Royal National Hotel, ifite ibyumba 1,630 bigabanyijwe mu magorofa umunani, bikayigira hoteli ya mbere nini ku mugabane w’Uburayi ugereranyije n’umubare w’ibyumba ifite. Iyoborwa n’ikigo Imperial London Hotels, kandi ni imwe mu mahoteli akunzwe cyane n’abasura Umujyi wa London mu gihugu cy'u Bwongereza.
Royal National Hotel iherereye ahantu heza cyane kuko iri ku ntera y’iminota ibiri n’amaguru uvuye kuri gare ya Russell Square, bigatuma kuyigeraho byoroha ku bashaka gutembera mu mujyi.
Ni iminota 15 uvuye mu gace ka Soho, kazwiho amakinamico n’ibitaramo, kandi iri hafi ya gare za King’s Cross na Euston, bigatuma kuyigendamo byoroha cyane ku bagenzi.
Iyi hoteli itanga amahitamo atandukanye y’ibyumba: hari ibyumba by’umuntu umwe, iby’abashakanye, iby’abantu babiri, ndetse n’ibyumba by’abantu batatu.
Abashaka ahantu hagutse bashobora gufata ibyumba bya Standard Plus, ibyumba by’imiryango (family rooms) byakira abantu batatu, cyangwa ibyumba byihariye by’imiryango bifite umutekano n’umwihariko.
Ibyumba byose bifite ubwiherero bwabyo (en-suite), internet y’ubuntu (Wi-Fi), televiziyo, radiyo, ndetse n’ibikoresho byo guteka icyayi n’ikawa. Abashyitsi bashobora gufata icyumba gusa, cyangwa bagafata gahunda ya "Bed and breakfast" irimo n’ibiryo bya mu gitondo mu buryo bwa buffet idafite imipaka.
Ku bijyanye n’amafunguro, Royal National Hotel ifite resitora yitwa The London Pub, ishyira imbere umuco wa kera w’utubari tw’Abongereza. Haba hari inzoga z’aho mu gihugu, inzoga gakondo, n’ibiryo bishobora gusangirwa n'abantu.
Hari kandi ahantu hitwa Blooms Coffee & Pizza, hafungura kuva saa moya za mu gitondo, hatangirwamo imigati, icyayi n’ikawa. Saa sita z’amanywa hatangira gutangirwa 'sandwiches', salade na pizza zitetse neza.
Iyi hoteli ikomeje guhabwa amanota menshi meza n’abashyitsi bayisohokeramo. Umwe yagize ati: "Twayigiriyemo ibihe byiza cyane, byari birenze inyenyeri eshanu! Aho iherereye ni heza cyane, icyumba cyari cyiza kandi abakozi bose bari indashyikirwa."
Undi ati: "Igihe gito twahamaze cyari cyiza cyane. Aho iherereye ni heza cyane, biroroshye kuhagera uvuye mu mujyi kandi ni hafi cyane ya St. Pancras ku buryo byoroshye gufata gari ya moshi."
Mu kwezi kwa Mutarama, ijoro rimwe mu cyumba cy’umuntu umwe cyangwa icy’abashakanye wishyuzwa £99 [169,000 Frw]. Icyumba cy’imiryango (Standard Plus Family Room) cyakira abantu batatu gitangirira ku £119 [203,000 Frw].
Nk'uko biri mu nkuru ducyesha The Sun, iyi hoteli ifite promotion idasanzwe y'igabanyirizwa rya 30% ku muntu uyiraramo ku Cyumweru, cyangwa 20% ku muntu uyigana aturutse ku rubuga rwayo (website).
Imperial London Hotels iyobora kandi indi hoteli ikunzwe cyane yitwa President Hotel, nayo iherereye muri Bloomsbury. Iyi hoteli yamamaye cyane mu 1963 ubwo itsinda rikomeye The Beatles ryayigiraga icumbi ryaryo mu gihe ryari ritangiye kwamamara i London. Icyo gihe hoteli yari igitangira gukora.
Abagize The Beatles bigeze no gukina intambara y’imisego mu cyumba cya 444, ndetse hafashwe amafoto menshi yabo azwi cyane hafi ya Russell Square, harimo n’ifoto izwi nka “shish-kebab” yafashwe ku wa 12 Nzeri 1963.
Mu kwezi kwa Mutarama, icyumba cy’umuntu umwe cyangwa icy’abashakanye muri President Hotel gitangwa ku £119, mu gihe icyumba cy’abantu batatu gitangirira ku £139.






Niyo Hoteli nini cyane ku mugabane w'Uburayi
