Icenova yasabye abategura ibitaramo guhindura imyumvire bagatekereza no ku bandi bahanzi -VIDEO

Imyidagaduro - 12/08/2025 3:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Icenova yasabye abategura ibitaramo guhindura imyumvire bagatekereza no ku bandi bahanzi -VIDEO

Umuraperi Ishimwe Olivier, uzwi nka Icenova, avuga ko kuba atagaragara mu bitaramo bikomeye biba mu Rwanda, ndetse na bagenzi be bo muri Hip Hop cyangwa izindi njyana, biterwa ahanini n’uko abategura ibitaramo bakunze kuguma ku rutonde rumwe rw’abahanzi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Icenova yavuze ko iki ari ikibazo gisanzwe ku bahanzi benshi, atari we wenyine. Yagize ati “Abantu bategura ibitaramo hano, cyane cyane ibitaramo binini, bakunda kuguma ku bahanzi bamwe. Ntabwo mbagaya, kuko wenda baba babona ko ari bwo buryo bubacururiza, ariko ni ko bimeze. Kuba utambona mu bitaramo ntabwo ari njye njyenyine. Kugeza igihe abo bantu bazarebera mu mpande zose, bizakomeza bityo.”

Avuga ko igihe atabonye ubutumire mu bitaramo nk’ibi, azakomeza kwitabira ibitegurwa na Green Ferry, inzu ifasha abahanzi yanyuzemo, cyangwa ibitaramo bye bwite. Yibutsa abategura ibitaramo ko guhindura imyumvire ari ngombwa, kuko mu gihugu hari abahanzi benshi bakora umuziki umunsi ku munsi, ariko bakabura amahirwe yo kwigaragaza.

Aragira ati “Reba abahanzi bari mu Rwanda bakora amanywa n’ijoro kandi ni benshi, ariko ugasanga umwaka urashize, undi uratashye, ariko mu bitaramo hakagaragara bamwe bonyine. Ibi ntibiri ku rwego rwiza.”

Nubwo adatumirwa kenshi mu bitaramo bikomeye, Icenova avuga ko bidashobora kumuca intege, kuko umuziki awufata nk’ubuzima bwe. Ati “Nkora umuziki nk’impano Imana yampaye. Kuba naryitabira igitaramo runaka ni inyongera mu rugendo rwanjye, ntabwo byambuza gukora cyangwa byatuma mpagarara.”

Icenova yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye afite inzozi zo kugera ikirenge mu cya Riderman. Yize Icungamutungo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) aho yakuye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Yahuye na producer Nganji wo muri label Green Ferry bahita batangira gukorana. Mu myaka itatu yamaze ahakorera, yakoze album ebyiri: Ubuvanganzo I na Ubuvanganzo II.

Azwi mu ndirimbo nka Uri tayari, Abahungu, Nyagasani yakoranye na Bushali, n’izindi nyinshi. Nyuma y’intsinzi ya Irizi, Icenova avuga ko we na Bushali bari kuganira ku mushinga mushya. Avuga ati “Turi gupanga uburyo twajurira.”

Icenova yasabye abategura ibitaramo guhindura imyumvire, bagatekereza no ku bandi bahanzi

 

Icenova yavuze ko azakomeza kugaragara mu bitaramo bya Green Ferry mu gihe cyose ataratumirwa mu bitaramo binin

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMURAPERI ICENOVA


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'URUCABANA' YA ICENOVA, SLUM DRIPP NA BULL DOGG NA 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...