Ihagarikwa ry’inkunga za Amerika mu gihe cy’iminsi 90 byagize ingaruka zikomeye mu bikorwa by’ubutabazi mu bihugu bitandukanye byari byishingikirije cyane ku nkunga z’Amerika, aho wasangaga ibikorwa bimwe by’ubuvuzi byarahagaze ndetse bituma abaturage bahazaharira.
Nk'uko tubikesha Business Inside Africa, ihagarikwa ry’inkunga ingana na miliyari 72 z'amadolari y’Amerika byatumye imishinga y'inkunga ibarirwa mu magana ihagarikwa mu bihugu birenga 200, bigira ingaruka ku bakozi ba USAID bagera ku 10,000.
USAID yahagaritse imishinga 5,341 ifite agaciro ka miliyari 75 z'amadolari y’Amerika kandi igabanya abakozi bayo ku kigero cyo hejuru.
Nubwo ihagarikwa ry’inkunga za Amerika ryarangiye ku mugaragaro, inzego zita ku buzima muri Afurika zikomeje guhura n’ibibazo by’ibura ry’amafaranga, ububiko bw’imiti, ndetse n’ibibazo by’abakozi bake.
Gahunda z'ingenzi zo kurwanya virusi itera sida, impfu z'ababyeyi, ubuzima bw'imyororokere, indwara ziterwa n'umwanda, ndetse no gukumira indwara zandura, zikomeje guhungabana cyane, bigatuma ubwoba bw'uko abaturage barushaho kuhazaharira bwiyongera.
Mu itangazo riherutse, Médecins Sans Frontières (MSF), umuryango mpuzamahanga wita ku buvuzi, yatangaje ko nyuma y'amezi atatu ubuyobozi bwa Trump buhagaritse imfashanyo, Amerika yagabanije inkunga muri gahunda z’ubuzima n’ubutabazi ku isi, inzego z’ubugenzuzi zimwe zihagarika ibikorwa byazo, ndetse bamwe mu bakozi babura utuzi twabo.
Kubera iyo mpamvu, abarwayi ku isi hose bahuye n'ibibazi bikomeye, abatanga ubuvuzi bakaba baragerageje ibishoboka kugira ngo bakomeze serivisi z'ingenzi.
Avril Benoît, umuyobozi mukuru wa Médecins Sans Frontières (MSF) muri Amerika agira ati: "Iri gabanywa ritunguranye ry’imfashanyo ku buyobozi bwa Trump ryateye ibibazo bikomeye ku bantu babarirwa muri za miriyoni bari mu bihe by'intambara, ibyorezo, indwara, n'ibindi byihutirwa."
Iri tangazo ryagaragaje kandi ko Amerika iteganya ko nyuma y’iminsi 90 ishobora kongera iminsi y’ihagarikwa ry’imfashanyo ikongeraho ndi minsi 30, nk'uko imeri ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ibivuga.
Ihagarikwa ry’imfashanyo ya Amerika ryasize ingaruka zikomeye mu buzima bwa Afrika. Kuva ku gutuma imirire mibi yiyongera muri Somaliya kugeza ku ibura ry'inkingo muri DRC, kuri ubu ibihugu umunani by’Afurika bifite ibibazo bikomeye by’ubuzima biturutse kuri iki cyemezo cya Leta ya Trumpa:
1.
Somaliya
- Ikibazo cy'imirire mibi
Muri Somaliya, amapfa n’ifungwa ry’amavuriro byatumye abana babarirwa mu magana bafite imirire mibi bahura n’ibibazo byo kubura ubufasha ndetse umubare w’abari bafite imirire mibi urushaho kwiyongera. Hatabayeho gutabarwa byihutirwa, igihugu gishobora guhura n’inzara ikabije.
2. Afurika y'Epfo - Guhagarika Gahunda zo guhangana na HIV
Gahunda zo guhangana n’agakoko gatera SIDA muri Afurika yepfo zaradindiye cyane aho raporo zigaragara kuko serivisi zikomeye zahagaritswe harimo n’izo gutanga imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA.
3. Uganda - Guhagarika Gahunda zo guhangana na HIV
Muri Uganda, serivisi zo gukumira virusi itera SIDA zirimo kugabanuka ku kigero cyo hejuru. Uku guhungabana gushyira ibihumbi mu kaga ko kudakomeza kubona imiti nk’uko bikwiriye bityo bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.
4. Zimbabwe - Guhagarika Gahunda zo guhangana na HIV no gukingira Kanseri y'inkondo y'umura
Zimbabwe ihura n’ibibazo bibiri: gahunda z’ingenzi zo guhangana n’agakoko gatera SIDA zagiye zigabanuka ndetse zimwe zirahagarara, ndetse na gahunda zo guhangana na kanseri y'inkondo y'umura zarahagaritswe, bituma abagore bibasirwa cyane.
5. Sudani y'Amajyepfo - Indwara ya Kolera yariyongereye, ndetse na serivisi ishinzwe ubuzima bwo mu mutwe irushaho kugabanya imikorere yayo.
Cholera igenda ikwirakwira vuba muri Sudani y'Amajyepfo, ni mu gihe ibikorwa remezo by'amazi byasenyutse. Muri iki gihugu kandi ibibazo by'ubuzima bwo mumutwe biri kurudhaho kwiyongera ku bwinshi bitirutse ku guhagarara kwa serivisi zibishinzwe.
6. Etiyopiya - Indwara ya Cholera, Ibura ry'amazi meza, hamwe no kugabanuka kwa serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe
Etiyopiya iri guhura n'indwara ya kolera ikabije ndetse no kubona amazi meza ni ingorabahizi muri iki gihugu. Inkambi z'impunzi nazo zatakaje serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe ku bahungabanye n’abakorewe ihohoterwa.
7. Nijeriya - Ikibazo cy’ubuzima bw’imyororokere
Ubuzima bw’ababyeyi n’abana muri Nijeriya buri mu kaga kuko serivisi z’ubuzima bw’ imyororokere zahagaritswe ndetse n’ubufasha buhabwa ababyeyi batwite bukaba bwaragabanutse, bigatuma impfu ziyongera ku babyeyi n’abana. Ni mugihe ibikoresho byihutirwa, uburyo bwo kuboneza urubyaro bigenda biba bike mu gihugu.
8. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) - Ikibazo cy’ubuzima bw’imyororokere n’ikibazo cy’inkingo
Muri DRC, gahunda z’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ubukangurambaga bwo gukingira byarahagaritse. Amamiriyoni y'abana bashobora guhura n’ibyago byo kubura inkingo z’indwara zishobora kwirindwa nka mugiga na poliyo.