Impamvu Hollywood iri kuva kuri Green Screen ikajya kuri LED Screen

Cinema - 10/07/2026 10:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Impamvu Hollywood iri kuva kuri Green Screen ikajya kuri LED Screen

Mu myaka myinshi ishize, Green Screen ni yo yari ikoranabuhanga ryifashishwaga cyane mu gukora filime zirimo ibibuga by'intambara, imibumbe yo mu isanzure cyangwa imijyi itabaho.

Muri iki gihe, Hollywood iri kugenda iyireka buhoro buhoro igakoresha LED Screen nini zifashwa na mudasobwa. Abahanga bavuga ko iri koranabuhanga rishya rituma filime zikorwa vuba, zihenduka kandi zigaragara nk'izafatiwe ahantu nyaho.

Green Screen ni umwenda cyangwa urukuta rw'icyatsi kibisi rukoreshwa mu gufata amashusho. Nyuma, abatunganya filime bakuraho iryo bara bakarisimbuza ikindi kibuga hifashishijwe mudasobwa.

Ubu buryo bwafashije cyane Hollywood imyaka myinshi, ariko bwagiraga imbogamizi nyinshi.

Abakinnyi bakinaga bareba urukuta rw'icyatsi gusa, bakagorwa no kwiyumvisha aho bari. Abatunganya filime na bo bakoreshaga igihe kinini nyuma yo gufata amashusho kugira ngo basimbuze Green Screen n'ibibuga nyabyo bya mudasobwa.

Mu myaka ishize, havutse ikoranabuhanga rishya ryitwa LED Volume cyangwa Virtual Production.

Aho gukinira imbere ya Green Screen, abakinnyi bakinira imbere y'inkuta nini zikozwe na za ecran za LED zerekana ahantu nyaho cyangwa hakozwe na mudasobwa mu buryo bwa 3D.

Izi ecran ziba zifashijwe na Unreal Engine, porogaramu ikoreshwa cyane mu gukora imikino ya mudasobwa, ishobora guhindura amashusho ako kanya bitewe n'uko camera iri kugenda.

Iyo camera ihindukiye, n'ibigaragara kuri ecran bihinduka nk'uko byagenda iyo umuntu ari ahantu nyaho. Ibi bituma abakinnyi babona neza aho bari gukinira, bikaborohera gutanga amarangamutima nyayo.

Ikindi cyatumye Hollywood ikunda iri koranabuhanga ni uko urumuri ruvuye kuri LED Screen rwisiga ku maso no ku myenda y'abakinnyi mu buryo busanzwe. Mu gihe cya Green Screen, urwo rumuri rwabaga rugomba kongerwaho nyuma hakoreshejwe mudasobwa, bikatwara igihe kinini.

Filime na series nyinshi zamaze gukoresha ubu buryo zirimo The Mandalorian, Obi-Wan Kenobi, House of the Dragon, The Batman ndetse n'izindi nyinshi za Disney na Lucasfilm.

Abasesenguzi bavuga ko LED Volume yagabanyije cyane igihe cyo gutunganya filime nyuma yo gufata amashusho (post-production), kuko ibyinshi biba byamaze kugaragara neza igihe camera iba iri gufata amashusho.

Nubwo bimeze bityo, iri koranabuhanga riracyahenze cyane. Kubaka studio ifite LED Volume bisaba amafaranga abarirwa muri za miliyoni z'amadolari, ari na yo mpamvu rikiri gukoreshwa cyane n'ibigo bikomeye nka Disney, Warner Bros. na Netflix.

Ariko uko ibiciro by'ibikoresho bigenda bigabanuka, abahanga bavuga ko n'andi mazu akora filime azagenda atangira kurikoresha.

Abatunganya The Mandalorian bavuga ko gukoresha LED Volume byatumye ibikorwa byinshi bitagisaba kujya gufatira amashusho mu bihugu bitandukanye, kuko ibyinshi byakorewe muri studio imwe gusa.

Nubwo Green Screen itarazimira burundu, Hollywood iri kugenda yimukira ku ikoranabuhanga rya LED Screen kubera uburyo rituma amashusho agaragara neza kandi rigabanya igihe n'amafaranga yo gutunganya filime.

Abahanga bavuga ko iri koranabuhanga rishobora kuba ari ryo rizagena uko filime nyinshi zizajya zikorwa mu myaka iri imbere.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...