Imiterere y'amasezerano ya Element yatumye hatekerezwa ko yasezeye muri 1:55 AM

Imyidagaduro - 17/04/2025 8:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Imiterere y'amasezerano ya Element yatumye hatekerezwa ko yasezeye muri 1:55 AM

Umuyobozi wa Sosiyete ya 1: 55 AM, Kenny Mugarura yatangaje ko bagifitanye amasezerano y’imikoranire na Element Eleéeh kandi ko yubahirizwa n’impande zombi, ariko ko hari ibice biyagize bituma rimwe na rimwe abantu bibeshya ko yasezeye.

Mugarura yavuze ko kimwe mu byo abantu batigeze bamenya ku masezerano ya Element muri iyi Label ari uko 'yasinye amasezerano nka Producer ntabwo yayasinye nk'umuhanzi'.

Yasobanuye ko ibi binigaragaza mu ndirimbo 'Fou de toi' na 'Milele', aho Element yaragaragaje ko zakozwe bigizwemo (Executive Producer) uruhare na 1:55 AM. Ati “Biba bivuze ko twamuteye inkunga nk’umuhanzi. Ni uko dukorana rero.

Kenny Mugarura yavuze ko indirimbo 'Tombe' uyu musore aherutse gushyira hanze 'ntitwagaragaye mu birango by’abamufashije kubera ko tutamuteye inkunga'. Avuga ko 'rero Element afite uburenganzira bwo kugaragaza ko ari we wifashishije'- Kuko n’ubundi amasezerano afite ni aya Producer muri Label.

Yavuze ko 'Element aracyabarizwa muri 1:55 AM' kandi ko amasezerano ye asobanutse. Yasobanuye ko mu gihe cyose bafashije Element mu ikorwa ry'ibihangano bye aba agomba kubigaragaza, batamufasha akagaragaza ko ariwe byose wabyikoreye. Ati “Kuri iyi nshuro twari duhuze, niyo mpamvu.”

Element yafunguye urubuga rwe rwa Youtube ku wa 12 Gashyantare 2020, amaze kunyuzaho ibihangano bine (4) bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 45.

Nk'umuhanzi afite indirimbo yitwa 'Kashe', 'Fou de Toi' yakoranye na Ross Kana na Bruce Melodie, 'Milele' ndetse na 'Tombe'.

Element ni umwe mu bahanzi n’aba-producers bagezweho mu Rwanda, wihariye mu buhanga bwo gukora indirimbo kuva ku gitekerezo kugera ku musaruro wa nyuma.

Azwiho ubushobozi bwo gukora ‘instrumentals’ zifite ireme, zikoze ku rwego mpuzamahanga kandi zituma umuhanzi aririmba yisanzuye.

Ashoboye guhuza imiziki ya Kinyafurika (Afrobeat, RnB, Dancehall n’indi) n’imyambarire y’abahanzi ku buryo indirimbo ivamo iba ifite ishusho yihariye.

 Yakoze indirimbo nyinshi za Bruce Melodie, ndetse ari mu bagize uruhare kuri album ye ‘Colorful Generation’; ariko yanakoreye abandi bahanzi.

Element Eleeh ntabwo ari producer usanzwe uhagarara ku gukora beats gusa. Azi kwandika amagambo y’indirimbo, cyane cyane azirikana message, rhythm n’ukuntu amagambo acengera mu mutima w’umwumva.

Hari indirimbo nyinshi yagiye afasha kwandika cyangwa atanga ibitekerezo bikomeye byagize uruhare rukomeye mu kugaragaza impano y’umuhanzi.

Uretse kuba producer, Element Eleeh ni n’umuririmbyi w’umuhanga. Amaze gukora indirimbo ze bwite aho agaragaza ijwi rifite emotions, rifite umwimerere kandi rigezweho.

Iyo aririmba cyangwa afasha abandi kuririmba, akora nk’umuyobozi w’ijwi (vocal director) ubasha gutunganya uko ijwi rigomba guca, rimwe na rimwe akarisubiramo kugeza rifite ingufu zishimisha umutima.


Element afite amasezerano muri Label ya 1:55 AM nka Producer bituma hari ibikorwa by’umuziki bigaragaramo ko bamushyigikiyemo, ahandi ntibigaragaremo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TOMBE' PRODUCER ELEMENT AHERUTSE GUSHYIRA HANZE



Umwanditsi:

Yanditswe 17/04/2025 8:30 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...