Muri iyi minsi usanga abantu benshi barakangukiye gukora imyitozo ngororamubiri haba abakoresha ibikoresho gakondo cyangwa ibikorerwa hafi aho nk'ibyuma byo guterura hitabajwe amadebe, hakaba n'abandi bajya mu nzu zabigenewe zizwi nka 'Gym'.
Akamaro k'imyitozo ngororamubiri ni kenshi kuko ituma umutu agira ubuzima buzira umuze, ariko ni bake bajya batekereza ko imyitozo ngororamubiri ishobora kukugiraho ingaruka mbi mu gihe itakozwe neza. Mu nkuru y'uyu munsi tugiye kureba ingaruka imyitozo ngororamubiri idakozwe neza yakugiraho, tunarebe imyamvu uba ukeneye umutoza ukwerekera.
Ingaruka zo gukora imyitozo nabi
- Imvune z’Ingingo n’Imikaya
Iyo umuntu akora imyitozo adakurikije amabwiriza nyayo, ashobora kuvunika. Urugero, gukoresha imbaraga nyinshi zidakwiriye, kutabanza kwishyushya (gukora imyitozo yoroheje ibanziriza iyindi), cyangwa gukora movement zidakwiriye bishobora gutera imvune ku ngingo nk'amavi, uruti rw’umugongo, n’ibindi bice by’umubiri. - Umunaniro ukabije
(Overtraining)
Abatabasha kumenya uko bagereranya ubushobozi bwabo n’ubw'imyitozo bakora, bashobora kugira umunaniro ukabije. Ibi bishobora guteza ibibazo indwara z'umutima, guhungabana k'ubwonko, n’imihangayiko ihoraho. - Kutagerwaho kw’intego zifuzwa
Iyo imyitozo ikozwe nabi, ntibasha gutanga umusaruro. Urugero, umuntu ushaka kugabanya ibiro ashobora gukora imyitozo itabimufasha bitewe no kuba adafite ubumenyi buhagije cyangwa ubujyanama bukwiye. - Kubura icyizere no gucika
intege
Kumva ububabare nyuma y’imyitozo, kudatanga umusaruro, cyangwa gukomeretswa bishobora gutuma umuntu acika intege burundu agahagarika gukora siporo.
Uko umutoza afasha umuntu gukora imyitozo neza
- Gutanga Amabwiriza Yubahirizwa
n’Umutekano
Umutoza afasha umuntu kumenya uburyo bwo gukora buri myitozo, uko ahumeka, uko yitwara ku bice by’umubiri akoraho, n'uburyo bwo kwirinda imvune. - Gushyiriraho Gahunda Ikwiye
Umubiri n’Intego
Abantu bafite ubuzima butandukanye: hari abakenewe kugabanya ibiro, abandi bashaka kongera imikaya, abandi bashaka kugumana ubuzima bwiza gusa. Umutoza ashobora gutegura gahunda yihariye ikwiriye buri muntu. - Kugenzura no gukosora
ibyakozwe nabi
Iyo umuntu akora imyitozo nabi, umutoza abasha guhita abibona akamugira inama cyangwa akamwereka uburyo nyabwo bwo kubikora. - Gukomeza umurava no kugira
icyizere
Umutoza ahora aha umukiliya imbaraga zo gukomeza, kumwibutsa intambwe amaze gutera, ndetse no kumuba hafi mu gihe yacitse intege.
Imyitozo ngororamubiri ikozwe neza ni nk’umuti; ariko iyo ikozwe nabi ishobora kuba nk’indwara. Ni yo mpamvu ari ingenzi kwitabaza umutoza w’inzobere, ushobora kugufasha kugera ku ntego zawe mu buryo bwizewe kandi butekanye. Kwita ku mubiri wawe ni ukwemera ko ukwiye gufashwa n’inararibonye.
Umutoza ni ingenzi kuko abasha kumenya icyo umubiri wawe ukeneye