Icyenda muri bo ubutunzi bafite baburazwe n’imiryango yabo! Abagore 10 batunze agatubutse ku Isi - AMAFOTO

Ubukungu - 08/05/2025 5:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Icyenda muri bo ubutunzi bafite baburazwe n’imiryango yabo! Abagore 10 batunze agatubutse ku Isi - AMAFOTO

Nubwo abagore bagize igice gito cy’abaherwe ku Isi, imibare igaragaza ko uko imyaka ishira barushaho kwiyongera mu mubare no mu butunzi.

Muri uyu mwaka wa 2025, ku rutonde rw’abantu 3028 bafite umutungo wa miliyari y’amadolari n'andi arengaho, abagore bagera kuri 406 nibo bagaragaraho. Nubwo ari 13.4% gusa, ni intambwe ikomeye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024 aho bari 369, bangana na 13.3%.

Abagore 9 mu bagera ku 10 batunze agatubutse ku Isi, basigiwe umutungo n’imiryango yabo, umwe rukumbi Rafaela Aponte-Diamant ni we wiyubakiye ubutunzi bwe. Harimo n’abandi b’ibyamamare bazamutse cyane muri 2025, nka Taylor Swift winjiye bwa mbere kuri uru rutonde afite umutungo wa miliyari 1.1 z’amadolari kubera igitaramo cye kizwi nka Eras Tour, ndetse na Oprah Winfrey ugikomeje kuba umwe mu bagore bafite ijambo mu bushabitsi no mu itangazamakuru.

Dore abagore 10 b'abaherwe ku Isi mu 2025:

1.     Alice Walton


Umugore uza ku isonga muri uyu mwaka ni Alice Walton, ufite umutungo wa miliyari 101 z’amadolari y’Amerika. Afite imyaka 75 y’amavuko akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavuye kuri miliyari 56 z’amadolari umwaka ushize, atera imbere bitewe n’uko imigabane ya Walmart yazamutse. Alice ni umukobwa rukumbi wa nyakwigendera Sam Walton washinze Walmart. Uretse ubucuruzi, azwiho urukundo akunda ubuhanzi ndetse yashinze inzu ndangamurage ya 'Crystal Bridges Museum of American Art' muri Arkansas. Ubu aritegura gufungura ishuri rikuru ryigisha ubuvuzi rizitwa 'Alice L. Walton School of Medicine'.

2.     Françoise Bettencourt Meyers

Ku mwanya wa kabiri haza Françoise Bettencourt Meyers, w’imyaka 71, utuye mu Bufaransa, akaba afite umutungo wa miliyari 81.6 z’amadolari. Yari amaze imyaka ibiri ayoboye uru rutonde, ariko imigabane ya sosiyete ya L’Oréal yagabanyutseho 12% mu mezi 12 ashize. Uru ruganda rufite inkomoko mu muryango we, kuko nyina Liliane Bettencourt yari umwe mu bashinze L’Oréal. Kuva mu 1997, Françoise yabaye umuyobozi w’inama nyobozi y’uru ruganda, gusa yeguye muri Gashyantare 2025.

3.     Julia Koch

Umwanya wa gatatu ufitwe na Julia Koch n’umuryango we, bafite umutungo wa miliyari 74.2 z’amadolari. Julia w’imyaka 62 atuye muri Amerika. Yasigaranye imigabane ingana na 42% mu kigo cya Koch Industries nyuma y’urupfu rw’umugabo we David Koch mu 2019, aho abana be batatu na bo bafite uruhare.

4.     Jacqueline Mars

Jacqueline Mars, w’imyaka 85, atuye muri Amerika, afite umutungo wa miliyari 42.6. Ni umwe mu banyamigabane ba Mars Inc, uruganda ruzwiho gukora ibiribwa nka M&Ms, Snickers, Wrigley’s na Pedigree. Ni uruganda rufite inkomoko mu muryango we rwashinzwe mu 1911, kandi yigeze kuruyobora imyaka 20.

5.     Rafaela Aponte-Diamant

Ku mwanya wa gatanu haza Rafaela Aponte-Diamant, w’imyaka 80, utuye mu Busuwisi, ufite umutungo wa miliyari 37.7 z’amadolari. Ni we mugore rukumbi wiyubakiye umutungo uri kuri uru rutonde. Yafatanyije n’umugabo we Gianluigi Aponte gushinga kompanyi ya Mediterranean Shipping Company (MSC) mu 1970, ubu ikaba ari sosiyete ikomeye ku Isi mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu mazi.

6.     Savitri Jindal

Savitri Jindal n’umuryango we bari ku mwanya wa gatandatu bafite umutungo wa miliyari 35.5. Afite imyaka 75, atuye mu Buhinde, akaba yarasigaranye uruganda rwa Jindal Group nyuma y’urupfu rw’umugabo we mu 2005. Uru ruganda rukorera mu nzego zitandukanye zirimo ibyuma, amashanyarazi, sima n’ibikorwaremezo.

7.     Abigail Johnson

Abigail Johnson w’imyaka 63, atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite umutungo wa miliyari 32.7. Ni Umuyobozi Mukuru wa Fidelity Investments, ikigo cy’ishoramari cyashinzwe na sekuru mu 1946. Afite imigabane ingana na 28.5% muri iki kigo gikomeye.

8.     Miriam Adelson

Ku mwanya wa munani haza Miriam Adelson n’umuryango, bafite umutungo wa miliyari 32.1. Miriam w’imyaka 79 yavukiye muri Isiraheli ariko atuye muri Amerika. Yasigaranye imigabane irenga 50% muri Las Vegas Sands nyuma y’urupfu rw’umugabo we Sheldon Adelson mu 2021. Miriam ni muganga wihariye mu kuvura abakoresha ibiyobyabwenge.

9. Marilyn Simons

Umwanya wa cyenda uriho Marilyn Simons n’umuryango we, bafite miliyari 31 z’amadolari. Afite imyaka 74, atuye muri Amerika, akaba yarashakanye na Jim Simons, umuhanga mu mibare no mu ishoramari witabye Imana muri Gicurasi 2024. Bafatanyije gushinga Simons Foundation ishyigikira ubumenyi n’ubushakashatsi. Ni umwe mu bagore bazwi cyane mu bikorwa by’ubugiraneza.

10. Melinda French Gates


Ku mwanya wa cumi hari Melinda French Gates, w’imyaka 60, ufite umutungo wa miliyari 30.4 z’amadolari. Nyuma yo gutandukana na Bill Gates mu 2021, yahawe imigabane myinshi bimuzamurira umutungo ku rwego rukomeye. Yashinze Pivotal Ventures, ishoramari rigamije guteza imbere abagore n’abakobwa. Azwi cyane ku rwego mpuzamahanga mu bikorwa by’ubugiraneza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...