Igitima kiradiha ku bakristo kubera kuganira na Yesu wa AI

Iyobokamana - 15/11/2025 4:39 PM
Share:
Igitima kiradiha ku bakristo kubera kuganira na Yesu wa AI

Ubwenge bw’ubukorano (AI) buragenda bwinjira mu buzima bw’abantu ku rwego rudasanzwe, none buninjiye no mu myizerere.

Porogaramu n’ibikoresho bishingiye ku iyobokamana biragenda byiyongera umunsi ku wundi, bitanga inama, ihumure n’ubuyobozi bw’umwuka mu gihe isi ihinduka byihuse mu buryo abantu babana n’uko bakira amakuru.

Imwe muri izo porogaramu ni "Text With Jesus", ifite ibihumbi by’abayikoresha bishyura. Iha abantu uburyo bwo kubaza ibibazo bisa n’aho babibaza Mariya, Yozefu, Yesu n’intumwa hafi ya zose.

Stephane Peter, CEO wa Catloaf Software, yabwiye AFP ko intego ari ugutoza no guha abantu ubumenyi mu buryo bugezweho kandi bworoshye kugeraho. Ati: “Iyi ni inzira nshya yo kuganira ku by’idini mu buryo bwimbitse kandi bushishikaje.”

Nubwo porogaramu isobanura neza ko ikoresha AI, “Yesu” na “Mose” baba muri iyo apulikasiyo ntibabyemera iyo ubibabajije—ku buryo bigira nk’aho ari abantu bavugana n’umukoresha.

Peter avuga ko GPT-5, ishingiro rya Text With Jesus, irusha ubushobozi ibindi biheruka kuko ishobora gukina neza 'role' yahawe, igasubiza mu buryo bwimakaza uwo mwimerere. Nubwo hari abafata porogaramu nko gusuzuguza idini, yahawe amanota meza—4.7/5 mu App Store.

AI n’amadini: Impaka zikomeye

Mu idini Gatolika, urubuga rwo kuri Internet rwitwa Catholic Answers rwaremye AI y’umupadiri bise “Father Justin.” Icyakora, nyuma y’iminsi mike, abantu benshi bararakaye bavuga ko bitesha agaciro Abapadiri. Ku bw’ibyo bahise bamwambura izina “Father” agasigara ari “Justin” gusa.

Christopher Costello, ushinzwe ikoranabuhanga muri Catholic Answers, yagize ati: “Ntidushaka gusimbura abantu. Turashaka gufasha.” N’andi madini ntiyasigaye inyuma: Deen Buddy (Islam), Vedas AI (Hinduism) na AI Buddha (Budizime), izo zose zivuga ko zifasha gusobanura inyandiko zera, atari uguhagararira Imana ubwayo.

AI ntabwo ifite umutima: Impungenge z’abayoboke

Nica, Umufilipinokazi w’imyaka 28 wo mu Itorero rya Anglican, avuga ko akoresha ChatGPT buri munsi mu kwiga Bibiliya nubwo umupasiteri we abimubuza. Ati: “Mfite abajyanama mu mwuka, ariko hari ibyo nshaka kumenya ako kanya. AI iranyunganira gusa.”

Mu gihe abantu benshi batabivuga ku mugaragaro, porogaramu nk’izi zimaze kumanurwa [download] inshuro miliyoni. Emanuela, nyuma yo kuva muri St. Patrick’s Cathedral i New York, yagize ati: “Umuntu ushaka kwemera Imana ntiyakabaye abaza Chatbot. Yakabaye abaza abantu bayizera.”

Gilah Langner we avuga ko AI idashobora gusimbura ubusabane n’ubwuzuzanye bwa kimuntu bukenewe mu busobanuro bw’amategeko ya Torah. Ati: “AI ishobora gutanga ibisobanuro, ariko irabura igice cy’ingenzi: umushyikirano w’amarangamutima n’umwimerere w’umuco w’idini.”

Amadini ntarimo kwanga AI: Barayikoresha mu burezi

Pastor Jay Cooper wo muri Violet Crown City Church (Austin, Texas), mu 2023, yemereye AI kwigisha ijambo ry’Imana ryose mu iteraniro—abizera baratunguwe. Ati: “Hari abatekereje ko tugiye guhinduka itorero riyoborwa na AI, ariko byatumye abantu batari basanzwe baza mu rusengero batugana—by’umwihariko abafana b’imikino ya video.”

Nyuma y’icyo gikorwa, ntiyongeye kugisubiramo, kuko—asanzwe abisobanura—“AI ntabwo ifite umutima n’umwuka w’ukuri byakubaka iteraniro ry’Abizera mu buryo bw’umwimerere.”

Nubwo hari impungenge, Papa Francis yatanze ikimenyetso cy’inyungu ku mbaraga za AI ubwo yoherezaga Demis Hassabis wa Google DeepMind mu ishuri "Papal Academy of Sciences" mu 2024, byerekana ko Kiliziya ifite amatsiko ku buryo ubwenge bw’ubukorano bushobora gufasha mu myigishirize n’ubushakashatsi.

AI iri gutanga amahirwe yo kwigisha, gutanga ubusobanuro no gufasha abashaka kumenya Ijambo ry’Imana. Ariko hari impungenge ko ishobora gukuraho ubusabane bw’umwuka n’ubw’abantu, ikanatera abantu kwishyira mu mwanya wabo bwite mu byo kwizera.

Nk’uko Pastor Cooper abivuga: “Nishimiye ko twabigerageje, ariko AI irabura umutima n’umwuka bigize ubuzima bw’itorero.”

Igitima kiradiha ku bakristo kubera Yesu wa AI


Src: France 24


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...