Abari
gutegura iki gitaramo batangaje ko kwigiza inyuma byatewe n’ubusabe bw’abakunzi
b’uyu muhanzi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, cyane cyane abateganya
kuzakitabira bavuye hanze y’u Rwanda, basabaga igihe cyo kwitegura neza no
kubishyira muri gahunda y’urugendo rwabo.
Mu
itangazo ryabo bagize bati: “Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kwakira ubusabe
bw’abantu batandukanye ku Isi yose bifuzaga ko twigiza inyuma iki gitaramo,
kugira ngo barusheho kwitegura, by’umwihariko abateganya kucyitabira baturutse
hanze y’u Rwanda.”
Iki
gitaramo kizaba gikubiyemo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kikaba ari
n’umwanya w’ihuriro hagati ya Richard Nick Ngendahayo n’abakunzi be b’igihe
kirekire, nyuma y’imyaka 15 amaze aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Richard
Nick Ngendahayo azwi mu ndirimbo zafashije benshi mu rugendo rwabo rwo kwizera
nka “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye
Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho” na
“Sinzakwitesha”.
Ku
bakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda, uru ni urugendo rw’imbonekarimwe kuko
ruzaba rugamije gusubizanya urukumbuzi rw’imyaka myinshi, ndetse rukazaba
n’umwanya wo gusangira ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza kwizera.
Iki
gitarao giteganyijwe kuzaba gifite itegurwa rihambaye, amajwi n’imurikabirori
bigezweho, mu rwego rwo guha abakitabira ubunararibonye budasanzwe.
Abategura
bemeza ko guhindura itariki bizatanga umusaruro mwiza, kuko bizaha amahirwe
abantu benshi yo kugera i Kigali, bityo igitaramo kikazaba cyuzuye mu buryo
bw’umwuka no mu mubare w’abakitabiriye.
Umuyobozi
wa Fill the Gap Limited, Haguma Natacha, aherutse kubwira itangazamakuru ko nta
mabanga cyangwa amafaranga menshi byabaye igisubizo mu gutumira uyu muramyi,
ahubwo byose byakozwe n’igihe.
Yasubizaga
ashingiye mu kuba kuva mu myaka 15 ishize, Richard yaragiye atumirwa i Kigali
bikanga. Ati “Byahuriranye n’igihe cy’Imana! Dusanga Richard ari mu gihe cyo
kugaruka mu gihugu. Wenda ibyananije abandi hari aho twahuriye nawe. Igihe
nikigera, ibintu byose birikora.”
Yakomeje
ati: “Iyo igihe cyageze, ashobora no kuza atanishyuwe. Navuga ko abagerageje
mbere baratsinzwe, twebwe tubishobojwe n’uko igihe cyageze.”
Haguma
yavuze ko Richard azagera i Kigali mbere y’igitaramo, agahura n’itangazamakuru
ndetse akagira n’igihe cyo kwitegura. Mbere y’uko agera mu Rwanda, azasohora
indirimbo nshya, ndetse bishoboka ko azamurika Album nshya mu gitaramo.
Richard
Nick Ngendahayo yatangiye kuririmba mu myaka ya 2000, ahuza ijwi ry’ubwitonzi
n’inyigisho zikomeye zishingiye ku ijambo ry’Imana. Yamenyekanye cyane mu
ndirimbo nka “Niwe,” “Ibuka,” “Sumuhemu,” n’izindi zakoze ku mitima ya benshi.
Yaririmbaga
cyane mu bitaramo byo kuramya n’amasengesho ya Gahunda y’Igihugu y’Isengesho,
akitabira n’ibikorwa by’Itorero ry’igihugu. Yabaye mu itsinda rya Rehoboth
Ministries, ndetse yakundwaga no kuba yari umuramyi udashyira imbere inyungu
z’isi, ahubwo akibanda ku butumwa.
Mu
2010 ni bwo yafashe icyemezo cyo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
aho yakomereje umurimo w’Imana binyuze mu muziki no kwigisha ijambo ry’Imana mu
matorero atandukanye. Nubwo atari akigaragara mu ruhame mu Rwanda, indirimbo ze
zakomeje kubaho nk’umurage.
“Niwe Healing Concert” ni igitaramo cyitezweho
kuba umwanya w’amasengesho, kuramya no gusubizwamo imbaraga, kizabera kuri BK
Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Umuramyi
Richard Nick Ngendahayo, wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,
agiye gutaramira i Kigali bwa mbere mu myaka 15 amaze abarizwa muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika
Igitaramo cya Richard Nick kimuriwe tariki 29 Ugushyingo 2025 muri BK Arena