Integrated Household Living
Conditions Survey (EICV) ni ubushakashatsi bukorwa mu Rwanda n'Ikigo cy'Igihugu
gishinzwe Ibarurishamibare (NISR – National Institute of Statistics of Rwanda).
Bukorwa kugira ngo hamenyekane imibereho y’abaturage, bityo bigafasha mu
igenamigambi n’ifatwa ry’imyanzuro ishingiye ku mibare n’imibereho by’abanyarwanda.
Ubu bushakashatsi bukorwa mu byiciro
bitandukanye nk'imibereho rusange, Uburezi, ubuzima, amazi meza, amashanyarazi,
ibiribwa, nibindi.
Mu bushakashatsi bwa 7 bwa Integrated
Household Living Conditions Survey (EICV) bwashyizwe hanze kuri wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, bwagaragaje ko
igipimo cy’ubukene mu Rwanda cyagabanyutse ku kigero cya 18.5% kuva mu mwaka wa
2006 kugera mu wa 2017.
Kuva mu mwaka wa 2017 kugera ubu,
igipimo cy’ubukene cyakomeje kugabanyuka kugera kuri 27.4% buvuye kuri 38.2%
bwariho mu 2017.
Iyo mibare igaragaza ko kuva mu mwaka
wa 2017, ubukene bumaze kugabanyuka ku kigero cya 10.8.
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan
Murenzi akaba ari nawe wamuritse ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwa EICV7, yavuze
ko mu myaka irindwi ishize, abaturage barenga miliyoni 1.5 bavuye mu bukene.
Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare cyashyize hanze raporo y'ubushakashatsi ya EICV7
Minisitiri w'Intebe, DR Eduard Ngirente yitabiriye uyu muhango wo kumurika ubushakashatsi bwa EICV7
Iyi raporo yamurikiwe muri Kigali Convention Centre mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu