Uyu
muhango wabereye muri Kigali Paramount Hotel mu gikorwa cyiswe iKON Activate
Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025.
Iyi
ni inshuro ya kane iKON Activate ibaye muri uyu mwaka wa 2025, nyuma yo kubera
muri Nigeria, Kenya na Uganda, ubu ikaba igeze mu Rwanda.
iKON
Activate ni igikorwa kibanziriza ijoro nyamukuru ryo gutanga ibihembo bya iKON
Awards, kigamije gutegura no gushyushya umwaka w’ibihembo, ndetse no guhuriza
hamwe abakora mu nganda za sinema n’itangazamakuru kugira ngo baganire ku
mikoranire, ishoramari n’iterambere ry’uru ruganda muri Afurika.
Ibihembo
bya iKON Awards 2026 bizatangwa bifite insanganyamatsiko igira iti “Beyond
Borders” (Kurenga Imipaka), igamije kugaragaza impano za sinema muri Afurika no
guteza imbere imikoranire yambukiranya imipaka y’ibihugu.
Umuyobozi
Mukuru wa iKON Awards, Humphrey Nabimanya, yavuze ko bahisemo Kigali kubera
icyerekezo n’iterambere ryayo mu ruganda rwa sinema.
Yagize
ati: “Dushaka kuvuga inkuru z’Abanyafurika binyuze mu mikoranire. Ibikorwa bya
sinema byo mu gihugu bigira uruhare runini mu kugaragaza inkuru za Afurika ku
Isi, nk’uko byagenze mu zindi nganda zikomeye.”
Akomeza
ati “Kigali ni hamwe mu hantu hatangiye kugaragaza imbaraga muri sinema muri
Afurika y’Iburasirazuba. Ifite inkuru zikomeye za Afurika, ibikorwaremezo byiza
n’ahantu hatandukanye hashobora kwifashishwa mu gufata filimi.”
iKON
Activate itanga urubuga ruhuza abakora filimi, inzego za Leta n’abikorera ku
giti cyabo, bagahuza imbaraga mu biganiro bigamije kongera ishoramari
n’imikoranire mu ruganda rwa sinema.
Ibikorwa
byabanje kubera mu bindi bihugu byatanze umusaruro ufatika. Mu gikorwa cya
mbere cyabereye muri Nigeria, hahuriye hamwe abatunganya filime bakomeye bo
muri Nigeria na Uganda, amashyirahamwe y’abakora sinema n’abafatanyabikorwa
batandukanye, barimo Uche Agbo (Perezida wa Directors Guild of Nigeria),
Patrick Lee wa Viva Cinemas Nigeria, abayobozi ba FDAN ndetse n’umukinnyi
n’umuyobozi wa filimi Ramsey Nouah.
Nk’umusaruro
w’iyo mikoranire, iKON yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’umukinnyi wa
filimi wo muri Uganda w’inararibonye Michael Wawuyo Sr., uzagaragara muri
filime nshya ya Nigeria yitwa “Dambe”, izayoborwa na Ramsey Nouah
ikanatunganywa na Sauti Plus Media Hub.
Byongeye,
iKON yatangije umushinga mushya wa filime ihuriweho na Uganda na Kenya binyuze
muri O3plus Project, uterwa inkunga na Reach A Hand Uganda, Imara TV na UNESCO.
Iyi
filime izibanda ku bibazo bikomeye byugarije urubyiruko birimo ihohoterwa
rishingiye ku gitsina, inda ziterwa abangavu.
Uyu
mushinga ugaragaza icyerekezo cya iKON cyo gukoresha sinema mu gutanga ijwi ku
nkuru z’Abanyafurika no guteza imbere impinduka nziza mu muryango.
iKON
Awards ni ibihembo ngarukamwaka bitangirwa muri Uganda, bigamije gushimira no
guha icyubahiro impano, imishinga n’abantu bagize uruhare rukomeye mu guteza
imbere sinema n’itangazamakuru muri Uganda no muri Afurika muri rusange.
Kuba
ibi bihembo bitangirijwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere ni indi ntambwe ikomeye
igaragaza ko igihugu gikomeje kwigaragaza nk’ahantu h’ingenzi mu iterambere rya
sinema muri Afurika.
Ndayirukiye
Fleury ‘The Legend’ washinze ‘BahAfrica’ akaba n’umugabo wa Usanase Bahavu Jannet
wamamaye muri Cinema, yabwiye InyaRwanda ko bishimiye kuba ibi bihembo bigiye
gutangirwa mu Rwanda, kandi ko bemeye kuzabihatanamo kubera ko babonye bujuje
ibyo basabaga.
Yagize ati: “Nagize amahirwe yo gusobanukirwa ibi bihembo, ngira n’amahirwe yo guhura
mbere n’umuyobozi w’ibi bihembo adusobanurira imikorere yayo; uburyo bahitamo
abakinnyi ba filime, filime bahemba, abagira uruhare mu gutuma filime iba
nziza, ibijyanye n’Akanama Nkemurampaka n’ibindi. Rero, twumvise ari ibihembo
bitabogamye twiyemeza kuzabyitabira mu gihe filime yacu yaba yujuje ibisabwa.”
Yavuze
ko hari filime bakoze izajya ahatana mu maserukiramuco akomeye ku Isi, ari nayo
bazatanga mu zizahatanira ibi bihembo. Kugeza ubu, filime 26 zo mu Rwanda nizo
zimaze gutangwa mu zizahatana muri ibi bihembo mpuzamahanga.
Kigali yatoranyijwe nk’igicumbi gishya cya sinema muri Afurika y’Iburasirazuba, kubera ibikorwaremezo n’amahirwe iri gihugu gifite

Abanyafilimi, abayobozi b’amashyirahamwe n’abafatanyabikorwa baganiriye ku mikoranire n’ishoramari muri sinema ya Afurika

Ibihembo bya iKON Awards bigiye gutangirizwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, bigaragaza intambwe igihugu kiri gutera mu ruganda rwa sinema

Iki gikorwa cyashyize imbaraga ku nkuru z’Abanyafurika zivugwa n’Abanyafurika, binyuze mu mikoranire yambukiranya imipaka

Abakinnyi ba filime bo mu Rwanda no mu bindi bihugu bagaragaje ko biteze kungukira byinshi mu kuba ibi bihembo iKON Awards byanahaye ikaze abakorera Cinema mu Rwanda

Isaac Rucabigango uri mu bagize uruhare muri iKON Awards yavuze ko ibi bihembo byagiye bitangirwa muri Uganda, ariko ko kuri iyi nshuro bahisemo ko bigera hirya no hino muri Afurika

Fleury
ari kumwe na 'Scott' wamamaye cyane muri filime nyinshi zigezweho muri

Nadia
wamamaye muri filime zirimo 'Umuturanyi' [Uri iburyo]

'Fleury Legend' utanganya filime nyinshi binyuze muri BahAfrica yavuze ko bemeye kuzahatana mu bihembo iKON Awards kubera imikorere yabyo

Umukinnyi
wa filime Mpuzamahanga, Malaika Uwamahoro [Uri iburyo] yaserutse

Kimenyi Tito winjiye mu bijyanye no gutunganya filime zirimo 'Umuruho Wanjye Series'

Umukinnyi wa filime Mpuzamahanga, Mazimpaka Jonns Kennedy ni umwe mu bitabiriye' kumurika ku mugaragaro itangizwa ry'ibihembo "iKON Awards"

Mucyo
Jackson utegura ibihembo bya "Rwanda International Movie Awards"

