Imbamutima za Shiloh Choir y'i Musanze nyuma y'igitaramo cy'amateka yakoreye i Kigali - AMAFOTO 100

Iyobokamana - 13/10/2025 4:30 PM
Share:
Imbamutima za Shiloh Choir y'i Musanze nyuma y'igitaramo cy'amateka yakoreye i Kigali - AMAFOTO 100

Tariki 12 Ukwakira 2025 izahora izirikanwa n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, nk'umunsi w'amateka akomeye aho korali yo mu cyaro iyo za Musanze mu ntara y'Amajyaruguru yaje muri Kigali igakora igitaramo cya rurangiza, ikagaragaza ko ari Umwalimu mwiza w'umuziki.

Abo nta bandi ni Shiloh Choir ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya Pantekote ry'u Rwanda (ADEPR), Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza, ku itorero rya Muhoza; ni mu karere ka Musanze. Yaririmbiye i Kigali, ikurirwa ingofero, inishyurira amafaranga y'ishuri abanyeshuri 13 mu gihe cw'umwaka wose.

Imirimbire ya Shiloh Choir yatuma uyibeshyaho ukaba wavuga ko imaze imyaka hafi 100, ariko si ko biri kuko imaze imyaka 8 gusa kuko yabonye izuba tariki 3 Nzeri-2017. Yatangijwe n'abagera ku 120, ariko kuri ubu igizwe n'abaririmbyi bahoraho 73.

Shiloh Choir yiganjemo urubyiruko, ifite Album imwe y'amajwi n'amashusho, yitwa 'Ntukazime' igizwe n'indirimbo 10. Igitaramo bakoreye muri Kigali kuwa 12 Ukwakira 2025, bagifatiyemo amashusho y'indirimbo zigize Album ya kabiri.

Ni igitaramo bataramanyemo na Prosper Nkomezi, Shalom Choir na Ntora Worship Team. Cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana, benshi barahembuka. Ijambo ry'Imana ryagabuwe n'Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, ryakoze ku mitima ya benshi, bamwe biyemeza kwakira agakiza. Byari umunezero mwinshi!!.

Cyitabiriwe n'abantu ibihumbi barimo abazwi mu muziki wa Gospel nka Alex Dusabe, Mucyowera Jesca witegura gukora igitaramo gikomeye "Restoring Worship Experience" kizabera muri Camp Kigali tariki ya 02 Ugushyingo 2025, Bobo Bonfils - umuramyi akaba n'Umutoza w'amajwi wa Korali Hoziyana y'i Nyarugenge, Jado Sinza, Yayeli wamamaye muri Kingdom of God, n'abandi.

Shiloh Choir yaririmbye indirimbo zirimo izitarajya hanze n'izindi zamamaye z'amakorali anyuranye. Zose baziririmbanye ubuhanga buhanitse kugera aho abanyamahanga bitabiriye iki gitaramo bagaragaye barimo kubaza niba aba baririmbyi ari abanyarwanda kubera urwego rwabo rwo hejuru no kuba baririmbaga icyongereza nk'icyo mu Bwongereza.

Mu gice cya mbere, Shiloh Choir baririmbye indirimbo "Hallelujah" ari na yo yabinjije ku ruhimbi, bakurikizaho "Yaruhutse umusaraba", "Ntukazime", "⁠Matthew 28", "Mutima umenetse", "Bugingo" n'izindi ziri mu Cyongereza.

Mu gice cya kabiri, baririmbye "⁠Inuma zaho", "Abera bo mu isi", "Inkuru y'agakiza", "Love beyond all measure" na "Twashyizweho ikimenyetso". Indirimbo nyinshi zayobowe n'umutoza w'amajwi Decalle [Mordecalle Ntihinduka], Parfaite Gisubizo na Fabrice, abahanga byahamye mu muziki.

Izi ndirimbo zaryoheye benshi cyane dore ko Shiloh Choir yazongereyemo andi magambo n'umudiho w'ingoma ugera ku ndiba y'umutima, urugero "Inuma zaho" bayiririmbyemo Bruce Melodie, Chriss Eazy, Bosco Nshuti n'abandi, bavuga ko aba bahanzi batararirimba n'umunsi n'umwe indirimbo izaririmbwa mu Ijuru.

Akari ku mutima wa Shiloh Choir nyuma yo kwandika amateka!

Perezida wa Shiloh Choir, Joshua Mugisha, yabwiye inyaRwanda ko basazwe n'ibyishimo, bakaba bashima Imana yabashoboje mu gitaramo "The Spirit Of Revival 2025" bakoreye muri Kigali. Yanahishuye ko bari barabibwiwe n'Imana binyuze mu bakozi bayo. Ati: "Nka Korali Shiloh turanezerewe."

"Kristo nk'isoko tuvomaho byose, azakomeza adushoboze kurushaho gukora ibintu byiza, inzozi zacu zatangiye kuba impamo, tubishimiye Imana. Ubwo twasengaga, Imana yatubwiye ko iduhaye intsinzi, none intsinzi twayibonye. Dushimiye Imana ku bw'igitaramo cyiza yaduhaye, abantu bahembutse bagira ibihe byiza."

Arakomeza ati: "Ikindi dushimiye Imana no mu buryo bw'imyiteguro, Imana yaradufashije, ibyo twateguye byose bigenda neza, ibyadusaba amafaranga, Imana iradushoboza turayabona kuko kugeza ubu, ikintu cyose cyasabaga amafaranga mu gitaramo cyacu, cyaraye cyishyuwe neza."

Asoza agira ati: "Turashima Imana ku bwa byose rero, ku bw'abantu bahembukiye mu gitaramo ndetse n'abakiriye Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza. Turizeza abantu ko urugendo rwacu rukomeje. Nta gucogora rwose. Kristo nk'isoko tuvomaho byose, azakomeza adushoboze kurushaho gukora ibintu byiza."

Umuvugabutumwa wo muri ADEPR witabiriye iki gitaramo cy'amateka, yatangaye cyane, asaba andi makorali guca bugufi akemera kwigishwa umuziki na Shiloh Choir. Ati: "Mureke twemere, Shiloh Choir bararenze pe. Mubahe umwanya bazigishe andi matsinda. Ndumiwe pe".

Shiloh Choir yamenyekanye cyane muri Kigali by'umwihariko mu itangazamakuru, nyuma y'uko itumiwe mu giterane na Shalom Choir y'i Nyarugenge cyabaye kuwa 22-23 Werurwe 2025. Icyakora nubwo Shiloh yamamaye cyane mu 2025, abasanzwe bakurikiranira hafi ibikorwa byayo bavuga ko kuva igishingwa yari ihagaze neza, "hari hasigaye guhishuka gusa naho ibindi byararangiye."

Shiloh Choir bifuza ko ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo zabo bugera ku Isi hose

Perezida wa Shiloh Choir, Mugisha Joshua, yavuze ku byo bifuza kugeraho mu myaka itanu. Ati: "Mu myaka 5 iri imbere, turifuza ko ivugabutumwa rya Shiloh ryazaba riri ku rwego mpuzamahanga. Turifuza kuzaba turi korari yagutse, iririmbana ubuhanga, iririmba mu ndimi nyinshi kandi byose bigakorwa bigamije guhembura imitima ya benshi no kuzana abantu kuri Kristo."

Shiloh Choir yigaragaje nka Korali yo guhangwa amaso mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga

Shiloh Choir yanejeje bihebuje imitima y'abanya-Kigali, bamwe basaba ko yajya ibataramira bihoraho

Bahembutse bikomeye mu gitaramo cya Shiloh Choir cyitabiriwe n'abarimo Umuvugizi Mukuru wa ADEPR


REBA AMAFOTO MENSHI YARANZE IGITARAMO CYA SHILOH CHOIR I KIGALI

Urusengero rwari rwimukiye muri Expo Ground i Gikondo! Spirit of Revival 2025 yari agahebuzo!

Imiririmbire ya Shiloh Choir yari iri ku rundi rwego, bamwe bati "Aba bana bararenze!"

Shiloh Choir imaze imyaka 8 gusa mu murimo wo kuririmbira Imana

Parfaite Gisubizo afatwa nk'ishyiga ry'inyuma muri Shiloh Choir

Abanya-Kigali ibihumbi n'ibihumbi bumvise ko Shiloh Choir yabagendereye basubika gahunda zabo zindi baza kuramya Imana

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Pastor Isaie Ndayizeye, ni we wagabuye Ijambo ry'Imana

Fabrice yigaragaje nk'umuramyi wanyweye amata y'Umwuka adafunguye!

Shiloh Choir yahaye impano ya Noheli abatuye mu Mujyi wa Kigali binyuze muri "The Spirit Of Revival 2025"

"Natwe azatuneshereza" - Yaturitse ararira ubwo yaririmbaga aya magambo. Umuziki urimo ibanga rikomeye rimenywa neza n'abawubarizwamo

Mordecalle uzwi nka Decalle yakoreye ibitangaza muri 'The Spirit of Revival 2025', abanya-Kigali baracanganyukirwa!

"Nta gisebo kirimo kubona umwana w'umukobwa asoma Bible, ni byo bikwiriye, ni byo bikenewe mu Isi" - Ni ko Kavutse Olivier aririmba mu ndirimbo "Yesu ni sawa" ya Beauty For Ashes yashyizwe hanze mu myaka 8 ishize mu ivuka rya Shiloh Choir

Jean Luc Rukundo wa Shalom Choir ati "Twabazanye i Kigali none bafashe Kigali"

Shiloh Choir yakoreye ibitangaza muri Kigali ikurirwa ingofero

Shiloh Choir banyuzwe cyane, barashima Imana ko inzozi zabo zitangiye kuba impamo

Ntora Worship Team yajyanye iteraniro mu mwuka wo kuramya Imana byimbitse

Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge ishimirwa cyane ko yahaye Shiloh Choir "Agatuti" gakomeye muri Kigali ubwo yabatumiraga i Nyarugenge

Shalom Choir yeretswe urukundo rwinshi by'umwihariko mu ndirimbo yabo nshya "Yampaye Ibimwuzuye"

Shalom Choir ifite ibigwi bikomeye birimo kuba yarujuje BK Arena, igakorera igitaramo muri Kigali Convention Center na Serena Hotel, niyo yakiriye Shiloh Choir ku ruhimbi rwa 'The Spirit Of Revival 2025' dore ko inafatwa nk'Umubyeyi wayo muri Batisimu

Nta ko bisa gukorera igitaramo muri Kigali uvuye mu ntara kikitabirwa n'Umuvugizi Mukuru wa ADEPR mu Rwanda hose! Shiloh Choir byabakoze ku mutima

Hari ubwiza bw'Imana! Innocent Tuyisenge, Umutoza wa Shalom Choir yaramije Imana biramurenga asuka amarira y'umunezero

Umuvugabutumwa Boniface Singirankabo (ibumoso) ni umwe mu bashyigikiye Shiloh Choir

Shiloh Choir yahaye umukoro andi makorali yo muri Kigali

Eric Shaba ni we wayoboye iki gitaramo cy'amateka cya Shiloh Choir

Mugisha Joshua, Uuyobozi akaba n'Umucuranzi wa piano wa Shiloh Choir

Umunyamakuru Rehema Dudu ni umwe mu baryoherwe cyane n'igitaramo cya Shiloh Choir

Prosper Nkomezi witegura igitaramo gikomeye cyane muri 2026 cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10, yataramanye na Shiloh Choir

"Biragatsindwa gutangiza urugendo ukananirwa utaragerayo, komeza umurimo watangiye Imana izagushoboza" Prosper Nkomezi

Prosper Nkomezi yibutse ibyo Imana yamukoreye atambira Imana mu buryo bukomeye

Prosper Nkomezi yanejeje imitima y'abitabiriye igitaramo "The Spirit of Revival 2025" yatumiwemo na Shiloh Choir

Shiloh Choir mu ivugabutumwa riherekejwe n'ibikorwa! Batanze amafaranga y'ishuri ku bana 13 batishohoye

Shiloh Choir yashimiye Perezida wayo n'Umutoza wayo; Joshua na Decalle, ku bwo kwitangira cyane iki giterane


AMAFOTO: Moses Niyonzima & Shiloh Choir Team


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...