Ibyihariye kuri Ishimwe Honoratha "Bijoux" winjiye mu gutegura ibitaramo bya Gospel

Iyobokamana - 05/01/2026 12:54 PM
Share:
Ibyihariye kuri Ishimwe Honoratha "Bijoux" winjiye mu gutegura ibitaramo bya Gospel

Mu Rwanda, gutegura ibitaramo byari bisanzwe bikorwa ahanini n’abagabo, ariko umukobwa ukiri muto witwa Ishimwe Honoratha Bijoux yahagurukanye ingoga yinjira muri uyu mwuga ukomeye kandi ukenewe cyane.

Bijoux, nk’uko benshi bamwita, ni umunyeshuri wiga Business Leadership muri African Leadership University (ALU), akaba akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, aho akora umurimo w'uburirimbyi.

Ni urugero rw’umukobwa wagaragaje ko umurava, ukwizera no gukunda ibyo ukora bishobora guhindura uburyo ibitaramo bya Gospel bitegurwa mu Rwanda, kandi agatanga icyizere ko uyu mwuga uzajya utanga serivisi nziza kandi zinoze ku buryo burambye.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Bijoux yavuze ko yagiriwe amahirwe yo guhishurirwa Yesu akiri umwana, ku myaka 12 akaba ari bwo yizeye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Gukorera Imana mu buririmbyi byatumye yiga byinshi ku micungire y’ibikorwa hanashibukamo kugira umwete mu byo akora byose.

Kuririmbira Imana mu makorali atandukanye, yavuze ko byagiye bimusunikira kwitabira ibitaramo bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gukurikiranira hafi umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kimwe mu bitaramo yitabiriye byamukoze cyane ku mutima ahanini bitewe n'imitegurire iri ku rwego rwo hejuru, ni "Icyambu" cya Israel Mbonyi. Bijoux yagize ati: "Igitaramo "Icyambu" muri rusange (all editions) ni igitaramo nakunze cyane".

Yakomeje ati: "Uretse kuba haba harimo na 'Favor' y’Imana, n’imitegurire yacyo bigaragara ko iba yitaweho cyane, buri kantu kose k'igitaramo kagerageza kwitabwaho mu bishoboka ari nayo mpamvu umusaruro w'igitaramo muri rusange buri gihe uza ari mwiza".

Yakomeje gusesengura impamvu igitaramo "Icyambu" cyitabirwa cyane ndetse kikagenda neza. Ati: "Abantu dukunda ibintu byiza biteguwe neza, ntekereza ko ari cyo gituma buri uko twumvise igitaramo "Icyambu" tuba 'excited' tukitabira ku bwinshi kuko tuba twizeye ko tutari butenguhwe mu byo tuza kumva n'ibyo tubona tugendeye ku musaruro mwiza w'ibitaramo byatambutse".

Bijoux arashima cyane imitegurire y’ibitaramo muri rusange mu Rwanda, kuko uko biri abona hari intambwe nini bimaze gutera ugereranije no mu bihe byatambutse. Icyakora, avuga ko hari ibikwiye kunozwa ashingiye ku bindi bitaramo binyuranye yitabiriye akabibonamo inenge. Ati: "Gusa haracyakenewemo izindi mbaraga kugira ngo birusheho kuba byiza".

Yikije ku bikenewe cyane kongerwamo imbaraga, avugamo ubunyamwuga n'ubunyangamugayo ari na wo musingi agiye kubakiraho mu gutegura ibitaramo. Ati: "Hakenewe imitegurire y’ibitaramo irimo ubunyamwuga buhagije harimo ubunyangamugayo, kubahana no kubaha inshingano za buri umwe yaba ari ku bategura ndetse no kubategurirwa."

Ati: "Ibi nibyitabwaho, ibitaramo bya Gospel mu Rwanda bizaba isomo ryiza ry’imitegurire y’ibitaramo ndetse bigere kure hashoboka. Iyo igitaramo cyagenze neza mu bigaragarira amaso y’abantu, inyuma aho batareba haba habereyemo imitegurire myiza yitaweho mu buryo bufatika harimo na bimwe nakomojeho ruguru, ari cyo gituma bitanga umusaruro mwiza w’igitaramo."

Mu ntangiriro z'uyu mwaka mushya wa 2026 ni bwo Bijoux yatangiye urugendo rwo gutegura ibitaramo, akaba afite imbaraga zituruka ku muhamagaro w’ukuri no ku byo yize mu buzima bwe. Ni umwuga ari gukora binyuze muri kompanyi yise "Honor Events".

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bijoux yagize ati: "Nifuza kongera za mbaraga navuze ruguru mu mitegurire y’ibitaramo, mu bubatsi beza bubaka imitegurire myiza y’ibitaramo nanjye nifuje gushyiraho itafari ryanjye kugira ngo twese dufatanye bigere kure."

Yagarutse ku mwihariko we muri uru rugendo rushya ati: "Numva mfitiye urukundo rwinshi n’umurava ibi bijyanye n’imitegurire y’ibitaramo kandi igihe cyose ukunze ikintu ukora, ntugikora nk'uwikiza, [ahubwo] ugikora nk’icyawe kuko uba ugikunze nk’uko wikunze kandi uwikunda wese yikorera ibyiza. Icya kabiri ni ubunyangamugayo ndetse n’ubunyamwuga mu byo dukora."

Yavuze ko ibindi bakora muri Honor Events ari ugutanga serivisi zijyanye na 'Hospitality services', by'umwihariko "dufite itsinda ryabugenewe kandi ryatojwe rikora Service na Protocol mu bitaramo no mu bindi birori birimo ubukwe, inama ndetse n’ibindi birori byose byakenera izi serivisi turahari ngo tubibafashemo".

Binyuze muri Honor Events itegerejweho guhoza amarira y'abaramyi bahoraga bijujutira abategura ibitaramo birangwa n'ubunyangamugayo bucye, Bijoux yumvikanishije ko ashyize imbere ibintu bibiri by’ingenzi: urukundo rwinshi n’umurava mu gutegura ibitaramo, ndetse n’ubunyamwuga no kubaha inshingano zose.

Mu bahanzi ba Gospel, Bijoux yavuze ko akunda cyane James na Daniella, "gusa hari n’undi muramyi uri kunezeza cyane muri iyi minsi ari we Pastor Ngonga Christophe, kubera ko indirimbo zabo bose zingera ku mutima cyane, zikunze gutinda muri njye, kenshi nisanga ndi kuziririmba ndi mu bihe bitandukanye by’ubuzima."

James na Daniella ni itsinda ry'ubukombe mu muziki wa Gospel, rikaba ryaramamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Mpa Amavuta", "Narakijijwe", "Bari he?" n'izindi. Ngoga Christophe ni umuramyi mushya wigaragaje cyane mu 2025 akaba yarakunzwe mu ndirimbo zirimo "Untware" yafunguye amarembo y'ubwamamare bwe.

Nubwo Bijoux ari umuririmbyi akaba aninjiye mu gutegura ibitaramo bya Gospel, aho azajya akorana n'abahanzi batandukanye, yabajijwe niba nawe ateganya kuba umuramyi agakora indirimbo ze bwite, asubiza ko "kugeza ubu nta gahunda mfite yo kuririmba ku gıti cyanjye".

Yunzemo ati: "Icyakora nizera ko Imana ihamagara umuntu bitewe n’icyo ishaka, ibimpamagariye ikanyumvisha ko nkwiriye kubikora mu gihe cyayo yagennye, icyo gihe nabikora. Ariko mu gihe uwo muhamagaro udahari, na gahunda yawo ntayihari."

Nk'umunyeshuri wiga ibijyanye no gucunga imishinga, ndetse akaba yaninjiye mu bushabitsi bwo gutegura ibitaramo by'ivugabutumwa, yavuze ko umwuga akunda cyane ni ubucuruzi [Business], gusa ngo nta muntu afatiraho icyitegererezo mu bijyanye n’uyu mwuga.

Yunzemo ati: "Icyakora ndi umuntu ukunda kwigira ku bantu cyane, nkigira ku bikorwa byabo, buri wese muri uyu mwuga byagorana ko mbura isomo mukuraho".

Yakomeje abisobanura muri aya magambo: "Niba hari ikintu cyiza mbona akora, icyo nkigiraho, nanjye nkaba nagikora, mu gihe hari ikibi mbonye akora, icyo nacyo nkikuramo isomo njyewe nkazirinda kugikora kuko mba nabonye ingaruka mbi zacyo."

Bijoux yinjiye mu gutegura ibitaramo bya Gospel ateguza ubunyangamugayo n'ubunyamwuga

Bijoux avuga ko mu mitegurire y'ibitaramo bya Gospel "haracyakenewemo izindi mbaraga kugira ngo birusheho kuba byiza"

Bijoux avuga ko uburyo abantu bakirwa mu bitaramo bitandukanye yabonye hari umusanzu yatanga bikarushaho kugenda neza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...