Ikigero cy'ubukene mu Rwanda cyagabanyutse ku kigero cya 10.8%

Ubukungu - 16/04/2025 1:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Ikigero cy'ubukene mu Rwanda cyagabanyutse ku kigero cya 10.8%

Raporo y’ubushakashatsi bwa 7 bwa EICV7, yagaragaje ko ubukene mu Rwanda bwagabanyutse ku kigero cya 10.8% kuva mu mwaka wa 2017, abarenga Miliyoni 1.5 bikura mu bukene.

Integrated Household Living Conditions Survey (EICV) ni ubushakashatsi bukorwa mu Rwanda n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR – National Institute of Statistics of Rwanda). Bukorwa kugira ngo hamenyekane imibereho y’abaturage, bityo bigafasha mu igenamigambi n’ifatwa ry’imyanzuro ishingiye ku mibare n’imibereho by’abanyarwanda.

Ubu bushakashatsi bukorwa mu byiciro bitandukanye nk'imibereho rusange, Uburezi, ubuzima, amazi meza, amashanyarazi, ibiribwa, nibindi.

Mu bushakashatsi bwa 7 bwa Integrated Household Living Conditions Survey (EICV) bwashyizwe hanze kuri wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, bwagaragaje ko igipimo cy’ubukene mu Rwanda cyagabanyutse ku kigero cya 18.5% kuva mu mwaka wa 2006 kugera mu wa 2017.

Kuva mu mwaka wa 2017 kugera ubu, igipimo cy’ubukene cyakomeje kugabanyuka kugera kuri 27.4% buvuye kuri 38.2% bwariho mu 2017.

Iyo mibare igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2017, ubukene bumaze kugabanyuka ku kigero cya 10.8.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi akaba ari nawe wamuritse ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwa EICV7, yavuze ko mu myaka irindwi ishize, abaturage barenga miliyoni 1.5 bavuye mu bukene.


Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare cyashyize hanze raporo y'ubushakashatsi ya EICV7


Minisitiri w'Intebe, DR Eduard Ngirente yitabiriye uyu muhango wo kumurika ubushakashatsi bwa EICV7

Iyi raporo yamurikiwe muri Kigali Convention Centre mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu


Umwanditsi:

Yanditswe 16/04/2025 1:31 PM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...