Imitima yacu igomba guhagurukira kuramya Imana kuko ari iyo kwizerwa – The Promise Worship Rwanda

Imyidagaduro - 24/11/2025 8:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Imitima yacu igomba guhagurukira kuramya Imana kuko ari iyo kwizerwa – The Promise Worship Rwanda

Itsinda The Promise Worship Rwanda rikomeje urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho kuri ubu basangije abakunzi babo indirimbo ya gatatu iri kuri Album yabo bise "Ku musaraba" y'amashusho n’amajwi biri ku rwego rwo hejuru.

Ubutumwa burimo muri iyi ndirimbo yabo nshya "Mwami Manuka" bugamije cyane cyane kwibutsa abantu ko "imitima yacu igomba guhagurukira kuramya Imana" kuko ari yo dukesha byose kandi ari yo kwizerwa.

Iyi ndirimbo nshya "Mwami Manuka" yanditswe na The Promise Worship Rwanda ubwayo, ikorwa mu buryo bw'amajwi na Chris Jeremie, naho amashusho akorwa na Kigeli.

Igaragara kuri album yabo nshya "Ku musaraba" igizwe n’indirimbo icyenda (9), aho eshatu (3) arizo zimaze gusohoka, izindi esheshatu (6) zikaba ziri kunononsorwa nk'uko Perezida wa The Promise Worship Rwanda, Butera Blaise, yabitangarije inyaRwanda.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yabo nshya, aba baririmbyi hazakurikiraho gusohora izindi zisigaye, zose zikaba ziri ku rwego rwo hejuru. Nyuma yo kuzisohoza zose, barateganya kuzakora igitaramo cyo kumurika Album yabo nshya, amatariki n’aho kizabera bazabitangaza mu minsi iri imbere.

Butera Blaide yagize ati: "Hanyuma nyuma yayo gahunda ni uko turasohora n'izindi zisigaye kuri album kandi izisigaye zo ni nziza cyane  kurushaho, abantu bitegure izindi ndirimbo nziza. Hanyuma nyuma yaho nitumara kuzisohora zose turi gutegura gukora album launch yazo. Tukaba tuzabamenyesha amatariki n'aho bizabera mu gihe kiri imbere".

The Promise Worship ni itsinda ry’urubyiruko ryashinzwe mu mwaka wa 2020 ku gitekerezo cya Butera Blaise, ari na we Perezida waryo. Rigizwe n'abaramyi baturuka mu matorero atandukanye, kandi rifite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose binyuze mu muziki no mu bikorwa bitandukanye by'ivugabutumwa.

Uretse kuririmba, bakora n'ibindi bikorwa birimo gufasha abatishoboye, gutanga ubutumwa mu mihanda, gusura abanyeshuri mu bigo by’amashuri, ndetse no gukora amasengesho bifashishije ikoranabuhanga. Mu muziki, aba baramyi bamaze gukora indirimbo zirimo Njye Ndi Umukristo (cover), Way Maker (cover), Amashimwe, Kumusaraba, Ndakwizeye na Mwami Manuka ari na yo nshya bashyize hanze.

Amagambo agize indirimbo nshyab "Ku musaraba" ya The Promise Worship Rwanda:

Mwami Yesu Nyiringabo,
Ni wowe ndirimbo inyuzuye.
Imitima yacu Mwami,
Ihagurukiye kukuramya.
Mwami Yesu Nyiringabo,
Ni wowe ndirimbo inyuzuye.
Imitima yacu Mwami,
Ihagurukiye kukuramya.
R/ Uri uwo gushyirwa hejuru,
Uri uwo gushyirwa hejuru.
Mwami Yesu Nyiringabo,
Ni wowe ndirimbo inyuzuye.
Imitima yacu Mwami,
Ihagurukiye kukuramya.
Mwami Yesu Nyiringabo,
Ni wowe ndirimbo inyuzuye.
Imitima yacu Mwami,
Ihagurukiye kukuramya.
R/ Uri uwo gushyirwa hejuru,
Uri uwo gushyirwa hejuru.
Uri uwo gushyirwa hejuru,
Uri uwo gushyirwa hejuru.
Mwami manuka,
Ubwami bwawe nibuze.
Imitima ikunyotewe,
Ikubone.
Mwami manuka,
Ubwami bwawe nibuze.
Imitima ikunyotewe,
Ikubone.

The Promise Worship Rwanda bakoze mu nganzo bibutsa abantu ko imitima yabo igomba guhagurukira kuramya Imana kuko ari iyo kwizerwa

REBA INDIRIMBO NSHYA "MWAMI MANUKA" YA THE PROMISE WORSHIP RWANDA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...