Abayobozi basobanura ko
igihe uru rugomero ruzaba rwatangiye gukora, ruzihutisha kurema ikiyaga gishya
kizagera ku birometero 67 kugeza i Vunga, gihuza uturere twa Nyarugenge,
Rulindo, Gakenke, Muhanga, Kamonyi, Nyabihu, Ngororero na Musanze. Iki kiyaga
gishya kizaba gikoreshwa nk’ibindi biyaga by’igihugu, bityo ibikorwa
by’ubukungu n’imyidagaduro byose bikazaba byemerewe gukorerwayo.
Mu 2020, u Rwanda n'u Bushinwa byasinye amasezerano yo gufashanya muri uyu mushinga, aho China Exim Bank yemeye gutanga inguzanyo y’inyungu ntoya ingana na miliyoni 214 z’amadolari, igamije kubaka urugomero rwa Nyabarongo II.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo
yatangaje ko ubu imirimo yo kubaka uru rugomero igeze hagati, kandi biteganyijwe
ko ruzaba rwarangiye burundu mu 2028, rukazatanga megawatt 40 z’amashanyarazi,
rukaba n’isoko y’amazi angana na metero kibe miliyoni 800 – ari urw’ibanze mu
gihugu nyuma y’ibiyaga bya Kivu, Burera na Ruhondo.
Jean de Dieu Uwihanganye,
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yagize ati: “Urugomero rwa Nyabarongo ruzatanga amahirwe
menshi adashira, harimo ubwikorezi bwo mu mazi, imiturire, siporo zo mu mazi
ndetse n’ubuhinzi bushingiye ku kuhira, bizahindura uburyo tugenderana mu mujyi
wa Kigali, mu majyaruguru, mu majyepfo, mu burengerazuba ndetse no hakurya
yaho.”
Ku ruhande rwe, Félix
Gakuba uyobora Energy Development
Corporation Ltd (EDCL), yavuze ko uru rugomero ruzafasha mu bwikorezi
bw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’amajyaruguru n’umujyi wa Kigali. Yongeyeho ko
ubukerarugendo n’ubucuruzi bwo mu miturire bizungukira kuri iki kiyaga gishya,
kuko abashoramari bazashaka kuhashyira amahoteri n’ibikorwa by’ubukerarugendo.
Uyu mushinga watekerejwe
nk’urugomero rw’inyungu nyinshi (multi-purpose
dam), aho ruzifashishwa mu kugabanya imyuzure, kuhira imyaka, gutanga
amazi ndetse no kongera ingufu z’amashanyarazi. Urugomero rwa Nyabarongo II
ruzongeramo megawatt 43.5 ku muyoboro mugari w’igihugu, mu gihe ubu amashanyarazi akenewe ku isoko ry’imbere mu gihugu agera kuri megawatt
260.
Ikigo cya Sinohydro cyo
mu Bushinwa cyahawe isoko ryo kubaka uru rugomero no gushyiraho insinga
z’amashanyarazi za 110 kV.
Byitezwe ko uru rugomero ruzanafasha kugenzura imyuzure no gusubiza ubuso bungana na
hegitari 20,000 bw’imyanya y’imirima. Abahinzi bo mu turere tunyuranye
bazungukira kuri gahunda yo kuhira amazi mu buryo buteganyijwe, bityo imyaka
yabo ikazitabwaho mu bihe by’impeshyi n’imvura.
Abaturage bazagirwaho
ingaruka n’uru rugomero bamaze gutangira kwimurwa no kwishyurwa. Hari abimuwe
mbere kugira ngo imirimo y’ibanze ibashe gutangira, mu gihe abandi bazimurwa mu
byiciro bibiri: abaturiye ahubakwa urugomero ndetse n’abaturiye aho ikiyaga
kizashyirwa. Abazimurwa bose bazashyirwa mu midugudu igezweho, ifite ibikorwaremezo
by’ibanze nk’amashuri, ibigo nderabuzima n’amazi meza.
Mu rwego rwo kurengera
ibidukikije, hashyizweho umurongo wa metero 50 uvuye ku nkengero z’ikiyaga
kugira ngo kirindwe, hakazaterwa ibiti birimo n’ibizafasha mu kurwanya isuri no
kurinda amazi.
Guverinoma y’u Rwanda
yemeje ko iri gukurikirana hafi uko imirimo ikorwa, kandi ko isoko ryatanzwe
rigomba gukorwa ku gihe kugira ngo hatabaho gutinda kw’imirimo. Iyo mirimo
nirangira, iki kiyaga kizaba kimwe mu biyaga bikomeye mu gihugu,
gifite uruhare mu buhahirane, ubuhinzi, ingufu n’imyidagaduro.