Imodoka Papa Francis yagendagamo iri kugirwa ivuriro ry’abana muri Gaza

Iyobokamana - 05/05/2025 11:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Imodoka Papa Francis yagendagamo iri kugirwa ivuriro ry’abana muri Gaza

Imodoka Papa Francis yagendagamo mu ngendo z'umurimo w’ivugabutumwa izwi nka ‘popemobile’, igiye kugirwa ivuriro rigendanwa rigenewe abana bo muri Gaza nyuma yo kujya mu ntambara na Israel bakabura ubuvuzi bw’inkomere.

Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya Vatican, imodoka yihariye ya Papa Francis izwi nka popemobile igiye guhindurwa ivuriro rigendanwa rigenewe abana bo muri Gaza. Iyo modoka izashyirwamo ibikoresho by’ubuvuzi kandi izajyanwamo abaganga, igihe cyose uburenganzira bwo kuyinjiza muri ako gace buzaba bubonetse.

Mu mezi ya nyuma y’ubuzima bwe, Papa Francis yasabye umuryango Caritas guhindura popemobile ye ivuriro rigendanwa rigenewe abana bo muri Gaza. Intego nyamukuru ni gutanga ubuvuzi ku bana batabasha kugerwaho n'ubufasha bw’ibanze, no kurengera uburenganzira bwabo bw’ibanze n’agaciro kabo nk’abantu.

Abana basaga miliyoni imwe bamaze kwimurwa mu ngo zabo kubera ibibazo bikomeye by’ubutabazi muri Gaza, bikaba birushaho gukara uko iminsi igenda ishira. Benshi muri bo barimo guhura n’inzara, indwara ziterwa n’umwanda, n’ibindi bibazo by’ubuzima bishobora kwirindwa, ariko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Suwede ukaba umuryango uri mu bashyigikira uyu mushinga, Peter Brune yashimye cyane iki gikorwa avuga ko kizarokora abana benshi badafite kivurira muri Gaza ndetse bari kwicwa n’indwara zikomoka ku mirire mibi.

Yagize ati "Iyi modoka izadufasha kugera ku bana badafite uburyo na buke bwo kubona ubuvuzi muri iki gihe abana bakomerekejwe ndetse bari guhura n’ingaruka z’’imirire mibi. Ni igikorwa gikomeye kigamije kurokora ubuzima, nubwo ubuvuzi muri Gaza bwamaze gusenyuka hafi ya burundu.”

Mubyo Papa Francis azibukirwaho igihe cyose, ni umugabo wagaragaje gukunda abana cyane ndetse no kugaragaza no kurengera umwana kugera ngo hatagira ikibi icyo aricyo cyose cyaba kuri uwo mwana.

Nk'uko yabisabye, imodoka Papa Francis yagendagamo iri kuvugururwa ngo ibe ivuriro ry'abana muri Gaza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...