Icyogajuru cy’aba-Soviet Kimaze imyaka 53 kizenguruka mu kirere kigiye kwisekura mu Bwongereza

Hanze - 09/05/2025 6:23 AM
Share:
Icyogajuru cy’aba-Soviet Kimaze imyaka 53 kizenguruka mu kirere kigiye kwisekura mu Bwongereza

Icyogajuru cya kera cy’Abasoviyeti kizwi nka Cosmos-482, cyoherejwe mu kirere mu 1972 kijya kuri Venus, kigiye kugwa ku Isi mu buryo butunguranye. Abashakashatsi bavuga ko gishobora kugwa ku cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025 saa 08:12 ku isaha y’i London mu Bwongereza.

Mu 1972 nibwo iki cyogajuru cyari icya Leta Zunze Ubumwe z’aba-Soviet cyoherejwe mu kirere aho cyari gigiye ku mubumbe wa Venus detse gitangira urugendo neza, ariko kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga, nticyigeze kirenga mu kirere cy’Isi. Kuva icyo gihe cyakomeje kuzunguruka Isi, ndetse kimaze kugabanukamo ibice bine. Kimwe muri byo, ari na cyo gishobora kugwa, gifite uburebure bwa metero imwe n’ibiro 480.

Igice iki cyuma kizagwamo ntikiramenyekana neza, ariko abahanga bavuga ko gishobora kugwa ahari hagati y’amajyaruguru n’amajyepfo. Ibi bivuze ko ari Amajyepfo y’u Bwongereza ndetse n’ibice bimwe bya Wales bishobora kwibasirwa.

Ikibazo gikomeye ni uko igice kizagwa cyubatswe mu buryo bukomeye cyane, kuko cyagombaga guhangana n’ikirere cya Venus. Abashakashatsi bavuga ko gishobora kugera ku butaka kidashwanyaguritse.

Ishami ry’Isanzure ry’u Burayi (ESA) na NASA barakurikiranira hafi uko bizagenda. Benshi bakeka ko kizagwa mu nyanja, ariko kugeza ubu, nta gihamya ihamye yemeza aho kizagwa neza, kandi bazakomeza gutanga amakuru menshi uko igihe kiregereje.

Iki cyogajuru cyubatswe n'abahanga b'aba-Soviet cyoherejwe mu kirere mu 1972


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...