Ibyo wamenya ku biciro by’amatike mu gitaramo cya Lionel Sentore

Imyidagaduro - 16/07/2025 7:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo wamenya ku biciro by’amatike mu gitaramo cya Lionel Sentore

Umuhanzi mu njyana gakondo Lionel Sentore yagaragaje ko ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye cyo kumurika Album ye 'Uwangabiye' yitiriye indirimbo ye yamamaye mu bikorwa by'amatora y'Umukuru w'Igihugu mu 2024.

Uyu muhanzi uri kwitegura kugaruka i Kigali muri iki Cyumweru yanashyize ku isoko ibiciro by'amatike yo kwinjira muri iki gitaramo azahuriramo n'abarimo Jules Sentore, Itorero Ishyaka ry'Intore ndetse na Ruti Joel.

Hari amakuru avuga ko Charles Uwizihiwe usanzwe uririmbana na Lionel Sentore nawe azaririmba muri iki gitaramo mbere y'ubukwe buzaba tariki 29 Nyakanga 2025.

Massamba Intore yatumiwe muri iki gitaramo nk'Umushyitsi Mukuru, ndetse hari amakuru avuga ko azashimira Lionel Sentore ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere injyana gakondo. Ariko kandi ashobora kuzatungurana agataramira abantu mu gihe gito.

Lionel Sentore yagaragaje ko kwinjira muri iki gitaramo bisaba kuzishyura ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe (Regular), mu gice cya 'Premium' ni ukwishyura ibihumbi 20 Frw; ni mu gihe mu myanya ya VIP umuntu umwe ari ukwishyura ibihumbi 35 Frw, n'aho kuri meza (VIP Table) ni ukwishyura ibihumbi 200 Frw. Harimo na 'Corporate Table' igura ibihumbi 500 Frw.

Uyu muhanzi agaragaza ko iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali tariki 27 Nyakanga 2025. Avuga ko imiryango y'ahazabera igitaramo cye izafungurwa guhera saa kumi n'imwe (5Pm), igitaramo nyirizina gitangire saa moya z'ijoro (7 Pm).

Yagaragaje ko kwinjira muri iki gitaramo bisaba gukanda *662*700*1473# ariko kandianagaragaza ko ushobora kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo unyuze ku rubuga.

Album “Uwangabiye” agiye kumurika iriho indirimbo nka: Umukobwa w’abeza, Teta, I.U.O.A.E, Uko bimeze (ft. Mike Kayihura), Urera (ft. Elysee), Uwangabiye, Hobe, Mukandori (ft. Angela), Ntaramanye, Urukundo (ft. Boule Mpanya), Yanyuzuye umutima ndetse na Haguruka ugende.

Yayikoze ari mu Burayi, mu gihe yari mu rugendo rushya nk’umusore wiyubaka, atangira kwandika amateka mashya y’ubuzima n’ubuhanzi bwe.

Iki gitaramo ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’uyu muhanzi, kuko azamurikiramo album ye ya mbere yise “Uwangabiye”, ikubiyemo indirimbo 12 zigaruka ku rukundo, umuco, amateka n’ishimwe. Yazihimbye azirikana abantu bamugabiye byinshi mu buzima bwe, barimo Perezida Paul Kagame, Sekuru Sentore Athanase, ababyeyi be n’abandi.

Ati “Sogokuru yangabiye gukunda igihugu no gukunda umuco. Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa yangabiye uburere. Perezida Kagame namwise umugoboka-rugamba, kuko yaduhaye igihugu gitekanye, agenda atugabira byinshi birimo Girinka n’iterambere. Iyi ndirimbo ni ishimwe, igaragaza umutima wanjye,”

Igitaramo “Uwangabiye Album Launch Concert” cya Lionel Sentore si icyo kwidagadura gusa, ahubwo ni igikorwa gifite uruhare runini mu guteza imbere umuco nyarwanda.

Sentore avuga ko indirimbo ziri kuri Album ye aziteho gufasha urubyiruko kumva ishema ryo gukunda igihugu, gushimira ababyeyi no kurangwa n’ikinyabupfura.

Lionel Sentore n’abandi bahanzi bazaririmba ni urugero rw’uko umuco ushobora kuba umwuga, ukatunga nyirawo kandi ukamuteza imbere.

Ibitaramo nk’ibi bitumirwa abanyamahanga, bikamurikwa ku mbuga mpuzamahanga, bigatuma u Rwanda rugaragara nk’igihugu gifite umurage ukomeye.

Indirimbo “Uwangabiye” ni urugero rw’indirimbo zifasha abantu gutekereza ku babagabiye byinshi, ntibibagirwe aho bavuye n’ababahaye urukundo, uburere n’igihugu cyiza.

Lionel Sentore ati “Uwangabiye Album Launch Concert” ni igitaramo cy’umuco, indangagaciro n’ishimwe — ni igitaramo cy’umuryango Nyarwanda.” Amatike ari kugurishwa binyuze kuri SINC, ukoresheje 662700*1473#. Kanda hano ubashe kugura itike yawe:  https://www.sinc.events/uwangabiye-1473 

 

Lionel Sentore yavuze ko muri iki gitaramo azataramana n’abahanzi barimo Ruti Joel, Jules Sentore, ndetse n’Itorero Ishyaka ry’Intore 

Ishyaka ry’Intore rizwiho gukorana n’abahanzi bakomeye bategerejwe muri iki gitaramo cya Lionel Sentore

Jules Sentore ni umwuzukuru wa Sentore Athanase, umuhanzi ukomeye mu muziki nyarwanda 

Ruti Joel yagaragaje ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo cya Lionel Sentore






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...