Dr. Mélanie Moreau, inzobere mu mibanire mpuzamahanga,
asobanura ko uburyo Musk akoresha X bushobora guteza impinduka mu mitekerereze
y’abantu ku isi. Ati: “Iyo umuntu ufite miliyoni z’abamukurikirana atangaza
ibitekerezo bivanze n’amarangamutima ku ntambara cyangwa politiki, abihindura
nk’amakuru yizewe. Birarushaho kuba ikibazo iyo ibyo avuga bihura n’imyumvire
y’ubutegetsi bw’igihugu gifite uruhare muri iyo ntambara, nk’uburusiya.”
Abahanga mu bugenzuzi bw’itumanaho, nk’inararibonye mu mbuga
nkoranyambaga Dr. Jessica Yarin Robinson, bavuga ko Musk agenda yegera cyane
abantu bafite ibitekerezo by’ubuhezanguni, cyane cyane abo mu itsinda rya
“alt-right.” Ibi ngo bituma ubutumwa bwe bugira uburemere bwihariye mu gutiza
umurindi ingengabitekerezo ibangamira demokarasi, ihame ry’ubufatanye
bw’amahanga n’uruhare rw’amashyirahamwe nka NATO.
Dr. Jérôme Viala-Gaudefroy, umwanditsi w’ibitabo ku ishusho ya politiki muri Amerika, yerekana ko imvugo za Musk ziri kujya gusa n’iza bamwe mu bayobozi bafite intego yo gusenya amahame y’ubwisanzure n’uburinganire. Ati: “Imvugo nk’iyo, iyo ikwirakwijwe n’umuntu ufite ijambo rikomeye, itera intege imiyoborere y’igitugu mu bihugu nk’Uburusiya, kandi igatuma abaturage bo mu bihugu bifite amahoro batangira gutekereza ko amahoro n’ubufatanye atari ingenzi.”
Mu mwaka wa 2022, Elon Musk yashyizeho igitekerezo cyo
gukemura intambara ya Ukraine n’Uburusiya, aho yasabaga ko habaho amatora
y’ubwigenge mu duce twa Ukraine twafashwe n’Uburusiya, ko Crimea yakwemerwa nk’igice
cy’Uburusiya, ndetse na Ukraine ikagumana ubusugire ariko idakomeza gahunda yo
kwinjira muri NATO. Iki gitekerezo cyateje impaka zikomeye, aho bamwe bagifashe
nk’icyo gushyigikira Uburusiya, abandi bakavuga ko ari ugushaka amahoro mu
buryo budakwiye.
Mu mwaka wa 2023, byavuzwe ko Elon Musk yategetse guhagarika
serivisi za Starlink mu gace ka Crimea, kugira ngo ataba mu bikorwa bya
gisirikare byashoboraga gukurura intambara ikomeye. Ibi byateje impaka, aho
bamwe bavuze ko yateje ibibazo mu bikorwa bya gisirikare bya Ukraine, abandi
bakavuga ko yagerageje gukumira intambara ikomeye.
Hari kandi impungenge zivugwa ku mubano wa Leta Zunze Ubumwe
za Amerika na bimwe mu bihugu by’inshuti za Ukraine. Prof. Katarzyna Nowak,
umusesenguzi wa politiki yo mu burasirazuba bw’u Burayi, asobanura ko amagambo
ya Musk ashobora gutera urujijo mu baturage, bamwe bagatangira gushidikanya ku
kamaro ko gutera inkunga Ukraine, bityo bikagira ingaruka ku mbaraga za
dipolomasi y’Amerika.
Abahanga basaba ko hagomba gukorwa igenzura ryimbitse ku
bijyanye n’uburyo urubuga rwa X rukoreshwa mu gukwirakwiza ubutumwa bufite uruhare
ku mutekano mpuzamahanga. Hari abasaba ko haba ubufatanye hagati y’amahanga mu
gushyiraho amahame areba uburyo ba nyiri imbuga nkoranyambaga bagira uruhare mu
bijyanye n’umutekano n’amahoro.
Icyifuzo cy’abasesenguzi si ugukumira cyangwa kubuza
abatanga ibitekerezo, ahubwo ni ugusaba ko abantu bafite ijwi rinini nka Elon
Musk bashyirwaho inshingano zisobanutse, bakamenya ko amagambo yabo ashobora
kugira ingaruka nyinshi, harimo no gutiza umurindi ibihugu bihonyora
uburenganzira bwa muntu.Iperereza ryimbitse ryerekanye uko Elon Musk, nyiri urubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), agenda asangiza ubutumwa bushyigikira Uburusiya bukanenga Ukraine