Imva ye irarangaye! Shalom Choir yinjije abantu muri Pasika ibura iminsi 143 mu ndirimbo y'iminota 14

Iyobokamana - 12/11/2025 3:08 PM
Share:
Imva ye irarangaye! Shalom Choir yinjije abantu muri Pasika ibura iminsi 143 mu ndirimbo y'iminota 14

Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge, imwe mu makorali afite izina rikomeye mu ivugabutumwa ry’u Rwanda, yasohoye indirimbo nshya y'amashusho yitwa “Imva ye irarangaye”, ikaba ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abakristo intsinzi baheshejwe na Yesu Kristo.

Ni indirimbo yuje ubutumwa bukomeye, ishingiye ku gitekerezo cyo ku kuzuka kwa Yesu Kristo, aho urupfu rwatsinzwe imva ye igahinduka ikimenyetso cy’intsinzi. Abakunzi b'umuziki wa Gospel bayisamiye hejuru dore ko mu minota micye imaze kuri Youtube imaze kurebwa n'ababarirwa mu bihumbi.

Indirimbo "Imva ye irarangaye" irinjiza abantu mu bihe bya Pasika, nubwo hakibura igihe ngo uyu munsi mukuru ukomeye mu buzima bw'abakristo ku Isi hose wizihizwe aho baba bizihiza Izuka rya Yesu Kristo. Pasika y'umwaka utaha wa 2026, izaba ku Cyumweru tariki ya 05 Mata 2025, ibisobanuye ko uhereye uyu munsi habura iminsi 143 ngo Pasika ibe.

Umutoza w’amajwi wa Shalom Choir, Innocent Tuyisenge, yabwiye inyaRwanda ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo yabo nshya "Imva ye irarangaye" bukubiye mu magambo yanditse muri 1 Abakorinto 15:20, agira ati: “Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye. Yesu Kristo ni we kuzuka.”

Yongeraho ati: “Kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryatubatuye ububata bw’itegeko ry’icyaha n’urupfu. Twapfanye na we kandi tuzukana na we. Umufite [Kristo] afite ubugingo. Muri make, turashima Kristo ko yaduhesheje ubugingo, kandi twifuriza abataramwakira kumwizera bakamwakira.”

Iyi ndirimbo iributsa abakristo bose ko Pasika atari umunsi gusa wo kwibuka izuka rya Yesu, ahubwo ari igihe cyo gushimira Imana ku ntsinzi yahaye abantu binyuze mu maraso ya Yesu yamenetse ku musaraba.

Indirimbo “Imva ye irarangaye” ishimangira ko kuzuka kwa Kristo ari wo mutima w’ubukristo. Iyo Yesu atazuka, ubwoko bw’Imana bwari kuba bwaratsinzwe burundu. Ariko kuko yazutse, urupfu rwatakaje imbaraga, icyaha kirarandurwa, kandi abantu bahawe amahirwe yo kubaho ubuziraherezo.

Mu butumwa bw’iyi ndirimbo, Shalom Choir iributsa ko amaraso ya Yesu ari yo yatanze ubugingo, kandi ko urupfu rwe rwahindutse impano y’agakiza. Ni ubutumwa burimo amagambo akangurira abantu kwihana, kwemera Yesu nk’Umukiza, no gutegereza ituro ry’abera igihe azagaruka gutwara umugeni we witeguye.

Shalom Choir irangamiye ivugabutumwa ryomora imitima ya benshi mu buryo bw'Umwuka no mu buzima busanzwe. Ikomeje kwerekwa urukundo rwinshi mu bihangano iri gukora muri iyi minsi, aho indirimbo baheruka gusohora "Yampaye ibimwuzuye" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 225 mu kwezi kumwe; "Yampinduriye ubuzima" yarebwe n'ibihumbi 313 mu mezi 11.

Korali Shalom Choir ni imwe mu makorali akomeye kandi afite ibigwi mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y’abana bari hagati y’imyaka 15 na 17, aho yitwaga Korali Umunezero.

Nyuma y’imyaka ine, yahawe izina rya Shalom, risobanuye “Amahoro,” irushaho kumenyekana cyane mu ndirimbo zayo zifite ubuhanga n’ubutumwa bukora ku mitima. Mu myaka hafi 40 imaze, Shalom Choir yagiye ikora ibikorwa bikomeye by’ivugabutumwa ndetse n’ubugiraneza.

Mu mwaka wa 2023, yakoze igitaramo cy’amateka cyiswe “Shalom Gospel Festival” muri BK Arena, aho yabaye korali ya mbere mu mateka y’u Rwanda yujuje iyi nyubako, inaba Korali ya mbere yo muri ADEPR itaramiye muri iyi nyubako.

Iki gitaramo cyabaye ku itariki 17 Nzeri 2023, kikamara amasaha arenga atanu, cyaranzwe n’amajwi yo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse cyitabirwa n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki wa gospel, abarenga 1000 basubirayo babuze aho kwinjira. By'umwihariko, cyabonetsemo abantu 90 bakiriye agakiza.

Iyi korali imaze gusohora indirimbo nyinshi zigaragaza ubuhanga n’ubutumwa bwimbitse, zirimo: “Yampaye ibimwuzuye”, “Nyabihanga”, “Uravuga Bikaba”, “Yampinduriye Ubuzima”, “Mana yo mu Ijuru”, “Abami n’Abategetsi”, “Umuntu w’imbere”, “Ijambo Rirarema” n'izindi.

Izi ndirimbo zose zifite insanganyamatsiko imwe — gushimira Imana, kwihana, no guhimbaza Yesu Kristo watsinze urupfu.

Uretse kuririmba, Shalom Choir imaze imyaka ikora ibikorwa by’urukundo binyuze muri gahunda yitwa “Shalom Charity.” Iyi gahunda igamije gufasha abatishoboye, kubaha ibikoresho, indyo, no kubagaragariza urukundo rwa Kristo mu bikorwa bifatika.

Shalom Choir imaze kubaka ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda

Ivugabutumwa ryomora imitima ni yo ntero ya Shalom Choir y'i Nyarugenge

Mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, abarenga 90 bakoriye agakiza

InyaRwanda ifite amakuru ko muri 2026 Shalom Choir izongera igakora igitaramo gikomeye Shalom Gospel Festival

REBA INDIRIMBO NSHYA "IMVA YE IRARANGAYE" YA SHALOM CHOIR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...