FIFA yamaze kwemeza ko ameze neza kandi yiteguye gukomeza inshingano ze muri iri rushanwa. Oliver w’imyaka 41, yahawe kuyobora umukino utegerejwe cyane wo mu itsinda 6 uzahuza ikipe y’igihugu y’u Buholandi n’iya Sweden ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2026, ku kibuga cya Houston (NRG Stadium) i Houston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nyuma y'imvune yagiriye mu mukino wahuje Ecuador na Côte d’Ivoire, asimburwa n’Umufaransa François Letexier.
Michael Oliver azafashwa n’abasifuzi bo ku ruhande Stuart Burt na James Mainwaring, basanzwe bazwi muri Premier League, Abanya- Afurika y’Epfo Abongile Tom na Zakhele Siwela bazaba ari abasifuzi ba kane n’umusifuzi wo ku ruhande usimbura. Uyu mukino uzahuza amakipe abiri afite amateka akomeye ku mugabane w’u Burayi, aho buri kipe izaba ishaka amanota ya itike yo 1/16 cy’irangiza.
U Buholandi bwinjiye muri iri rushanwa buri mu makipe ahabwa amahirwe yo kugera kure, mu gihe Sweden na yo ishaka kongera kwiyubaka nyuma y’igihe ititabira amarushanwa akomeye ku rwego rw’Isi.
Michael
Oliver si mushya mu marushanwa ya FIFA, kuko yanasifuye imikino y’igikombe cy’isi
cya 2022 cyabereye muri Qatar, harimo n’umukino wa 1/4 cy’irangiza wahuje
Croatia na Brazil. Uyu
musifuzi mpuzamahanga kuva mu mwaka wa 2012 afatwa nk’umwe mu basifuzi bafite
uburambe bukomeye ku rwego rw’i Burayi no ku Isi.
