Igikomangoma cya Arabie Saoudite mu nzira zo kugura FC Barcelona

Inkuru zishyushye - 15/12/2025 9:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Igikomangoma cya Arabie Saoudite mu nzira zo kugura FC Barcelona

Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman yifuza kugura ikipe ya FC Barcelona ayitanzeho arenga Miliyari 10 z’Amayero.

Ibi byatangajwe n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cyo muri Espagne witwa Francois Gallardo aho yavuze ko yifuza kuyitangaho Miliyari 10 z’Amayero. Muri aya mafaranga hahita havamo Miliyari 2.5 z’amayero zikishyurwa amadeni iyi kipe ifite.

Aya yaba ariyo mafaranga menshi atanzwe hagurwa ikipe y’umupira w’amaguru mu mateka gusa biragoye ko byakunda bitewe n’uko FC Barcelona yubakitsemo. Ni ikipe igizwe n’abanyamuryango aho bigoye ko hari umuntu wayigura.

Igishoboka ni uko wenda yayishoramo imari nk'uko biheruka gukorwa na Real Madrid isaba abashoramari batandukanye kuyishoramo imari ariko bitari ukuyiguramo imigabane dore ko nayo igizwe n’abanyamuryango.

Arabia Saudite ikomeje gushora mu mupira w’amaguru binyuze muri Public Investment Fund (PIF) aho ifite amakipe y'imbere mu gihugu akomeye arimo Al Nassr, Al Hilal, Al-H Ahli na Al-Ittihad. Hari kandi na Newcastle United yo mu Bwongereza.

Mohammed bin Salman yifuza kugura FC Barcelona



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...