Hari
hashize igihe kinini abakunzi b’indirimbo za Gospel bifuza kubona aba bahanzi
bombi bahuriye ku ndirimbo imwe. Ibyifuzo byabo bigiye gusubizwa, kuko
indirimbo bakoranye yamaze gukorwa, nk’uko Nkomezi yabitangaje mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda.
Yavuze
ko iyi ndirimbo izaba iri kuri Album ye nshya yise Warandamiye, ateganya
gusohora mu minsi iri imbere. Ati “Indirimbo twarayikoze, izajya hanze mu gihe
kiri imbere. Iri kuri Album. Ntabwo nari guhubuka kuyishyira hanze nta gihe
kigeze. Ariko ubu igihe kirageze,”
Prosper
Nkomezi yavuze ko asanzwe afitanye umubano udasanzwe na Israel Mbonyi, ndetse
amusobanura nk’umuntu afatiraho urugero.
Amafoto
yagaragaje aba bahanzi bombi bari kumwe yasohotse ku itariki ya 4 Kanama 2025,
nyuma y’isabukuru ya Israel Mbonyi, byongera guha imbaraga ibyari bimaze iminsi
bivugwa n’abakunzi babo ko hari indirimbo bari gutegura.
Nkomezi
yavuze ko iyi Album nshya ayishingiye ku rugendo rwe nk’umuhanzi n’umukozi
w’Imana mu gihe cy’imyaka icyenda amaze mu muziki. Ahamya ko mu byo yanyuzemo
harimo ubuhamya bukomeye bw’ubuzima bwe, ndetse ko buri ndirimbo ayubatseho
kugira ngo buri wese uyumva azayisangemo.
Ati
“Ni ubuhanzi bushingiye ku buzima bwanjye, ariko n’abandi bashobora
kubwiyumvamo. Buri muntu azasanga igice cy’ubuzima bwe kuri iyi Album. Imana
yanyigishije byinshi, ko iyo ikigufiteho umugambi, iragukomeza, kabone n’iyo
byaba bigoye,”
Uretse
iyi Album nshya Warandamiye, Nkomezi avuga ko afite indi gahunda ndende yo
gusohora indi Album mu mwaka wa 2026, ikazaherekezwa n’igitaramo gikomeye,
nk’uko biri muri gahunda yihaye. Ati
“Ubu umutima wanjye uri kuri Warandamiye, ariko no mu mwaka utaha hari indi
Album izaza, tuzayishyira ahabona mu buryo bugezweho, binyuze no mu gitaramo
kizaba kinini.”
Ubwo
aya makuru yatangazwaga, abafana b’umuziki wa Gospel cyane cyane abakurikirana
ibikorwa by’aba bahanzi bombi batangiye kugaragaza ibyishimo n’amatsiko ku
mbuga nkoranyambaga, bategereje uko iyi ndirimbo izaba imeze.
N’ubwo hatatangajwe byinshi ku izina ry’indirimbo cyangwa amagambo ayigize, ababonye amafoto ya Prosper Nkomezi na Israel Mbonyi bagaragaza ko iyi ari imwe mu ndirimbo zitazibagirana muri 2025, cyane ko bahurije hamwe ubuhanga, ubuhamya n’icyerekezo cya Gikristo.
Prosper Nkomezi na Israel Mbonyi ni bamwe mu byamamare bitabiriye igitaramo gikomeye "Unconditional Love Season 2" cya Bosco Nshuti. Cyabereye muri Camp Kigali tariki 13 Nyakanga 2025, kiririmbamo Bosco Nshuti, Aime Uwimana na Ben na Chance.
Ubucuti
bwabaye indirimbo: Prosper Nkomezi na Israel Mbonyi basangiye ubusabane,
basangira n'umurimo w'Imana
Byari iby’umugisha n’icyerekezo kimwe—Nkomezi na Mbonyi mu rugendo rw’indirimbo ihuriweho
Bosco Nshuti yakoze igitaramo gikomeye yise Unconditional Love Season 2
KANDA
HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PROSPER NKOMEZI