Ikimero cya Nicki Minaj cyakuruye abarimo Perezida Trump wahamije ko akunda ikibuno cye

Imyidagaduro - 29/10/2026 3:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Ikimero cya Nicki Minaj cyakuruye abarimo Perezida Trump wahamije ko akunda ikibuno cye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yigeze kubona ikibuno cyiza cyane, avuga ko ari icya Nicki Minaj, mu ijambo yavugiye mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida b’ishyaka rye ry’Abarepubulikani muri Leta ya Michigan.

Trump yabivuze ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2026, ubwo yari kumwe n’umuraperikazi Nicki Minaj mu mujyi wa Port Huron, aho bari bitabiriye igikorwa kigamije gushyigikira abakandida b’Abarepubulikani mu matora yo hagati muri manda ya Perezida.

Mu ijambo rye ryamaze hafi amasaha abiri, Trump yagarutse ku magambo yari aherutse kuvuga ku mubiri wa Senateri Jon Husted wo muri Leta ya Ohio, asobanura ko ibyo yavuze byari urwenya kandi ko byari bifitanye isano n’amateka ye yo gukina umupira w’amaguru.

Yagize ati: “Sinari narigeze nkora ibintu nk’ibyo ku mugabo. Mu ibanga, ku bagore? Yego. Ku bagabo? Oya. Hagati aho, nigeze kubona ikibuno cyiza cyane mbere ni cya Nicki Minaj.”

Trump yavuze ko ikibuno cy’uyu muraperikazi kigoye kutakibona, amusaba guhaguruka kugira ngo abari aho bamurebe. Ati: “Ibyo ntibyoroshye kubyirengagiza. Hagarara!”

Nicki Minaj yahise ahaguruka, aramutsa imbaga y’abantu bari bitabiriye icyo gikorwa, Trump na we akomeza avuga ko yizeye ko atamubabaje, ashimangira ko bamukunda kandi ko amaze igihe kinini abashyigikiye.

Nyuma yaho, Minaj yahawe umwanya wo kuvuga, ashyigikira abakandida b’Abarepubulikani mu ijambo ryamaze iminota ibiri. Trump yongeye kumushimira, avuga ko atari yarigeze asa neza nko kuri uwo munsi, anavuga ko ari umuntu wihariye.

Ati: “Ntabwo yari yarigeze agaragara neza nk’uyu munsi. Ni umuntu wihariye cyane. Arabyumva, afite ubwenge.”

Nicki Minaj, ufite imyaka 43, yagiye agaragaza kenshi ko ashyigikiye Trump muri manda ye ya kabiri, nubwo mbere yari yarigeze kunenga politiki ye yerekeye abimukira muri manda ye ya mbere.

Uyu muraperikazi aherutse kujyana na Trump mu ndege ya Perezida, Air Force One, berekeza muri Michigan. Si ubwa mbere agaragaye mu bikorwa bya Trump, kuko yanitabiriye ibindi birori birimo ibiganiro ku mushinga wa “Trump Accounts” wateguwe na Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibirori byabereye mu busitani bwa White House.


Perezida Trump aherutse kuvuga ko akunda cyane ikibuno cya Nicki Minaj


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...