Imikino ine ya Serie A yasubitswe kubera urupfu rwa Papa Francis

Imikino - 21/04/2025 1:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Imikino ine ya Serie A yasubitswe kubera urupfu rwa Papa Francis

Imikino ine yari iteganyijwe kuri uyu wa Mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani (Serie A) yasubitswe nyuma y’uko hatangajwe inkuru y’urupfu rwa Papa Francis.

Vatican yatangaje mu gitondo cyo ku wa Mbere ko Papa Francis yitabye Imana afite imyaka 88, nyuma yo kuva mu bitaro aho yari amaze ibyumweru bitanu arwaye indwara y'ubuhumekero.

Imikino yari iteganyijwe kuri Pasika ya kabiri (Easter Monday), umunsi w’ikiruhuko mu Butaliyani, irimo Torino vs Udinese, Cagliari vs Fiorentina, Genoa vs Lazio na Parma vs Juventus.

Ishyirahamwe riyobora shampiyona ya Serie A ryatangaje ko iyo mikino izashyirwa ku yindi minsi, izamenyeshwa vuba.

Papa Francis, wavukiye muri Argentine, yari umukunzi ukomeye w’umupira w’amaguru, kandi kuva akiri umwana yakundaga cyane ikipe ya San Lorenzo yo muri Argentine.

Amakipe menshi yo mu Butaliyani yahise yandika ubutumwa bwo kunamira uyu mushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika. Ikipe ya AS Roma yagize iti: “Twabuze umuntu wahoraga atanga icyerekezo ku isi yose. Ukwemera kwe, kwicisha bugufi, ubutwari n’ubwitange byakoze ku mitima ya miliyoni z’abantu, bituma aba icyitegererezo cy’imyitwarire myiza muri iki gihe.”


Umwanditsi:

Yanditswe 21/04/2025 1:13 PM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...