Imanza 20,000 zarangijwe binyuze mu buhuza - Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa -VIDEO

Amakuru ku Rwanda - 08/12/2025 2:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Imanza 20,000 zarangijwe binyuze mu buhuza - Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa -VIDEO

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille, yatangaje ko kuva mu 2022 ubwo Guverinoma yashyiragaho gahunda y’ubuhuza mu butabera, imirimo yo gukemura ibibazo binyuze muri ubu buryo imaze kurangiza imanza 20,000. Yahamagariye Abanyarwanda kurushaho kubushyira imbere kuko ari inzira yihuse kandi irangiza ikibazo burundu.

Yabitangaje ku wa Mbere tariki 8 Ukuboza 2025, ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Ubutabera, cyabereye ku Rukiko rw’Ikirenga, ahahuriye n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Pacifique Kayigamba Kabanda; Komiseri Mukuru w’Amagereza CG Evariste Murenzi, n’abandi bo mu nzego z’ubutabera.

Muri iki Cyumweru cy'Ubutabera hazaba ibikorwa binyuranye hisunzwe insangamatsiko "Ubuhuza mu manza, inkingi y'ubutabera bunoze, bwihuse kandi burangiza ikibazo."

Yasobanuye ko ubuhuza ari uburyo bwo gutanga ubutabera kandi bwihuse "kuko iyo bakemuye ikibazo kiba kirangiye. Ubutabera bubasubizanya ubumuntu bugakomeza kubanisha n'abandi, ariko cyane cyane mwumve ko ari ubutabera butangwa hashingiwe kuri Politike zemejwe na Guverinoma y'u Rwanda mu 2022."

Domitille avuga ko "Ubuhuza ni uburyo bwo gukemura ibibazo- mbonezamubano, ibibazo by'ubucuruzi, cyangwa se ibibazo bifatanye isano n'ibyemezo biba byafashe, ibyo twita ibyemezo by'ubutegetsi. Ubu buhuza bukorwa ubundi n'abantu bose."

Yasobanuye ko mbere y'umwanduko w'abazungu "Abanyarwanda ubwabo bari bafite uko bahana ibyaha, bari bafite uko batahura ukuri, kandi bari bafite uko biyunga bagakemura ibibazo byabo, kandi umubano hagati y'imiryango n'abayigize ugakomeza.

Mukantaganzwa Domitille yavuze kuva iyi Politike y'ubuhuza yakwemeza "bumaze gutanga umusaruro mwiza kandi utanga icyizere." Ati "Kuva ubu buryo rero bwatangira gukoreshwa dufite imanza zaregewe inkiko zigera ku 20,000 zarangiye mu buryo bw'ubuhuza. Niyo mpamvu mubona muri iki cyumweru twabishyize imbaraga kugira ngo twegere Abanyarwanda babyumve kurushaho, bumve ko ari bwo buryo bukwiye, bumve ko ari cyo cyerekezo igihugu cyacu kifuza ko tuganamo."

Yavuze ko ubuhuza 'bukorwa n'abantu bose babishaka' kandi 'bisaba ko bemera ko ubahuza, nawe ukaba ufite uburyo bwiza ubahuzamo'.

Mukantaganzwa asobanura ko kuva ku mugenzacyaha kugeza ku rukiko hari abahuza, ndetse hari n'abahuza babyigiye. Yanavuze ko n'iyo yaba ikirego cy'urukiko rw'ubujurire, cyangwa se urukiko rw'Ikirenga, ubuhuza burakorwa, kandi bugahabwa intebe kugira ngo abantu bakemure ikibazo bafitanye.

Mukantaganzwa yavuze ko iyo urubanza rw'ubuhuza rurangiye icyemezo gishyirwa muri 'System' 'bityo ikibazo kiba kirangiye, n'urubanza rukaba rurangiye."


Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa yavuze ko politiki y’ubuhuza imaze gutanga umusaruro ukomeye kuko imirongo ibarirwa mu bihumbi y’imanza yakemuwe mu bwumvikane 

Mukantaganzwa yanasobanuye ko iyo impande zemeranyije, icyemezo cy’ubuhuza gishyirwa muri sisitemu y’inkiko, bityo rugahita rufatwa nk’ururangiye mu buryo bwemewe n’amategeko

Hatangijwe icyumweru cy'Ubutabera kuva kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukuboza 2025, kizasozwa tariki 19 Ukuboza 2025

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO KIRAMBUYE PEREZIDA W’URUKIKO RW’IKIRENGA AVUGA KURI GAHUNDA Y’UBUHUZA


VIDEO: Melvin -Pro/ InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...