Vatican
yatangaje mu gitondo cyo ku wa Mbere ko Papa Francis yitabye Imana afite imyaka
88, nyuma yo kuva mu bitaro aho yari amaze ibyumweru bitanu arwaye indwara
y'ubuhumekero.
Imikino
yari iteganyijwe kuri Pasika ya kabiri (Easter Monday), umunsi w’ikiruhuko mu
Butaliyani, irimo Torino vs Udinese, Cagliari vs Fiorentina, Genoa vs Lazio na Parma
vs Juventus.
Ishyirahamwe
riyobora shampiyona ya Serie A ryatangaje ko iyo mikino izashyirwa ku yindi
minsi, izamenyeshwa vuba.
Papa
Francis, wavukiye muri Argentine, yari umukunzi ukomeye w’umupira w’amaguru,
kandi kuva akiri umwana yakundaga cyane ikipe ya San Lorenzo yo muri Argentine.
Amakipe
menshi yo mu Butaliyani yahise yandika ubutumwa bwo kunamira uyu mushumba
mukuru wa Kiliziya Gaturika. Ikipe ya AS Roma yagize iti: “Twabuze umuntu
wahoraga atanga icyerekezo ku isi yose. Ukwemera kwe, kwicisha bugufi, ubutwari
n’ubwitange byakoze ku mitima ya miliyoni z’abantu, bituma aba icyitegererezo
cy’imyitwarire myiza muri iki gihe.”