Ingabo z’u Buhinde zatangaje ko ibisasu bya rutura byarashwe n’ingabo za Pakistan kuva ku mugoroba wo ku wa Kabiri byahitanye abasivili 15 mu turere twa Poonch na Tangdhar, mu gace ka Kashmir kabarizwa mu maboko y’u Buhinde, mu gihe abandi 43 bakomerekeye muri iyo mirwano ikaze.
Itangazo ry’igisirikare cy’u Buhinde ryavuze ko iyi mirwano yibasiye cyane ahatuye abaturage, aho ibisasu byaturikaga hafi y’amazu, bituma benshi bahasiga ubuzima abandi barakomereka bikomeye.
Ku rundi ruhande, Pakistan nayo iravuga ko yibasiwe bikomeye n’indege z’intambara z’u Buhinde ndetse n’amasasu yambukiranya imipaka, bikaba byahitanye abantu 26 kuva iyo mirwano yatangira.
Kuva kera, agace ka Kashmir kabaye ishingiro ry’umubano mubi hagati y’ibi bihugu byombi byari bisangiye amateka, ariko bikaza gutandukana mu buryo bwa politiki n’ubutegetsi. Aka gace kakomeje kuba ahantu h’ihangana rikomeye, rikunze gutera impagarara n’ingaruka zikomeye ku baturage b’inzirakarengane.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu wasabye impande zombi guhagarika imirwano iri gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage no gushyira imbere ibiganiro bigamije amahoro arambye.
Imva n’imvano y’iyi mirwano:
Hari amakuru avuga ko hari igitero cy’iterabwoba cyagabwe ku ngabo z’u Buhinde muri Kashmir, cyahitanye abasirikare benshi. U Buhinde bushinja Pakistan gufasha iyo mitwe y’iterabwoba nubwo Pakistan yabyamaganaga.
Nyuma y’icyo gitero, u Buhinde bwahise bugaba ibitero byo kwihorera (retaliatory strikes) birimo kurasa ku birindiro bikekwa ko ari iby’imitwe yitwaje intwaro hakoreshejwe indege za gisirikare. Pakistan yasubije nayo irasa ibisasu bikomeye ku butaka bw’u Buhinde.
Indi mpamvu y’iyi ntambara, Kashmir ni akarere karanzwe n’amakimbirane kuva mu 1947 ubwo u Buhinde na Pakistan byabonaga ubwigenge. Buri gihugu kigashaka kukigarurira cyose. Ibi bituma umwuka uhora ari mubi, kandi igihe cyose habaye igikorwa cy’iterabwoba cyangwa gukekwaho ubufasha buhabwa abarwanyi, havuka imirwano.
Ibisasu ku mpande zombi bikomeje kubisikanira mu kirere kandi byose bigahitana ubuzima bw'abatari bacye