciriritse mu 2035, n’ibikize mu
2050.
Imibare igaragaza ko
abanyeshuri biga mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro barenga
ibihumbi 115 barimo abakobwa 51.557 bangana na 44,6% mu gihe abahungu ari
63.959 bangana na 55,4%.
Imibare y’Ikigo
cy’igihugu cy’Ibarurishamibare ya 2024 igaragaza ko abarangije amashuri ya TVET
babona akazi ku ijanisha rya 67,2% mu gihe icyiciro cy’ubushomeri muri iyi
ngeri kiri kuri 15,7%.
Ni muri urwo rwego, ku wa
Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025, hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’Umuryango
Don Bosco Youth Education For All,
ufite intego yo gufatanya na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere imibereho
y’urubyiruko, binyuze mu gushyigikira uburezi bugamije kuzamura ubumenyingiro.
Iki gikorwa cyabereye mu
Kagari ka Gasagara, Umurenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, aho ku ikubitiro
uyu muryango watangiye utanga ubufasha ku rubyiruko rwiga mu Ishuri ry’imyuga
n’ubumenyingiro rya Don Bosco Muhazi.
Urubyiruko rwahawe ibikoresho by’isuku, ibiribwa bizabarinda inzara mu gihe
bari kwiga, ndetse hanishyurirwa amafaranga y’icumbi abanyeshuri bacumbitse
hanze y’ikigo.
Iri shuri ryakira
abanyeshuri barenga 180, benshi muri bo bakomoka mu miryango ikennye yo mu bice
bitandukanye by’igihugu. Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko nubwo amafaranga
y’ishuri atarenga hagati y’ibihumbi 5,000 na 20,000, hari abanyeshuri
batayabona kubera ubushobozi buke, bigatuma bagira ibyago byo kuva mu ishuri.
Amasomo y’imyuga: Igisubizo ku kibazo cy’ubushomeri ku isi
Ku rwego mpuzamahanga, imyuga n’ubumenyingiro bifatwa nk’urufunguzo rwo gukemura ikibazo cy’ubushomeri. Raporo zitandukanye zagaragaje ko amasoko y’umurimo yo mu bihugu byinshi arimo abakozi bafite ubumenyingiro kurusha abarangije amashuri ya kaminuza bamwe na bamwe badafite ubumenyi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Umuyobozi wa Don Bosco
Youth Education For All, Padiri Ufitamahoro Servilien, yavuze ko bahisemo gutangirira muri Gikomero kuko ari
hamwe mu hagaragara imiryango ikennye cyane, bityo bikaba bikwiye gutangirizamo
ibikorwa byafasha urubyiruko kwirinda ingaruka z’ubukene.
Yagize
ati: “Turashishikariza urubyiruko gufata inkunga ruhawe nk’ikimenyetso cyo
kumva ko rushyigikiwe bityo na rwo rushyire umuhate mu guhaha ubumenyi
buzaruteza imbere haba rwo bwite, imiryango rukomokamo ndetse n’igihugu muri
rusange.”
Yakomeje asaba urubyiruko
kandi kwirinda imico mibi yashyira ubuzima bwabo mu kaga harimo kwirinda
ibishuko, gukoresha ibiyobyabwenge, imyitwarire idahwitse, urugomo, ubusambanyi
n’ibindi.
Abanyeshuri n’abarezi barashima
Soeur Nyanzira Leocadie
ubana n’urubyiruko buri munsi ku ishuri, avuga ko inkunga bahawe ibatabaye kuko
kugeza ubu bibazaga uko abana bazabaho cyane ko muri iki gihe aho iri shuri
ryakuraga inkunga hagiye hagabanuka bitewe n’ibibazo by’ubukungu biri hirya no
hino ku isi.
Yagize ati “Muradutabaye.
Ubu ibiryo by’abanyeshuri byari byashize, twibazaga uko tuzabatunga
bikatuyobera. Ariko ubu noneho turamara igihembwe cyose tumeze neza bityo abana
babashe kwiga neza.”
Vumiriya,
umwe mu banyeshuri bahawe inkunga, yagize ati: “Turishimye cyane, hari benshi
muri twe babaho mu buzima bugoye, ariko kubona abaterankunga nk’aba ni
ikimenyetso cy’uko hari benshi b’umutima mwiza kandi bahora bashishikajwe no
kubona ab’amikoro make nabo hari icyo bageraho.”
Imyuga: Amahirwe y'ahazaza
Ubusanzwe, abanyeshuri bo
muri Don Bosco Muhazi bahabwa amasomo y’imyuga nka tekiniki, ubwubatsi,
ububaji, ubudozi, ikoranabuhanga n’ubukorikori. Ayo mahirwe atuma benshi
batangira kwihangira imirimo bakiri bato, abandi bagahita babona akazi aho
barangirije.
Umuryango Don Bosco Youth
Education For All utegamiye kuri Leta, ufite n’intego yo guteza imbere uburezi
bufite ireme busubiza ibibazo biri ku isoko ry’umurimo, gufasha urubyiruko mu nzego
zitandukanye cyane cyane hibandwa ku rubyiruko rw’amikoro make rukomoka mu bice
bitandukanye by’igihugu.
Uyu muryango kandi ugamije
no guteza imbere uburenganzira bwa muntu harimo n’ubw’abana, guteza imbere
siporo n’umuco, kwimakaza ubumwe n’urukundo mu banyarwanda binyuze muri gahunda
zitandukanye zawo.
Muri gahunda z’uyu muryango, harimo na gahunda zo kubungabunga
ibidukikije n’ubukangurambaga bugamije gufasha abanyarwanda kugera ku iterambere rirambye himakazwa imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze mu
benegihugu.
Izi gahunda zigamije gukomeza gushyigikira Leta kugera ku iterambere rirambye,
binyuze by’umwihariko mu ruhare rw’urubyiruko nka moteri y’iterambere haba uyu
munsi ndetse no mu gihe kizaza.
Inzozi z’ahazaza: Umwuga kuri buri Munyarwanda
Mu gihe isi yose iri
guhinduka ishingiye ku bumenyi n’ubushobozi bwo gukora, u Rwanda rugenda
rushyiraho ingamba zo kwimakaza imyuga nk’inkingi y’iterambere. Aho kugira ngo
urubyiruko rutege amaboko, rwigishwa uko rwakwikorera, rukabyaza umusaruro
ubumenyi rufite.
Ubwo bwitange ni bwo Don
Bosco Youth Education For All yifuza gusangiza urubyiruko mu Rwanda hose, kandi
u Rwanda rurabikeneye kuko uburezi
bufite ireme, bushingiye ku myuga, ari bwo bwonyine bushobora guhindura ubuzima
n’amateka by'uwafatwaga nk'utishoboye akaba umunyamurava ufite icyo ashyira ku
isoko ry’umurimo.