Ibyo wamenya ku munsi mukuru w’abatagira abakunzi wahujwe n’umunsi w’ihagarikwa ry’intambara ya mbere y’Isi

Utuntu nutundi - 11/11/2025 7:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo wamenya ku munsi mukuru w’abatagira abakunzi wahujwe n’umunsi w’ihagarikwa ry’intambara ya mbere y’Isi

Buri mwaka ku itariki ya 11 Ugushyingo (11/11), Isi yose yibuka cyangwa ikishimira ibintu bibiri bitandukanye ariko bifite uburemere mu mibereho y’abatuye Isi: Umunsi Mpuzamahanga w’abadafite abakunzi (Singles’ Day) n’Umunsi w’Ihagarikwa ry’Intambara ya Mbere y’Isi (Armistice Day).


Umunsi w’abantu batagira abakunzi – Singles’ Day

Uyu munsi watangiye mu Bushinwa mu mwaka wa 1993, ubwo abanyeshuri ba Kaminuza ya Nanjing bashakaga umunsi wo kwizihiza ubuzima bw’abatagira abo bakundana. Batangiye kuwita “Double 11” kubera ko uhuje itariki 11/11, isobanura abantu bane bonyine (1+1+1+1).

Nyuma y’imyaka mike, Singles’ Day yahindutse umunsi ukomeye w’ubucuruzi ku isi yose, aho amaduka yo kuri interineti atanga ibiciro byihariye n’igabanyirizwa, bikarushaho gusigura ko “no kuba uri wenyine bishobora gukurura ibyishimo n’amahirwe”.

Kuri ubu, ibigo bikomeye nka Alibaba, Amazon, n’andi masoko yo kuri internet bikora ubucuruzi bwibumbira ku munsi wa 11/11, bikarenga n’ubucuruzi bukorwa ku munsi wa Black Friday.

Umunsi w’Ihagarikwa ry’Intambara ya Mbere y’Isi – Armistice Day

Uretse kuba ari umunsi w’abatagira abo bakundana, ku isi hose kandi wizihizwa nk’Umunsi w’Ihagarikwa ry’Intambara ya Mbere y’Isi, aho ku wa 11 Ugushyingo 1918, abasirikare b’u Budage n’u Bufaransa basinye amasezerano y’amahoro yasoje iyo ntambara yari imaze imyaka ine.

Mu bihugu byinshi birimo u Bwongereza, Ubufaransa, Canada, Australia n’u Butaliyani, uyu munsi witabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu n’abaturage, aho bunamira abaguye mu ntambara ndetse bakibuka n’abarokotse izindi ntambara.

Uyu munsi, ni umunsi mukuru wo kuzirikana abantu badafite abakunzi ndetse n'umunsi wo kwizihiza igihe intamabara ya mbere y'Isi yahagarikiwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...