Ni
ikirego Yampano yatanze mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB ku bw'amashusho ye n’umugore
we amugaragaraza batera akabariro yagiye hanze mu buryo we avuga ko atamenye.
Mu
bo yareze, harimo Pazzo Man na K John ariko nyuma y’iperereza ryakozwe haje
gufatwa abarimo Pappy Nesta, Umunyamakuru Uzabakiriho uzwi Djihad ndetse n’undi
witwa Francois Xavier.
Ku
ikubitiro, Pazzo Man na K John baraburanye ariko abandi ntibaburana kubera ko
uyu witwa Francois Xavier atari yiteguye kuburana nta mwunganizi mu mategeko n’ubwo
n’uyu munsi ntawe yari afite.
None,
aba batatu baburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aho ubushinjacyaha
bwagaragazaga impamvu zikomeye bakwiye gukurikiranwa bafunze n’aho abandi
bakagaragaza impamvu zikwiye gutuma bafungurwa.
Dore
uko imigendekere y’urubanza yagenze:
1. Francois
Xavier
Ubushinjacyaha
buvuga ko yakaga amafaranga 100Frw na 200Frw kugira ngo aguhe amashusho ya Yampano
ndetse ko yayacuruje hari na raporo igaragaza ko yakiriwe amafaranga 100Frw yo kugura
ayo mashusho.
Uyu
musore muto yisobanuye avuga ko icyo gihe atari afite telephone ye ahubwo yayitije
umuntu kugira ngo yohererezweho ayo mafaranga ariko byaje kurangira acuruje ayo
mashusho.
2. Pappy
Nesta
Uyu
musore yavuze ko yumvishe ko amashusho ya Yampano ari hanze hanyuma nk’undi
wese agira amatsiko yo kubona ayo mashusho n’uko ayahabwa n’uwitwa Florance.
Nyuma
y’uko ayabonye, Pappy Nesta yayahaye abantu babiri. K John n’uwitwa Eric ari
nabwo K John yabazwaga uwamuhaye amashusho hanyuma akavuga Pappy Nesta undi
nawe akurikiranwa atyo.
Umwunganizi
mu mategeko we, yavuze ko yakoze icyo yise “Share” ariko atakoze icyo bita “Publish”.
Gutangaza asobanura ko yatangajwe na Yampano we nyiri ubwite kuva igihe
yayashyiraga kuri email aziko hari abantu bane bashobora kuyigeraho.
Uyu
mwunganizi mu mategeko we yavuze ko muri uru rubanza baciye abantu hejuru
bagafata abantu badafite isano n’ikwirakwira ry’ayo mashusho nayamara nyiri
ukuyakwirakwiza.
3. Djihad
Uyu
munyamakuru ashinjwa amashusho yashyize ku rubuga rwa Youtube aho yavugaga ko
amashusho y’urukozasoni ya Yampano ajagaraye i Nyarugenge ndetse ko hari
itsinda rya WhatsApp yise “Abachou Mponyonyo” ayo mashusho yanyujijwemo.
Ubushinjacyaha
buvuga ko muri raporo ya cyber igaragaza ko amashusho yashyizwe muri iyo group
n’uwitwa Etienne ariko nawe akaba atarafunzwe ahubwo agihari. Amashusho Djihad
yashyize kuri YouTube ntabwo agaragaza imikoreshereze y’ibitsina ahubwo aba
abivuga.
Maitre
Bayisabe Irene yavuze ko hagakwiye gukurikiranwa Yampano nyiri ugufata amashusho
kuko hari abantu bashaka gutwika mu myidagaduro nyarwanda bagakora iyo bwabaga
kugira ngo bavugwe.
Yavuze
ko hatazwi neza impamvu y’ifatwa ry’ayo mashusho kuko bishoboka ko nyiri ubwite
yashakaga kuyashyira hanze ngo avugwe, byashoboka ko yari amayeri yo kubona uko
ajya mu Bubirigi kuko ubu ari kwitemberera mu mihanda ya Bruxelle.
Mu
mashusho bagaragaza nk’ibimenyetso by’uko Djihad yakwirakwije ayo mashusho,
urukiko rwavuze ko nta mikoreshereze y’ibitsina babonyemo ndetse umwunganizi
wundi wa Djihad witwa Fatikaramu avuga ko yabikoze ashaka gutanga inama.
Hari
ubuhamya bwatanzwe na Eric Semuhungu ko yabonye ayo mashusho Djihad yayashyize
kuri WhatsApp ye hanyuma uwitwa Odette afata screenshot ayishyira kuri WhatsApp
ye nawe nuko Semuhungu abyoherereza Yampano.
Maitre
Irene avuga ko ayo mashusho ari maremare atari kujya kuri WhatsApp status kandi
ko kuba uwitwa Odette yarashyize kuri WhatsApp status ye ifoto igaragara ko
yavuye kwa Djihad nta gihamya cy’uko ari Uzabakiriho Cyprien kuko mu gihugu
hari ba Djihad benshi.
Ni
urubanza rwamaze amasaha arenga abiri aho byari byitezwe ko K John na Pazzo
basomerwa ariko isomwa ry’uru rubanza ryose baryimuriye ku wa Kane w’icyumweru
gitaha saa munani zuzuye.
