Kuri Papa, uyu mwambaro wo mu mutwe wambarwa igihe cyose Papa atari mu gihe cyihariye cyo gusenga, ukaba ari wo umutandukanya n'abandi. Zucchetto yerekana kandi ukwicisha bugufi no gushyira umutima ku Mana. "Zucchetto” na none yitwa “skull cup”, ifite amateka maremare muri Kiliziya Gatolika.
Abasenyeri, Abakardinali, ndetse na Papa, bose bambara zucchetto, aka kagofero gato gapfuka igice cyo hejuru cy’umutwe. Aka kagoferi gafatwa nk’ikimenyetso cyo kubaha no kwegurira byose Imana.
Abasenyeri bambara ibara ry'idoma. Mu bihe byashize, zucchetto y’Abasenyeri yari icyatsi, ariko ibyo byahindutse mu kinyejana cya 16. Ushobora kubona nk’amafoto cyangwa ibindi bya mbere yo mu kinyejana cya 16 aho icyo gihe Abasenyeri bambaraga zucchetto y’icyatsi, ariko kuri ubu Bambara ibara ry’idoma. Abakaridinali bambara zucchetto ifite ibara ry’umutuku naho Papa yambara zucchetto ifite ibara ry’umweru.
Mu myaka amagana ishize, iyo umugabo yabaga umupadiri cyangwa umu monk, yasezeranaga ndetse agahiga ubusiribateri. Mu migenzo ya gakondo y’icyo gihe, uwo wasezeranye, bamwogoshaga umusatsi wo hejuru ku mutwe, aho nyine kariya kagofero kambarwa, aka gace kabaga kogoshe bakitaga “tonsure.”
Zucchetto rero yaje nk’uburyo bwo kubarinda imbeho muri icyo gice cy’umutwe cyabaga cyogoshe. Bambaraga utugofero duto dupfuka aho hogoshe, kugira ngo hakomeze gushyuha nk’ibindi bice by’umubiri.
Kubera kumenyera zucchetto cyane, nyuma yaje kuba kimwe mu bice by’imyambaro y'Abapadiri Gatolika. Uyu munsi, amabara atandukanye ya zucchettos yerekana urwego rw’uyambaye. Papa yambaye zucchetto yera. Abakaridinali bambara umutuku, abasenyeri bambara ibara ry'idoma (Purple), ni mu gihe abapadiri cyangwa abandi bihayimana bashobora kwambara umukara.
Kuri Papa, zucchetto y’umweru ubu ni igice cy’imyambarire ye. Ni ikimenyetso c’yuruhare rwe nkumuyobozi wa kiliziya Gatolika ku isi. Mu gihe rero bisa nkaho zucchetto ari ingofero ntoya, ushobora no kwibwira ko nta gisobanuro cyangwa amateka akomeye ifite, nyamara ifite ibisobanuro byimbitse n’amateka akomeye n’uko tumaze kubibona.
Abapadiri n'abandi bihayimana bashobora kwambara Zucchetto y'umukara
Abasenyeri bambara Zucchetto ifite ibara ry'idoma (Purple)
Abakaridinari bambara Zucchetto ifite ibara ry'umutuku
Papa yambara Zucchetto ifite ibara ry'umweru