Ibi byatangajwe n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cyo
muri Espagne witwa Francois Gallardo aho yavuze ko yifuza kuyitangaho Miliyari
10 z’Amayero. Muri aya mafaranga hahita havamo Miliyari 2.5 z’amayero
zikishyurwa amadeni iyi kipe ifite.
Aya yaba ariyo mafaranga menshi atanzwe hagurwa ikipe y’umupira
w’amaguru mu mateka gusa biragoye ko byakunda bitewe n’uko FC Barcelona
yubakitsemo. Ni ikipe igizwe n’abanyamuryango aho bigoye ko hari umuntu
wayigura.
Arabia Saudite ikomeje gushora mu mupira w’amaguru binyuze muri Public Investment Fund (PIF) aho ifite amakipe y'imbere mu gihugu akomeye arimo Al Nassr, Al Hilal, Al-H Ahli na Al-Ittihad. Hari kandi na Newcastle United yo mu Bwongereza.

