Ifaranga rya Misiri ryabaye irya mbere ku Isi nyuma y’igabanuka rya peteroli

Ubukungu - 18/06/2026 1:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Ifaranga rya Misiri ryabaye irya mbere ku Isi nyuma y’igabanuka rya peteroli

Icyizere gikomeje kwiyongera ku bihugu bitandukanya ku Isi, akarusho ibyo ku mugabane w’Afurika. Nyuma y’uko umutekano umaze kugaruka hagati y’ibihugu bikomeye, ubukungu na bwo bukomeje kwiyongera ku cyigero cyo hejuru.

Ifaranga rya Misiri (Egyptian Pound) ryabaye ifaranga ryitwaye neza kurusha ayandi ku Isi nyuma y’uko ibiciro bya peteroli bigabanutse cyane bitewe n’amasezerano hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Iran agamije kongera gufungura inzira y’inyanja ya Hormuz, inyuramo peteroli yoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

Mu minsi mike ishize, ifaranga rya Misiri ryazamutseho hafi 4% ugereranyije n’idolari ry’Amerika, riza ku mwanya wa mbere mu mafaranga yose acuruzwa ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko tubikesha Bloomberg, ku wa Gatatu kandi, ryarenze urugero rwa mapawundi 50 ku idolari bwa mbere kuva tariki ya 3 Werurwe 2026. Muri rusange, kuva mu ntangiriro za Gicurasi, iri faranga rimaze kuzamukaho hejuru ya 7%, ibintu byatumye riba irya mbere ku Isi mu kuzamuka muri icyi gihe.

Mbere y’ibi, ifaranga rya Misiri ryari ryarahuye n’ibibazo bikomeye nyuma y’intambara yari hagati y’ibihugu bikomeye mu mpera za Gashyantare. Icyo gihe ibiciro bya peteroli byarazamutse cyane, bituma Misiri, igihugu gikoresha peteroli nyinshi itumizwa hanze, gihura n’izamuka ry’ibiciro ndetse n’umuvuduko w’ubukungu muke ku baturage basanzwe barazahajwe n’izamuka ry’ibiciro ryari rimaze igihe.

Thys Louw, ushinzwe ishoramari mu masoko y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere muri sosiyete ya Ninety-One ikorera i Londres, yavuze ko Misiri ari kimwe mu bihugu byari byarahuye n’ingaruka zikomeye z’izamuka rya peteroli, bityo kuba ibiciro byayo byongeye kugabanuka byatumye abashoramari bongera kugirira icyizere ubukungu bw’icyi gihugu.

Yagize ati: “Mu gihe gito kiri imbere, abashoramari bazibanda ku masoko yari yarasigaye inyuma, kandi Misiri ni kimwe muri byo. Ntabwo byantangaza niba ifaranga ryayo ryasubira ku rwego rwariho mbere y’iki kibazo.”

Abasesenguzi bavuga ko igabanuka rya peteroli ryafashije cyane ibihugu bitumiza ibikomoka kuri peteroli hanze, birimo Misiri.

Mu minsi ine gusa ibintu bisubiye mu buryo, ibiciro bya peteroli byagabanutseho hafi 15%, ibintu byagabanyije impungenge ku izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga ndetse binongera icyizere cy’abashoramari ku masoko y’ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Si ifaranga gusa ryungukiye muri iri hinduka. N’impapuro mpeshamwenda (bonds) za Misiri zibarirwa mu madolari y’Amerika zazamutseho hejuru ya 3% nyuma y’itangazwa ry’aya masezerano, bituma ziba mu ziri kwitwara neza kurusha izindi ku masoko y’ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Ibi byerekana ko abashoramari mpuzamahanga bongeye kugirira icyizere ubukungu bwa Misiri nyuma y’amezi menshi y’ihungabana.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...