Muri uyu mwaka wa 2025,
ku rutonde rw’abantu 3028 bafite umutungo wa miliyari y’amadolari n'andi arengaho,
abagore bagera kuri 406 nibo bagaragaraho. Nubwo ari 13.4% gusa, ni intambwe ikomeye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024 aho bari 369, bangana na 13.3%.
Abagore 9 mu bagera ku 10 batunze agatubutse ku Isi, basigiwe umutungo n’imiryango yabo, umwe rukumbi Rafaela Aponte-Diamant ni we wiyubakiye ubutunzi bwe. Harimo n’abandi b’ibyamamare bazamutse cyane muri 2025, nka Taylor Swift winjiye bwa mbere kuri uru rutonde afite umutungo wa miliyari 1.1 z’amadolari kubera igitaramo cye kizwi nka Eras Tour, ndetse na Oprah Winfrey ugikomeje kuba umwe mu bagore bafite ijambo mu bushabitsi no mu itangazamakuru.
1. Alice Walton
Umugore uza ku isonga
muri uyu mwaka ni Alice Walton, ufite umutungo wa miliyari 101 z’amadolari
y’Amerika. Afite imyaka 75 y’amavuko akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika. Yavuye kuri miliyari 56 z’amadolari umwaka ushize, atera imbere bitewe
n’uko imigabane ya Walmart yazamutse. Alice ni umukobwa rukumbi wa
nyakwigendera Sam Walton washinze Walmart. Uretse ubucuruzi, azwiho urukundo
akunda ubuhanzi ndetse yashinze inzu ndangamurage ya 'Crystal Bridges Museum of
American Art' muri Arkansas. Ubu aritegura gufungura ishuri rikuru ryigisha
ubuvuzi rizitwa 'Alice L. Walton School of Medicine'.
2. Françoise Bettencourt Meyers
Ku mwanya wa kabiri haza
Françoise Bettencourt Meyers, w’imyaka 71, utuye mu Bufaransa, akaba afite
umutungo wa miliyari 81.6 z’amadolari. Yari amaze imyaka ibiri ayoboye uru
rutonde, ariko imigabane ya sosiyete ya L’Oréal yagabanyutseho 12% mu mezi 12
ashize. Uru ruganda rufite inkomoko mu muryango we, kuko nyina Liliane
Bettencourt yari umwe mu bashinze L’Oréal. Kuva mu 1997, Françoise yabaye
umuyobozi w’inama nyobozi y’uru ruganda, gusa yeguye muri Gashyantare 2025.
3. Julia Koch
Umwanya wa gatatu ufitwe
na Julia Koch n’umuryango we, bafite umutungo wa miliyari 74.2 z’amadolari.
Julia w’imyaka 62 atuye muri Amerika. Yasigaranye imigabane ingana na 42% mu
kigo cya Koch Industries nyuma y’urupfu rw’umugabo we David Koch mu 2019, aho
abana be batatu na bo bafite uruhare.
4. Jacqueline Mars
Jacqueline Mars, w’imyaka
85, atuye muri Amerika, afite umutungo wa miliyari 42.6. Ni umwe mu
banyamigabane ba Mars Inc, uruganda ruzwiho gukora ibiribwa nka M&Ms,
Snickers, Wrigley’s na Pedigree. Ni uruganda rufite inkomoko mu muryango we
rwashinzwe mu 1911, kandi yigeze kuruyobora imyaka 20.
5. Rafaela Aponte-Diamant
Ku mwanya wa gatanu haza
Rafaela Aponte-Diamant, w’imyaka 80, utuye mu Busuwisi, ufite umutungo wa
miliyari 37.7 z’amadolari. Ni we mugore rukumbi wiyubakiye umutungo uri kuri
uru rutonde. Yafatanyije n’umugabo we Gianluigi Aponte gushinga kompanyi ya
Mediterranean Shipping Company (MSC) mu 1970, ubu ikaba ari sosiyete ikomeye ku
Isi mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu mazi.
6. Savitri Jindal
Savitri Jindal
n’umuryango we bari ku mwanya wa gatandatu bafite umutungo wa miliyari 35.5.
Afite imyaka 75, atuye mu Buhinde, akaba yarasigaranye uruganda rwa Jindal
Group nyuma y’urupfu rw’umugabo we mu 2005. Uru ruganda rukorera mu nzego
zitandukanye zirimo ibyuma, amashanyarazi, sima n’ibikorwaremezo.
7. Abigail Johnson
Abigail Johnson w’imyaka
63, atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite umutungo wa miliyari 32.7.
Ni Umuyobozi Mukuru wa Fidelity Investments, ikigo cy’ishoramari cyashinzwe na
sekuru mu 1946. Afite imigabane ingana na 28.5% muri iki kigo gikomeye.
8. Miriam Adelson
Ku mwanya wa munani haza Miriam Adelson n’umuryango, bafite umutungo wa miliyari 32.1. Miriam w’imyaka 79 yavukiye muri Isiraheli ariko atuye muri Amerika. Yasigaranye imigabane irenga 50% muri Las Vegas Sands nyuma y’urupfu rw’umugabo we Sheldon Adelson mu 2021. Miriam ni muganga wihariye mu kuvura abakoresha ibiyobyabwenge.
9. Marilyn Simons
Umwanya wa cyenda uriho Marilyn Simons n’umuryango we, bafite miliyari 31 z’amadolari. Afite imyaka 74,
atuye muri Amerika, akaba yarashakanye na Jim Simons, umuhanga mu mibare no mu
ishoramari witabye Imana muri Gicurasi 2024. Bafatanyije gushinga Simons Foundation
ishyigikira ubumenyi n’ubushakashatsi. Ni umwe mu bagore bazwi cyane mu bikorwa
by’ubugiraneza.
10. Melinda French Gates
Ku mwanya wa cumi hari
Melinda French Gates, w’imyaka 60, ufite umutungo wa miliyari 30.4 z’amadolari.
Nyuma yo gutandukana na Bill Gates mu 2021, yahawe imigabane myinshi bimuzamurira
umutungo ku rwego rukomeye. Yashinze Pivotal Ventures, ishoramari rigamije guteza imbere
abagore n’abakobwa. Azwi cyane ku rwego mpuzamahanga mu bikorwa by’ubugiraneza.