Ku isaha ya saa
10;00PM, ni bwo umuhanzi Vex Prince yafunguye iki gitaramo aririmba zimwe mu
ndirimbo ze zimaze kumenyekana nka "Wahala" ndetse n’izindi zitandukanye, gusa
kuko abafana bari batarajya mu mwuka w’igitaramo, ntabwo yamazeho igihe
kirekire.
Yampano nk’umwe
mu bahanzi bari bategerejwe cyane muri iki gitaramo, yahise ajya ku rubyiniro
abafana bajyana n’indirimbo ze ariko byagasa nk’aho ibintu yari yabyoroheje
uhereye mu myambarire ugakurikizaho imiririmbire.
Gisa cy’Inganzo
utari uherutse kugaragara ku rubyiniro mu bitaramo, yaririmbye indirimbo ze
abantu bazi ndetse aha isezerano abari muri icyo gitaramo ko agiye gukora iyo
bwabaga agakora imiziki myiza kandi myinshi.
Diez Dola uri mu
banditsi beza ndetse n’umuhnazi mwiza, yahise ajya ku rubyiniro aririmba mu
buryo bwo kuvanga amajwi macye y’indirimbo ye n’andi bacuranga ako kanya
aririmba indirimbo ze zirimo Repete, Zangalewa...
Alto nawe wari
uri mu bategerejwe muri iki gitaramo, yahise aza ku rubyiniro akomereza aho
Diez Dola yari agejeje aririmba nk’iminota 15 hanyuma ahita akorerwa mu ngata
na Ross Kana wahise aza ku rubyiniro akaririmba zimwe mu ndirimbo zirimo ‘Fou
de Toi’ n’izindi.
Amasaha yarimo
yicuma, Bushali yahise aza ku rubyiniro mu mudiho n’indirimbo ziri mu njyana na
Kinya-Trap hanyuma abantu bajya mu bicu ndetse akamwenyu ari kose cyane ko
abari baje muri iki gitaramo bari bamaze kwambukiranya undi munsi.
Ibintu byakomeje
kuba uburyohe ubwo DJ Briane yazaga ku rubyiniro mu ndirimbo ari kumwe n’ababyinnyi
be hanyuma ashyiramo uruvange rw’imiziki hanyuma buri wese anyeganyega uko
abyumva n’uko abishoboye.
Umuhanzi Kirikou
Akili ukomoka mu Burundi yahise aza ku rubyiniro nyuma ya Dj Briane aza
yinjirira ku ndirimbo ‘Aha nihe’ iri mu ndirimbo ziri kubica bigacika haba mu
Rwanda no mu Burundi. Ibintu byaje kugorana nyuma y’uko ibyuma bimurogoye
hanyua ahita ava ku rubyiniro.
Igitaramo cyaje
kurangizwa na Davis D wabyinishije abafana be by'umwihariko abafana be b’abakobwa
dore ko yavuye ku rubyiniro abantu bakimushaka ariko agasobanura ko kubera
amasaha yari amaze gukura, agomba guhagarikira aho.
Ni igitaramo cyasojwe ariko abantu bakomeza kunywa Be One Gin dore ko hari abari bataramara iyo bari baguze abandi bakagura iyo gutahana cyane ko idatera umunaniro - uwaraye ayinyoye yabyutse ajya mu kazi nk’uko bisanzwe.
Dj Briane yasusurukije abitabiriye igitaramo Let's Celebrate yifashishije itsinda ry'ababyinnyi
Umuhanzi Vex Prince niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro
Nyuma y'igihe kirekire, Gisa yongeye gutaramira abafana be
Yampano yataramiye abafana be mu gitaramo 'Let's Celebrate' akurikiye Gisa cy'Inganzo
Alto nawe wari utegerejwe yanejeje abafana be mu gitaramo Let's Celebrate
Ahereye ku ndirimbo 'Fou de Toi' Ross Kana yataramye mu gitaramo 'Let's Celebrate'
Bushali yongeye gushimangira ko injyana ya Kinya Trap ikiyoboye
Nyuma yo gutaramira muri 'Let's Celebrate' Davis D yavuze ko agiye guhita akurikizaho Dubai
Kirikou Akili wavuye ku rubyiniro atishimye, ntako atari yagize
Reba uko abahanzi bose bitwaye ku rubyiniro