Impuzandengo y'imibonano mpuzabitsina ni iminota 5.4 ku Isi - Ubushakashatsi bushya

Urukundo - 16/06/2026 6:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Impuzandengo y'imibonano mpuzabitsina ni iminota 5.4 ku Isi - Ubushakashatsi bushya

Abantu benshi bajya bibaza ikibazo kimwe ariko ntibatobore ngo bakivuge: Ese imibonano mpuzabitsina isanzwe imara igihe kingana iki? Hari abatekereza ko igomba kumara iminota myinshi cyane, abandi bakumva ko iyo itamaze igihe kirekire iba itagenze neza. Nyamara ubushakashatsi bwa siyansi bwagaragaje ibintu bitunguranye.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bashakanye 500 bo mu bihugu bitandukanye ku isi bwagaragaje ko impuzandengo y’igihe kuva igitsina gabo cyinjira mu gitsina gore kugeza igihe igikorwa kirangiye ari iminota 5.4 gusa.

Ibi bivuze ko ibivugwa muri filime cyangwa amashusho amwe n’amwe agaragaza imibonano imara igihe kirekire cyane bidahuye n’ubuzima busanzwe bw’abantu benshi.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko yasohotse ku rubuga My Dr, abashakashatsi basabye abashakanye 500 bo mu bihugu bitandukanye gukoresha isaha, bareba iminota bamara mu gikorwa, mu gihe cy’ibyumweru bine. 

Batangiraga kubara igihe igitsina gabo cyinjiye mu cy’umugore, kugeza igihe umugabo asohoreye.

N’ubwo ubu buryo bushobora kuba bwaratumye bamwe bumva batisanzuye, ni bwo buryo bwizewe cyane bwashoboye gutanga imibare nyayo kurusha kubaza abantu gusa igihe bamara.

Ikintu cya mbere cyatangaje ni uko byagaragaye ko hari itandukaniro rinini cyane hagati y’abashakanye. Hari abamaraga amasegonda 33 gusa, mu gihe abandi bageraga ku minota 44.

Ibi byerekana ko nta gihe runaka gishobora gufatwa nk’"igisanzwe" ku bantu bose. Icyakora n’ubwo bimeze bityo, impuzandengo yagaragaye hagati y’abo bose yabaye iminota 5.4.

Abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere n’abajyanama mu mibonano mpuzabitsina bavuga ko gukora imibonano mpuza bitsina mu gihe gito cyane cyangwa kinini cyane bishobora kugaragaza ibindi bibazo:

Bavuga ko imibonano imara munsi y’umunota 1 cyangwa 2 bishobora gufatwa nk’igihe gito cyane, iminota 3 kugeza kuri 7 ifatwa nk’igihe gihagije ku bantu benshi, iminota 7 kugeza kuri 13 ifatwa nk’igihe abenshi bifuza kugezaho,naho iminota 10 kugeza kuri 30 ishobora gufatwa nk’igihe kirekire ku bantu bamwe.

Ibi byose ariko ntibivuze ko umuntu ujya munsi cyangwa hejuru y’iyo mibare aba afite ikibazo, kuko abantu batandukanye.

Agakingirizo kagira uruhare ku gihe igikorwa kimara?

Mu byo ubushakashatsi bwagaragaje harimo ko gukoresha agakingirizo bitagize uruhare rugaragara ku gihe imibonano imara. Nanone kandi, kuba umugabo asiramuye cyangwa adasiramuye na byo ntibigira icyo bihindura ku minota umuntu amara mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Ibi byahakanye imyemerere yari imaze igihe ivuga ko kwisiramuza cyangwa kutabikora bihindura cyane igihe umugabo amara mbere yo gusohora. Ikindi cyatangaje abashakashatsi ni uko uko imyaka y’abashakanye yiyongera, ari na ko igihe cy’imibonano kigenda kigabanuka.

Ibi byanyuranyije n’ibyo abantu benshi bakunze gutekereza ko uko umuntu agenda aba mukuru ari na ko arushaho kugira uburambe, butuma amara igihe kirekire mu gikorwa.

Kuki abagore benshi bavuga ko iminota 5 idahagije?

N’ubwo impuzandengo y’abagabo ari iminota 5.4, ubushakashatsi bugaragaza ko abagore benshi bashobora gukenera nibura iminota 14 y’urukundo n’ibikorwa byo kubategura kugira ngo bagere ku byishimo byo hejuru. Ni yo mpamvu abahanga bavuga ko kwibanda gusa ku gihe cyo kwinjira mu gitsina bidahagije.

Ibikorwa bibanziriza imibonano, birimo kuganira, gukoranaho, gusomana no gutegurana mu buryo bw’ubwumvikane, bishobora kugira uruhare runini mu kunyurwa kw’impande zombi. 

Abashakashatsi mu by’ihindagurika ry’ibinyabuzima (evolution) bamaze imyaka bibaza impamvu imibonano mpuzabitsina itarangira ako kanya nyuma yo gusohora.

Hari inyigisho zigaragaza ko imiterere y’igitsina gabo ishobora kuba yaragiye ihinduka mu mateka y’ikiremwamuntu kugira ngo ifashe intanga z’umugabo kugira amahirwe menshi yo kugera kw’igi ry’umugore.

Abahanga mu buzima bw’imyororokere bavuga ko ikosa rikomeye abantu bakora ari ukwibanda cyane ku minota bamara aho kwita ku bwumvikane, urukundo, icyubahiro no kunyurwa kw’impande zombi.

Icyo ubushakashatsi bwerekana ni uko nta mubare w’iminota ushobora gupima no kugaragaza ubuziranenge bw’imibonano mpuzabitsina, ahubwo icy’ingenzi ni uko abayigirana bumva banyuzwe, bafite ubwisanzure kandi bubahana.

Mu yandi magambo, niba warigeze kwibaza niba umara igihe gihagije, siyansi ivuga ko abantu benshi ku isi bamara hafi iminota 5 gusa. Ariko kandi ikibanze si umubare w’iminota, ahubwo ni uburyo abo bireba bumva banyuzwe kandi bishimye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...