Pettit yasobanuye ko igihe yageraga ku butaka bwa Kazakhstan
yagowe n’ingaruka zo gusubira mu butumburuke bw’isi, bituma agira isesemi
ikabije. Yabwiye abanyamakuru i Houston ku cyicaro cya NASA ko mu by’ukuri yari
“ari hagati yo gusohora ibyo yariye,” ari mu byo yise “gufumbira ubutaka bwa
Kazakhstan.”
Amashusho yafashwe nyuma yo kugera ku isi yerekana Pettit yicaye mu
ntebe atwawe n’abashinzwe kumwakira, agaragara asa nk’utameze neza. Byatumye
bamwe batekereza ko ashobora kuba yajyanwe mu bitaro cyangwa se hari ikibazo
gikomeye cyamubayeho. Ariko yabihakanye, avuga ko ibyo byose byatewe gusa n’uko
umubiri we utihanganira gusubira mu mibereho y’isi nyuma y’igihe kirekire mu ari
mu isanzure nkuko tubikesha Space.com.
Yagize ati: “Hari abantu basubira ku isi bagahita bajya
kurya piza cyangwa kujya kubyina. Njyewe si ko bigenda. N’ubwo naba maze iminsi
16 gusa mu isanzure, bigaragara nk’amezi atandatu ku mubiri wanjye”.
Ibi ni ibintu abahanga mu by’ubuzima bw’abajya mu isanzure
bemeza ko bisanzwe. Umubiri umaze igihe kitari gito mu kirere uba waramenyereye
kutagira imbaraga z’ubutumburuke (microgravity), bityo kuwusubiza ku butaka aho
habaho imbaraga z’ubutumburuke zisanzwe (gravity), bituma bamwe bagira
ibimenyetso nk’isereri, kuruka, kubabara umutwe no gutakaza imbaraga.
Kuba kamera zitagaragaje ibyamubayeho mu buryo bweruye
byateje impaka, ariko Pettit yasobanuye ko atari igikorwa cyo guhisha amakuru,
ahubwo ari ukubahiriza uburenganzira bwe bw’ibanze n’icyubahiro. Yagize ati:
“Abafotora baba bazi uko bitwara ntibagomba gushyira kamera zabo mu maso igihe
uri mu bihe bigoye, ahubwo bagomba ku guha akanya ukabasha kumva utekanye.”
Ubu Pettit aravuga ko amerewe neza, kandi umubiriwe ukomeje
kugerageza kwisanisha ni kirere gisanzwe aho bizamara ukwezi kumwe. Nubwo afite
imyaka 70, avuga ko atigeze atekereza guhagarika umwuga wo kujya mu isanzure.
Yavuze asetsa ati: “Ndacyafite imbaraga, John Glenn
yagarutse mu isanzure afite imyaka 76. Njye mfite 70 gusa, ndatekereza ko
nshobora kongera kugenda inshuro imwe cyangwa ebyiri mbere yo kubihagarika,”