1. Kumva abana babo mu buryo bufatika: Gufata umwanya wo kumva abana, kubabaza ibibazo no kugaragaza ko wita ku byo batekereza, bifasha abana kugira ikizere no kwiyizera.
2. Kubashyigikira mu gukura mu bwigenge: Kwemera ko abana bikorera bonyine bimwe mu bintu, nubwo byaba bigoye ku babyeyi, bituma barushaho kwigirira icyizere no gufata ibyemezo nk'uko tubikesha dmnews.
3. Kwerekana gukomera no kwihangana: Uburyo umubyeyi yitwara mu bihe bikomeye bigira uruhare runini mu myigire y’umwana. Iyo ababyeyi bashobora guhangana n’ibibazo mu buryo bwiza, abana barabirebera bakabyigiraho.
4. Gushyiraho imbibi zisobanutse: Kugena amategeko n’amabwiriza bifasha abana kumenya ibyo bategerejweho, bikabaha umutekano no kwiyumvamo ikerekezo.
5. Kwereka abana urukundo n’ubushobozi: Ababyeyi bagaragaza urukundo n’ubushobozi bwo gufasha abana babo gukura bafite icyizere cyo gukunda no kwiyakira.
6. Gutoza abana uburyo bwo kwifata no kugenzura amarangamutima: Ababyeyi bamenya kwerekana ko guhangana n’amarangamutima bikozwe neza, bifasha abana kugira ubushobozi bwo kuyagenzura.
7. Kwigisha abana guharanira intego: Gutoza abana gukorera ibintu ku ntego no gukora cyane, bibafasha mu kubaka ubushobozi bwo kwihanganira imbogamizi no gutsinda.
8. Kwerekana umuco wo kwiga no gukunda kumenya: Kwereka abana ko kwiga ari ingenzi bituma nabo babikurana bakabikunda bityo bigatuma bakura ari abahanga.
Ababyeyi batari beza 100%, ariko bafite imyitwarire ihoraho kandi yubaka ituma abana babo bagira amahirwe yo gutsinda no kugira ibyishimo.
Gufata umwanya wo kumva abana ukabaza ibibazo ukabereka uko ibintu bikorwa birabafasha cyane