Ubushakashatsi bwakozwe na Prof Andy Meharg wo muri Kaminuza
ya Queen’s University i Belfast bwagaragaje ko umuceri ushobora kugira ariseni (Arsenic)
inshuro 10 kugeza kuri 20 ugereranyije n’izindi mbuto nk’ingano. Ubu
bushakashatsi bwatangiye gukorwa mu ntangiriro za 2000, kandi bugaragaza
ingaruka z’igihe kirekire zituruka ku kurya umuceri urimo ariseni, cyane cyane
ku bana bato. Uburyo umuceri uhingwamo ndetse n’akarere ukomokamo bifite
uruhare rukomeye ku rwego rw’ingano ya ariseni yaba irimo.
Ubundi bushakashatsi bugezweho, bwakozwe mu Bushinwa mu gihe
cy’imyaka 10 (bwatangijwe mu 2010 bukarangira mu 2020), bwerekanye ko izamuka
ry’ubushyuhe n’ikirere kirimo CO₂ byinshi bituma umuceri wihutira kwinjiza
ariseni nyinshi mu gihe cyo guhingwa. Nibiramuka bikomeje gutya, abashakashatsi
bashimangira ko bishobora kongera abarwayi ba kanseri bakagera kuri miliyoni
19.3 mu Bushinwa honyine bitarenze umwaka wa 2050 'How climate change could affect arsenic in rice'.
Nubwo ibyo bitera impungenge, abahanga bemeza ko hari uburyo
bwo kugabanya ingano ya ariseni mu muceri bitewe n'uko utegurwa. Kuronga neza umuceri
mbere yo kuwuteka, kuwushyushya mu mazi yabize mu gihe cy’iminota 5 mbere yo
kuwuteka, bishobora gukuramo ariseni ku kigero kigera kuri 74% mu muceri
w’umweru.
Ni uguhitamo, umuceri w’umweru usanzwe urimo ariseni nkeya
kurusha uw’umuhondo (brown rice), nubwo uba ufite intungamubiri nkeya. Bumwe mu
bwoko bw’umuceri nka Basmati, cyangwa uwera mu turere twa Afurika
y’Iburasirazuba na Indonesia, niwo ugaragaza ingano nkeya ya arisen youi, ibi
bikaba biterwa n’uko inganda zitaraba nyinshi muri ibi bice, aho ibinyabutabire
byoherezwa mu bishanga bitaraba byinshi ari nabyo bigira uruhare mu kongera iyi
ariseni.
Ku rwego mpuzamahanga, ibihugu bifite amategeko atandukanye.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) washyizeho urugero ntarengwa ku ngano
yiyi ariseni aho yagennye byibura 0.2mg/kg mu 2023. Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA)
yashyiriyeho amabwiriza agenga gusa umuceri ugenewe abana bato. Abahanga
barasaba ibihugu bikoresha cyane umuceri nk’ifunguro ry’ibanze gushyiraho
ingamba zikomeye zirengera abaturage.
Nubwo ibyago by’umuntu ku giti cye biterwa no kurya umuceri
bidakabije, ninako umuceri ugira uruhare runini mu mibereho ya benshi,
ikibazo cy’ariseni gikwiye kwitabwaho. Guhindura uburyo bwo kuwuhinga,
gushyiraho amategeko ahamye, no kuwutegura neza bishobora gufasha abantu gukemura
ikibazo cy’ubuzima rusange gishobora guterwa na ariseni.
Uburyo umuceri uhingwamo nabyo bigira uruhare mu kongera ingano ya Ariseni aho umuceri uhingwa ahantu habanje ku zuzwamo amazi
Aha barimo gupima ngo hamenyekene ingano ya Arisenic iri mu muceri
Iki kinyabutabire kizwiho gutera Kanseri bitewe n'ingano yacyo iba imaze kugera mu mubiri, iyi yifashishwa mu nganda no kwica udukoko