Nubwo benshi babifata nk'imyambarire isanzwe, kuri bo buri bara, buri saro n'umwambaro wabo bifite amateka y'ibinyejana n'ubutumwa bwimbitse bugaragaza indangamuntu, ubutwari n'umuco wabo.
Abamaasai ni abantu barambye kuri gakondo yabo, batuye mu bibaya byo mu majyepfo ya Kenya no mu majyaruguru ya Tanzania. Bafite amateka maremare ndetse bizera ko bakomoka ku bwoko bw'Abanilote bwimukiye muri ako karere buvuye mu kibaya cya Nile mu binyejana byinshi bishize.
Inkomoko y'umwambaro wa Shuka
Umwambaro wa Shuka, uzwi cyane kubera ibara ryawo ritukura, ntiwari usanzwe uko umeze ubu. Mu bihe bya kera, Abamaasai bambaraga impu z'inka n'iz'ihene nk'uko byari bisanzwe mu buzima bwabo bw'ubworozi.
Mu kinyejana cya 19, batangiye gukoresha imyenda y'ipamba yazanwaga n'abacuruzi baturukaga mu Buhinde n'i Burayi, ari bwo havutse Shuka ikoreshwa kugeza n'ubu.
Ibara ritukura ryabaye ikimenyetso gikomeye cy'Abamaasai. Mu myemerere yabo, ritanga ubutwari, imbaraga n'uburinzi. Banizera ko rifasha gutera ubwoba inyamaswa z'inkazi nk'intare, bityo rikaba rikabafasha igihe baragira amatungo.

Amasaro afite ubutumwa bwihariye
Kimwe mu bintu biranga cyane Abamaasai ni imitako y'amasaro ikorwa n'abagore. Bakora imikufi, ibikomo, impeta n'indi mitako yambarwa mu mihango itandukanye.
Icyo benshi batazi ni uko buri bara ry'isaro rifite icyo risobanura:
- Umutuku: ubutwari, imbaraga n'ubumwe.
- Umweru: amahoro, ubuzima bwiza n'amata y'inka, afatwa nk'ikimenyetso cy'ubuzima.
- Ubururu: ikirere n'imvura biha ubuzima amatungo.
- Icyatsi: ubwatsi n'uburumbuke bw'ubutaka.
- Umuhondo cyangwa orange: kwakira abashyitsi n'ubugwaneza.
- Umukara: imbaraga, kwihangana n'ingorane z'ubuzima umuntu atsinda.
Iyo mitako ntiba ari iy'uburanga gusa, ahubwo inagaragaza imyaka umuntu afite, niba yarashatse, icyiciro cy'ubuzima arimo cyangwa umuhango runaka yitabiriye.
Uyu muco usobanuye iki?
Ku Bamaasai, kwambara Shuka n'imitako y'amasaro ni uburyo bwo kwerekana inkomoko yabo n'indangagaciro z'umuryango. Ni ikimenyetso cy'ubumwe, ubutwari n'ishema ryo gukomeza umurage w'abakurambere.
Mu mihango nk'ubukwe, kwita abana amazina, kwakira abashyitsi cyangwa kwizihiza ibirori gakondo, buri mwambaro n'imitako yambarwa bifite ubutumwa bwihariye. Abagore ni bo ahanini bakora ayo masaro, ubuhanga bahererekanya kuva ku babyeyi bukagera ku bana babo.

Uyu muco umaze igihe kingana iki?
Mk’uko tubikesha urubuga rwa folklife.si.edu, ubushakashatsi bugaragaza ko Abamaasai bamaze ibinyejana birenga 6 (hafi kuva mu kinyejana cya 15) batuye muri Kenya na Tanzania.
Nubwo umwambaro wa Shuka ukoreshwa muri iki gihe watangiye kwamamara cyane mu kinyejana cya 19. Umuco wo kwambara imyenda ifite ibisobanuro no gukora imitako y'amasaro umaze ibinyejana byinshi kandi ukomeje kubungabungwa kugeza n'ubu.
Muri iki gihe, nubwo bamwe mu Bamaasai batuye mu mijyi kandi bakoresha imyambaro igezweho mu buzima bwa buri munsi, iyo habaye imihango gakondo cyangwa ibirori bikomeye basubira ku myambaro n'imitako gakondo.
Ibi bituma umuco wabo ukomeza kuba kimwe mu bimenyetso bikomeye by'umurage n’indangamuco bwa Afurika y'Iburasirazuba ndetse ugakurura ba mukerarugendo benshi baturuka hirya no hino ku Isi.


Abagore b'Abamaasai bazwiho ubuhanga bwo gukora imitako y'amasaro ifite ibisobanuro byihariye kuri buri bara
