Yabitangaje ku wa Mbere tariki 8
Ukuboza 2025, ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Ubutabera, cyabereye ku Rukiko
rw’Ikirenga, ahahuriye n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru wa
RIB, Col. Pacifique Kayigamba Kabanda; Komiseri Mukuru w’Amagereza CG Evariste
Murenzi, n’abandi bo mu nzego z’ubutabera.
Muri iki Cyumweru cy'Ubutabera hazaba
ibikorwa binyuranye hisunzwe
Yasobanuye ko ubuhuza ari uburyo
bwo gutanga ubutabera kandi bwihuse "kuko iyo bakemuye ikibazo kiba
kirangiye. Ubutabera bubasubizanya ubumuntu bugakomeza kubanisha n'abandi,
ariko cyane cyane mwumve ko ari ubutabera butangwa hashingiwe kuri Politike zemejwe
na Guverinoma y'u Rwanda mu 2022."
Domitille avuga ko "Ubuhuza ni
uburyo bwo gukemura ibibazo- mbonezamubano, ibibazo by'ubucuruzi, cyangwa se
ibibazo bifatanye isano n'ibyemezo biba byafashe, ibyo twita ibyemezo
by'ubutegetsi. Ubu buhuza bukorwa ubundi n'abantu bose."
Yasobanuye ko mbere y'umwanduko
w'abazungu "Abanyarwanda ubwabo bari bafite uko bahana ibyaha, bari bafite
uko batahura ukuri, kandi bari bafite uko
Mukantaganzwa Domitille yavuze kuva
iyi Politike y'ubuhuza yakwemeza "bumaze gutanga umusaruro mwiza kandi
utanga icyizere."
Yavuze ko ubuhuza 'bukorwa n'abantu
bose babishaka' kandi 'bisaba ko bemera ko
Mukantaganzwa asobanura ko kuva ku mugenzacyaha kugeza ku rukiko hari abahuza, ndetse hari n'abahuza babyigiye.
Mukantaganzwa yavuze ko iyo urubanza rw'ubuhuza rurangiye icyemezo gishyirwa muri 'System' 'bityo ikibazo kiba kirangiye, n'urubanza rukaba rurangiye."
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga,
Mukantaganzwa yavuze ko politiki y’ubuhuza imaze gutanga umusaruro ukomeye kuko
imirongo ibarirwa mu bihumbi y’imanza yakemuwe mu bwumvikane
Mukantaganzwa yanasobanuye ko iyo impande zemeranyije, icyemezo cy’ubuhuza gishyirwa muri sisitemu y’inkiko, bityo rugahita rufatwa nk’ururangiye mu buryo bwemewe n’amategeko
Hatangijwe icyumweru cy'Ubutabera kuva kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukuboza 2025, kizasozwa tariki 19 Ukuboza 2025
VIDEO: Melvin -Pro/ InyaRwanda.com