Shaffy
yabwiye InyaRwanda ko byabasabye kwihangana kugira ngo iyi ndirimbo ibone
izuba. Yavuze ati “Gukorana na Kivumbi twari tumaze nk’imyaka ibiri tubishaka
ariko bikanga kubera umwanya tutahuzaga. Twayikoreye muri ‘Studio’ ya Kivumbi
ukwezi gushize, duhita tujya Gisenyi muri shoot yayo.”
Uretse
kuba bari barateguye kuyikora kuva kera, Shaffy yavuze ko intego yabo yari
ugukora igihangano cyasohoka gifite umwimerere ushobora kwinjira mu masoko yo
hanze y’u Rwanda.
Shaffy
akomeza agira ati “Icya mbere twitaye cyane gushaka gukora ibintu amasoko yo
hanze yakunda. Twita no gukora indirimbo ifite ‘Sound’ Abanyarwanda
batamenyereye.”
“Ihame”
yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Kenny Vybz, mu gihe amashusho (Video)
yafashwe anatunganywa na Eazy Cuts. Uburyo bwo kwandika indirimbo bwakozwe ku
bufatanye bwa Shaffy, Kivumbi King na Kenny Vybz.
Nyuma
yo kurangiza gukora amajwi muri studio, aba bahanzi bahise berekeza i Gisenyi
ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, aho bafatiye amashusho atanga isura y’ubuzima
butuje, ubukerarugendo, n’amajwi y’uburanga bw’u Rwanda.
Shaffy
avuga ko “Ihame” itari indirimbo yanditswe gusa ngo iririmbe; ahubwo
yatekerejwe mu buryo bwo gufasha abahanzi nyarwanda gusatira amasoko
mpuzamahanga, ikanafasha abakunzi b’umuziki w’imbere mu gihugu kumva injyana
n’imisusire mishya itari isanzwe mu ruganda rwa muzika nyarwanda.
Iyi
ndirimbo iri mu mishinga ya Shaffy na Kivumbi King yo gukomeza kuzamura urwego
rw’umuziki wabo, ndetse bakaba bizeye ko izagira uruhare mu gutuma ibihangano
byabo bigera kure kurushaho.
Iyo
abahanzi babiri bahuriye mu ndirimbo, hari ibintu byinshi bishobora gufasha ku
iterambere ry’umwe cyangwa bombi muri muzika, cyane cyane mu gihe umwe muri bo
ashaka kwagura isoko cyangwa gukomeza kubaka izina.
Inyandiko
zimwe ziri kuri internet, zigaragaza ko ibi bifasha kuzamura umubare w’abafana
ku muhanzi umwe. Umuhanzi umwe ahita agera ku bakunzi b’undi, kuko abafana be
bazumva indirimbo bashaka kumva uwo bakunda, bityo bakamenya n’undi bahuriyeho.
Kuzamurana
izina. Niba umwe afite izina rikomeye kurusha undi, ucurangwa hamwe na we
bituma izina ry’undi rizamuka vuba, kuko ajyanwa mu biganiro, ku mbuga nkoranyambaga,
no mu bitaramo
Gufashanya
mu buryo bw’ubuhanzi. Bahuriza hamwe imbaraga z’ubuhanzi: injyana, amagambo,
n’uburyo bwo kuririmba butandukanye bigatanga igihangano gifite ireme kandi
gifite umwimerere.
Kwimenyekanisha
ku masoko mashya. Niba umwe akomeye imbere mu gihugu undi akagira izina hanze,
guhura bituma bombi bagira amahirwe yo kumenyekana mu masoko atari asanzwe.
Kugira
ubundi buryo bwo kumenyekana. Iyo indirimbo ikozwe n’abahanzi babiri, yisanga
kenshi mu itangazamakuru, ikamenyekana ku mbuga za muzika no mu bitangazamakuru
kuko ubusanzwe ‘Collabos’ zifata abantu cyane.
Kwigira
ku wundi. Umuhanzi akura amasomo ku wundi mu bijyanye no gukora indirimbo,
uburyo bwo kuganira n’itangazamakuru, gukora ibikorwa byo kwamamaza, n’imyitwarire
y’ubuhanzi.
Ibi ni byo bituma indirimbo nka “Ihame” ya Shaffy na Kivumbi King ifite amahirwe yo gufasha bombi kuzamura urwego rwabo, cyane ko buri wese afite uburyo bwe bwihariye bwo gukora umuziki no kugera ku bafana.
Shaffy
yatangaje ko yari amaze imyaka ibiri agerageza gukorana indirimbo na Kivumbi
King ariko bikanga
Shaffy yavuze ko iyi ndirimbo yakorewe muri ‘Studio’ hanyuma amashusho bayakoreye muri Rubavu
Shaffy yari amaze iminsi mu Rwanda mbere y'uko asubira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
KANDA
HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IHAME’ YA SHAFFY NA KIVUMBI KING