‎Imigabane y’amasoko y'Amerika yaguye bikomeye kubera amakuru yaturutse kuri Banki Nkuru y’Amerika

Ubukungu - 17/04/2025 4:32 PM
Share:
‎Imigabane y’amasoko y'Amerika yaguye bikomeye kubera amakuru yaturutse kuri Banki Nkuru y’Amerika

Ku wa Gatatu, amasoko y’imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaraguye cyane nyuma y’amakuru y’impuruza aturutse ku kigo gikomeye mu by’ikoranabuhanga, Nvidia, hamwe n’ijambo ryatanzwe n’Umuyobozi wa Banki Nkuru ya Amerika (Federal Reserve), Jerome Powell.

‎‎Iri gabanuka ryabayeho ubwo Nvidia yatangazaga ko ishobora guhomba miliyari $5.5 mu nyungu z’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka kubera amabwiriza ya Leta ya Amerika abuza iki kigo kohereza chip zayo zigezweho (H20 AI chips) mu Bushinwa. Izo chip zari zagenewe by’umwihariko isoko ry’u Bushinwa, ariko kubera ingamba nshya z’ubucuruzi, ntabwo zemewe kugurishwa muri icyo gihugu, bituma ziburirwa isoko.

Ibyo byatumye imigabane ya Nvidia igabanukaho 10%, bigira ingaruka mbi no ku zindi sosiyete zikomeye mu ikoranabuhanga. ‎Muri ubwo buryo, ibipimo by’imigabane ku masoko byagabanutseho Ku buryo bugaragara nka S&P 500 yagabanutseho 2.2%, Dow Jones igwa kuri 1.7% naho Nasdaq Composite yo yahanantutseho 3.1%.

‎Ibi bikomeje gukomera nyuma y'ijambo rya Jerome Powell, aho yagaragaje impungenge ziturutse ku ngamba z’ubucuruzi z’ubutegetsi bwa Trump, zishobora gutera stagflation—igihe ubukungu busubira inyuma mu gihe ibiciro nabyo bizamuka. Yavuze ko ibi bishobora gushyira mu kaga intego ebyiri za Banki Nkuru: kugumana igipimo cy’imirimo gihagaze neza no kugenzura izamuka ry’ibiciro. Iyo izamuka ry’ibiciro rikomeje ariko ubukungu bugabanuka, Banki Nkuru ntishobora koroshya inyungu mu buryo busanzwe.

‎Powell yavuze ko ibi byose bishobora kugira ingaruka zikomeye ku miryango no ku buzima bw’abaturage, ashimangira ko Banki Nkuru ishyira imbere uburenganzira bw’abaturage bwo kugira ubuzima bwiza n’imibereho iboneye.

‎Uku kugabanuka gukabije kw’imigabane kuri aya masoko mpuzamahanga kubaye mu gihe ishoramari mu by’ikoranabuhanga ryari rikomeje gutera imbere, bikaba birimo gutuma abacuruzi  bakomeza guhangayika no kurazwa inshinga n'aho ubukungu burimo kugana.


Umwanditsi: Irene Tuyihimitima‎


Yanditswe 17/04/2025 4:32 PM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...