Rayon Sports ikomeje urugendo rwo gushaka abakinnyi bashya ndetse Perezida wa komite yayo y’inzibacyuho, Murenzi
Abdallah, yavuze ko bazasinyisha abakinnyi
batanu bashya mu kwezi kwa mbere barimo
babiri b’Abanyarwanda na batatu b’Abanyamahanga.
Nyuma y’uko yumvikanye na Ssenoga Muhammad Kagawa
ukomoka muri Uganda kuri ubu biravugwa
ko iri no mu biganiro byo gusinyisha Jules Armand Kooh Bioumla ukina nka nimero 9, akaba yaravutse tariki ya
16 Kamena 2025 mu 1999 i Douala muri Cameroun.
Yatangiye gukina ruhago ahereye mu ikipe y’Abato ya
Avion FC mbere y’uko ajya muri Stade Renard. Nyuma yo kugaragaza ubuhanga, yaje
kwerekeza mu ikipe ya Astres de Douala muri 2019 asinya amasezerano ye ya mbere
nk’umukinnyi wabigize umwuga.
Jules Armand Kooh ari muri Astres de Douala mu mwaka w’imikino wa 2023/2024
yabaye rutahizamu watsinze ibitego
byinshi muri shampiyona bingana na 22. Muri uyu mwaka w’imikino yanatsinze igitego cyiza muri shampiyona
abihererwa igihembo.
Mu mpeshyi ya 2024, yerekeje muri Club Africain yo
muri Tunisia asinya amasezerano y’imyaka itatu. Akigerayo, yahise agira ikibazo
cy’imvune igihe kirekire ndetse biza kurangira atandukanye nayo none kugeza ubu
nta kipe afite.
Mu mwaka ushize yahamagawe mu ikipe y’igiihugu ya
Cameroun umukino umwe gusa nyuma y’uko yari amaze igihe yitwara neza.

Jules Armand aravugwa muri Rayon Sports

Jules Armand arikumwe na Bryan Mbeumo wa Manchester United mu ikipe y'igihugu ya Cameroun

