Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Mukashyaka Clenie yavuze ko yatangiye umuziki akiri umwana muto.
Yagize ati:
“Natangiye umuziki nkiri muto niga mu
wa kane w’amashuri abanza. Icyo gihe nahimbaga indirimbo zanjye, nanaririmbaga
muri korali y’abana yitwaga Umunezero muri ADEPR, ari na ryo torero nsengeramo
kugeza ubu.”
Nyuma yaje gukomeza
amashuri yisumbuye, aho yakomeje kwitabira korali z’abanyeshuri ariko
akandika ndetse akanaririmba indirimbo ze bwite.
Clenie yavukiye mu Karere
ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba akorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR. Avuga ko impamvu yahisemo
gukoresha impano ye mu kuririmbira Imana ari uko yumvaga ari uburyo bwiza bwo
gutambutsa ubutumwa bw’Imana.
Yagize ati: “Nkunda kuririmba kuva nkiri muto kuko byamfashaga
gutambutsa ubutumwa binyuze mu ndirimbo. N'iyo hari ijambo ry'Imana ryabaga ryamfashije, nahitaga ndikoramo indirimbo.”
Yongeyeho ko ibitangaza
Imana yamukoreye mu buzima ari byinshi, ariko hari ibyamukoze ku mutima
byatumye arushaho kuyegera. Ati:
“Nk'ubu, kuba ndi umukristo mbifata
nk’igitangaza, kuko hari abaruhiye mu bubata bw'ibyaha bitandukanye bakabura
imbaraga zo kubivamo, keretse ubuntu bw'Imana nk'ubwo nagiriwe. Ariko njye Imana yanyeretse imbabazi zayo ubu mbayeho
ubuzima bw’amahoro ava kuri Kristo nubwo naba ndi mu gihe kitari icy'amahoro.”
Yavuze ko yigeze kurwara
indwara y’amayobera ayimarana imyaka itatu, ariko Imana ikamukiza mu buryo
butangaje.
Avuga ko ubutumwa buri
muri iyo ndirimbo ari ugukangurira abantu kwizera Imana, kuko irenze ubushobozi
bw’abantu cyangwa imbaraga z’abantu babi nk’abapfumu n’abarozi. Ati:
Clenie avuga ko afite
indirimbo nyinshi zitarasohoka, ariko zose zifite ubutumwa bwiza kandi
zizagenda zisohoka mu byiciro bitandukanye. Ndetse mu gihe cya vuba, hari imwe muri zo
yise “Ineza” izajya hanze.
Mukashyaka Clenie
arashimira Imana ku byo imaze kumukorera, kandi akizeza abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ko azakomeza gutambutsa ubutumwa bubahumuriza no kubereka urukundo
rw’Imana biciye mu bihangano bye.

Mukashyaka Clenia yiyemeje kuvuga ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo

Amaze gushyira indirimbo eshatu hanze kandi aracyafite n'izindi nyinshi mu bubiko

Ahamya ko ibitangaza bihambaye Imana yakoze mu buzima bwe n'ubw'abandi ari byo byamusunikiye kuyiririmbira
Nyura hano urebe indirimbo 'Yakoze ibikomeye' ya Mukashyaka Clenie
