Menopause ni igihe kirekire mu buzima bw’abagore aho imihango ihagarara burundu. Abantu benshi bagenda bayigeraho hagati y’imyaka 45 na 55, ariko ibi bishobora gutandukana bitewe n'umuntu.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2021 mu Bwongereza bwagaragaje ko hejuru ya 90% by'abagore bari mu myaka ya nyuma ya menopause batigeze bigishwa ku bijyanye n’iki gihe mu mashuri. Ibi bituma benshi bagera muri menopause batiteguye neza, bakaba bahura n’ibibazo bitandukanye birimo ubushyuhe bukabije, imihangayiko no gusinzira nabi.
Nk'uko tubikesha urubuga Medical News to Day, Perimenopause - igice cya mbere cya menopause gishobora gutangira imyaka myinshi mbere ya menopause nyirizina. Ibi bitera urujijo kuko ibimenyetso bishobora kuba bihurirwaho n’indwara nyinshi zindi kandi gukurikirana neza ibimenyetso ni ingenzi.
Prof. Kate Clancy, umwarimu w’ubumenyi bw’abantu mu Ishuri rikuru rya Illinois muri Amerika, avuga ko menopause ari igice cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu, kandi ko kwiga ku bijyanye nayo ari ingenzi.
Yibutsa ko gushyiraho uburyo bwo gufasha abantu kunyura muri menopause bakoresha imiti n’ubuvuzi bwizewe bishobora gutuma abantu bumva neza uko bakwita ku buzima bwabo muri iki gihe.
Umugore agirwa inama yo kwita ku mirire irimo calcium na vitamini D, gukora imyitozo ngororamubiri, no kwirinda ibiribwa byangiza ubuzima. Bamwe bashobora kugira ibimenyetso bikabije nko kubira ibyuya nijoro, kunanirwa gusinzira cyangwa kugira ihungabana.
Icyo gihe ni ingenzi kwegera muganga cyangwa umujyanama w’ubuzima bwo mu mutwe. Kumenya ko menopause atari indwara, ahubwo ari igice cy’ubuzima, bigufasha kuyakira neza no gukomeza kugira imibereho myiza.
Buri wese akwiriye kwiga ku bijyanye na menopause kugira ngo yitegure neza kandi abeho mu buryo bwiza. Gukomeza kumenya amakuru yizewe no kuganira ku bijyanye n’ibi bimenyetso bizatuma umuntu ataba ahari gusa mu buzima bwe ahubwo anafashe abandi.
Abagore benshi bageze mu gihe cyo gucura usanga babira ibyuya bakabura ibitotsi nijoro, kubera kugabanyuka kw'imisemburo ya Strogen na Progesterone y'uburumbuke.