Ikirego cya Yampano gishobora kumwikaragiraho! Abarimo Djihad baburanye, isomwa ry’urubanza rirasubikwa

Imyidagaduro - 11/12/2025 3:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Ikirego cya Yampano gishobora kumwikaragiraho! Abarimo Djihad baburanye, isomwa ry’urubanza rirasubikwa

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025, ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu murenge wa Kagarama haburanishijwe urubanza nshinjacyaha ku kirego cyatanzwe n’umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano.

Ni ikirego Yampano yatanze mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB ku bw'amashusho ye n’umugore we amugaragaraza batera akabariro yagiye hanze mu buryo we avuga ko atamenye.

Mu bo yareze, harimo Pazzo Man na K John ariko nyuma y’iperereza ryakozwe haje gufatwa abarimo Pappy Nesta, Umunyamakuru Uzabakiriho uzwi Djihad ndetse n’undi witwa Francois Xavier.

Ku ikubitiro, Pazzo Man na K John baraburanye ariko abandi ntibaburana kubera ko uyu witwa Francois Xavier atari yiteguye kuburana nta mwunganizi mu mategeko n’ubwo n’uyu munsi ntawe yari afite.

None, aba batatu baburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aho ubushinjacyaha bwagaragazaga impamvu zikomeye bakwiye gukurikiranwa bafunze n’aho abandi bakagaragaza impamvu zikwiye gutuma bafungurwa.

Dore uko imigendekere y’urubanza yagenze:

1.     Francois Xavier

Ubushinjacyaha buvuga ko yakaga amafaranga 100Frw na 200Frw kugira ngo aguhe amashusho ya Yampano ndetse ko yayacuruje hari na raporo igaragaza ko yakiriwe amafaranga 100Frw yo kugura ayo mashusho.

Uyu musore muto yisobanuye avuga ko icyo gihe atari afite telephone ye ahubwo yayitije umuntu kugira ngo yohererezweho ayo mafaranga ariko byaje kurangira acuruje ayo mashusho.

2.     Pappy Nesta

Uyu musore yavuze ko yumvishe ko amashusho ya Yampano ari hanze hanyuma nk’undi wese agira amatsiko yo kubona ayo mashusho n’uko ayahabwa n’uwitwa Florance.

Nyuma y’uko ayabonye, Pappy Nesta yayahaye abantu babiri. K John n’uwitwa Eric ari nabwo K John yabazwaga uwamuhaye amashusho hanyuma akavuga Pappy Nesta undi nawe akurikiranwa atyo.

Umwunganizi mu mategeko we, yavuze ko yakoze icyo yise “Share” ariko atakoze icyo bita “Publish”. Gutangaza asobanura ko yatangajwe na Yampano we nyiri ubwite kuva igihe yayashyiraga kuri email aziko hari abantu bane bashobora kuyigeraho.

Uyu mwunganizi mu mategeko we yavuze ko muri uru rubanza baciye abantu hejuru bagafata abantu badafite isano n’ikwirakwira ry’ayo mashusho nayamara nyiri ukuyakwirakwiza.

3.     Djihad

Uyu munyamakuru ashinjwa amashusho yashyize ku rubuga rwa Youtube aho yavugaga ko amashusho y’urukozasoni ya Yampano ajagaraye i Nyarugenge ndetse ko hari itsinda rya WhatsApp yise “Abachou Mponyonyo” ayo mashusho yanyujijwemo.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri raporo ya cyber igaragaza ko amashusho yashyizwe muri iyo group n’uwitwa Etienne ariko nawe akaba atarafunzwe ahubwo agihari. Amashusho Djihad yashyize kuri YouTube ntabwo agaragaza imikoreshereze y’ibitsina ahubwo aba abivuga.

Maitre Bayisabe Irene yavuze ko hagakwiye gukurikiranwa Yampano nyiri ugufata amashusho kuko hari abantu bashaka gutwika mu myidagaduro nyarwanda bagakora iyo bwabaga kugira ngo bavugwe.

Yavuze ko hatazwi neza impamvu y’ifatwa ry’ayo mashusho kuko bishoboka ko nyiri ubwite yashakaga kuyashyira hanze ngo avugwe, byashoboka ko yari amayeri yo kubona uko ajya mu Bubirigi kuko ubu ari kwitemberera mu mihanda ya Bruxelle.

Mu mashusho bagaragaza nk’ibimenyetso by’uko Djihad yakwirakwije ayo mashusho, urukiko rwavuze ko nta mikoreshereze y’ibitsina babonyemo ndetse umwunganizi wundi wa Djihad witwa Fatikaramu avuga ko yabikoze ashaka gutanga inama.

Hari ubuhamya bwatanzwe na Eric Semuhungu ko yabonye ayo mashusho Djihad yayashyize kuri WhatsApp ye hanyuma uwitwa Odette afata screenshot ayishyira kuri WhatsApp ye nawe nuko Semuhungu abyoherereza Yampano.

Maitre Irene avuga ko ayo mashusho ari maremare atari kujya kuri WhatsApp status kandi ko kuba uwitwa Odette yarashyize kuri WhatsApp status ye ifoto igaragara ko yavuye kwa Djihad nta gihamya cy’uko ari Uzabakiriho Cyprien kuko mu gihugu hari ba Djihad benshi.

Ni urubanza rwamaze amasaha arenga abiri aho byari byitezwe ko K John na Pazzo basomerwa ariko isomwa ry’uru rubanza ryose baryimuriye ku wa Kane w’icyumweru gitaha saa munani zuzuye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...