Iyi myaka yaranzwe no gushwana kwa hato na
hato, ndetse mu itangazamakuru huzuye inkuru nyinshi zivuga kuri iyi ngingo.
Kenny Mugarura uyobora 1: 55 AM aherutse kubwira InyaRwanda ko amasezerano yabo
na Element agikomeje, kandi ko mu gihe yifuza gutandukana nabo biteguye kureba
icyo amategeko avuga.
Element yinjiye muri 1: 55 AM afite
indirimbo imwe- Yinjiyemo bigizwemo uruhare na Bruce Melodie waganirije Coach
Gael amubwira ko akeneye Producer wihariye. Ni nawe wasabye Coach Gael ko
bazana Kenny Sol muri Label.
Ni mu gihe Element ari we wasabye Coach
Gael kwakira muri Label Ross Kana na Producer Kompressor. Bivuze ko Bruce Melodie
yazanye abantu babiri muri Label, na Element azana abantu babiri muri Label.
Mu magambo macye, Coach Gael nta ruhare
yagize mu kurambagiza abinjiza muri Label- Uretse Bruce Melodie yinjije nk'umuhanzi
akaba n'umufatanyabikorwa muri Label ye, nyuma y’uko atumvikanye na The Ben.
Element yamenyekanye cyane ubwo yari
atangiye gukorera muri studio ya Country Records ya Nduwimana Jean Paul wamamaye
nka Noopja, ni nyuma y'uko yari amaze gukoreramo indirimbo zakunzwe mu buryo
bukomeye.
Country Records yamwubakiye izina mu buryo
bukomeye, kugeza ubwo yanabaye nimero ya mbere mu bo Label ya 1: 55 AM yatekerejeho
bwa mbere, ubwo bashakaga Producer wo kujya akorana n'abo mu bihe bitandukanye.
Kopi y'amasezerano ye igaragaza ko
yahisemo gusinya amasezerano nk'umufatanyabikorwa (Partner). Ibi bitandukanye,
n'amasezerano yari afite muri Country Records, kuko ho yakoraga indirimbo,
umuhanzi akishyura 'studio' hanyuma we agahabwa ijanisha ry'amafaranga ajyanye
n'ayo bemeranyije.
Aya masezerano avuga ko Element yagombaga
kwakira amafaranga y'indirimbo zose yakoze, hanyuma we agatanga ijanisha ku
mafaranga y'iyo ndirimbo yakiriye.
Bivuze ko mbere y'iminsi 15, yasabwaga
gutanga urutonde rw'indirimbo yakoze, amafaranga yakiriye, hanyuma akabitangira
ijanisha.
Umwe mu bakora muri 1: 55 AM, yabwiye
InyaRwanda, ko mu myaka itatu ishize Element 'ntiyigeze atanga raporo
y'indirimbo yakoze, ndetse n'amafaranga yishyuwe ku buryo harebwa n'ijanisha
yatugombaga'.
Element yakoze indirimbo 38 kugeza ubu.
Asobanura ko amafaranga yishyuwe ku ndirimbo 'Sikosa' ya Kevin Kade, na The
Ben, kugeza no ku zindi yagiye akora, ntiyigeze azitangira ubusobanuro, ndetse
ngo anagaragaze amafaranga yinjije.
Aya
masezerano ari kuri Paji esheshatu.
Anagaragaza ko Element asabwa gukora
indirimbo 7 mu kwezi kumwe, kandi akamara amasaha 48 mu kwezi muri studio. Umwe
mu bakora muri 1: 55 AM, yavuze ko aya masaha Element yasabwaga kumara muri
'studio' atigeze ayubahiriza 'bivuze ko yishe akazi nk'umufatanyabikorwa'.
Asobanura ko nka Label, icyo bagombaga
Producer Element ari ukumushyiriraho 'Studio' yujuje ibisabwa byose,
kumushakira amahirwe yo gukorera abahanzi batandukanye, ibikorwa byo kwamamaza
n'ibindi.
Element yahawe agera kuri Miliyoni 20 Frw
yifashishije mu bijyanye no kwimukira muri iyi 'studio', kugirango abashe
kwiyitaho. 'Studio' kandi yashyizwemo ibikorwa birimo nka 'Lap Top' igezweho, ndetse
banashyiramo 'Software' zigezweho.
Aya masezerano, asobanura neza ko
'Element' ari umufatanyabikorwa (Partner), ariko Label ikaba umukoresha, uba
ukeneye raporo buri nyuma y'iminsi 15, no kugaragarizwa ibyinjijwe.
Yishyuza
angahe?
Element akinjira muri iyi 'Label'
yerekanye ko indirimbo imwe ayikorera Miliyoni 1 Frw. Ushingiye ku ijanisha,
yafataga ibihumbi 400 Frw, ni mu gihe Label yagombaga gusigarana ibihumbi 600
Frw.
Aya masezerano kandi agaragaza ko Element yasinye
nka 'Brand', aho asabwa kujya atanga 50% y'amafaranga yishyuwe.
Amakuru agera kuri InyaRwanda, avuga ko mu
bitaramo Element yakoreye
Mu ikorwa rya Album 'Colorful Generation',
Element yishyuje Bruce Melodie Miliyoni 2 Frw kuri buri ndirimbo.
Umwe mu bakora muri iriya Label, ati
"Ibyo byose birahari. Ibimenyetso bigaragaza ko yishyuwe birahari."
Ibi bisobanuye ko igihe baba bagiye mu
rukiko, Label ya 1: 55 AM ifite uburenganzira bwo kwitabaza umunyamategeko wabo
agasaba uburenganzira bwo kureba kuri Mobile Money ya Element, kuri Banki
n'ahandi hashobora kuba haranyujijwe amafaranga ajyanye n'ayo yinjije mu gihe
yamaze akorana n'iyi Label.
Usesenguye ibivugwa muri aya masezerano-
Niba Element yarasabwaga gukora indirimbo 7 mu kwezi kumwe, bivuze ko ku mwaka
yagombaga gukora indirimbo 84. Kandi buri ndirimbo imwe ifite igiciro cya
Miliyoni 1 Frw, ukubye n’imyaka 3, bingana n’indirimbo 252, ukubye na Miliyoni
1 Frw bingana na Miliyoni 252 Frw.
Imibare irerekana ko ukoze ijanisha ry’amafaranga,
Element agomba kwishyura 1: 55 AM Miliyoni 151,200,000 Frw. Ni mu
gihe we yasigarana Miliyoni 100,800,000 Frw.
Ubu imibare ihari igaragaza ko amaze
gukora indirimbo 38, ukubye na Miliyoni 1 Frw ku ndirimbo imwe, bingana na Miliyoni
38 Frw. Atanze ijanisha rya 60% kuri Label ya 1: 55 Am, yabaha 22,800,000 Frw.
Mu nshingano za Producer, harimo kuba
yiteguye gukora akazi mu gihe cyose akenewe muri 1:55 AM, nibura amasaha 48 mu
gihe cy’ukwezi kumwe. Kwemera gukora indirimbo 7 mu gihe cy’ukwezi kumwe, kandi
zirangiye ku buryo zisohoka.
Gushyira ikirango (Jingle) cya 1:55 AM mu
ndirimbo, kandi kigashyirwa ahantu hose hari igihangano cyakorewe muri iyi
Label. Yaba ari kuri ‘Affiche’ ziteguza indirimbo, ku mashusho y’indirimbo n’ibindi
bijyanye no kumenyekanisha icyo gihangano.
Ku musozo w’aya masezerano, bavuga ko buri
gihembwe bazajya bakora ibaruramari ku byinjijwe na Producer, hanyuma ibyo
agombwa kwishyurwa bishyirwe kuri konti ye, hakuwemo amafaranga ya komisiyo.
Iyo unyujije amaso kuri Internet, ubona
iyi 'contract' aho iri mu cyiciro cy’izihabwa aba Producer bagiye gutangira gukorana
na Label zikomeye (Major Label).
Zimwe muri 'Label' zikomeye zagiye
zita/kwita amazina aba Producer bajya kuvamo igihe kitageze, izina bakaryakwa!
Habuze gato ngo bibe kuri Element ubwo yavaga muri Country Records.
Umuhate wa InyaRwanda wo kuvugana na Element kuri iki kibazo ntacyo wagezeho.
Coach Gael ari kumwe na Producer Element
ufite kontaro nk’umufatanyabikorwa, ndetse na Bruce Melodie, umuhanzi w’icyubahiro
muri Label ya 1: 55 AM