Ibyamamare byahuriye mu itangizwa ry’ibihembo bya Cinema ‘iKON Awards’ i Kigali – AMAFOTO

Imyidagaduro - 13/12/2025 9:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyamamare byahuriye mu itangizwa ry’ibihembo bya Cinema ‘iKON Awards’ i Kigali – AMAFOTO

Abanyabugeni n’abakora mu ruganda rwa sinema n’itangazamakuru baturutse hirya no hino muri Afurika bahuriye i Kigali mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’ibihembo bya “iKON Awards”, ku nshuro ya mbere bigiye kujya bihemba n’abakinnyi ba filime bakorera mu Rwanda.

Uyu muhango wabereye muri Kigali Paramount Hotel mu gikorwa cyiswe iKON Activate Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025.

Iyi ni inshuro ya kane iKON Activate ibaye muri uyu mwaka wa 2025, nyuma yo kubera muri Nigeria, Kenya na Uganda, ubu ikaba igeze mu Rwanda.

iKON Activate ni igikorwa kibanziriza ijoro nyamukuru ryo gutanga ibihembo bya iKON Awards, kigamije gutegura no gushyushya umwaka w’ibihembo, ndetse no guhuriza hamwe abakora mu nganda za sinema n’itangazamakuru kugira ngo baganire ku mikoranire, ishoramari n’iterambere ry’uru ruganda muri Afurika.

Ibihembo bya iKON Awards 2026 bizatangwa bifite insanganyamatsiko igira iti “Beyond Borders” (Kurenga Imipaka), igamije kugaragaza impano za sinema muri Afurika no guteza imbere imikoranire yambukiranya imipaka y’ibihugu.

Umuyobozi Mukuru wa iKON Awards, Humphrey Nabimanya, yavuze ko bahisemo Kigali kubera icyerekezo n’iterambere ryayo mu ruganda rwa sinema.

Yagize ati: “Dushaka kuvuga inkuru z’Abanyafurika binyuze mu mikoranire. Ibikorwa bya sinema byo mu gihugu bigira uruhare runini mu kugaragaza inkuru za Afurika ku Isi, nk’uko byagenze mu zindi nganda zikomeye.”

Akomeza ati “Kigali ni hamwe mu hantu hatangiye kugaragaza imbaraga muri sinema muri Afurika y’Iburasirazuba. Ifite inkuru zikomeye za Afurika, ibikorwaremezo byiza n’ahantu hatandukanye hashobora kwifashishwa mu gufata filimi.”

iKON Activate itanga urubuga ruhuza abakora filimi, inzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo, bagahuza imbaraga mu biganiro bigamije kongera ishoramari n’imikoranire mu ruganda rwa sinema.

Ibikorwa byabanje kubera mu bindi bihugu byatanze umusaruro ufatika. Mu gikorwa cya mbere cyabereye muri Nigeria, hahuriye hamwe abatunganya filime bakomeye bo muri Nigeria na Uganda, amashyirahamwe y’abakora sinema n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo Uche Agbo (Perezida wa Directors Guild of Nigeria), Patrick Lee wa Viva Cinemas Nigeria, abayobozi ba FDAN ndetse n’umukinnyi n’umuyobozi wa filimi Ramsey Nouah.

Nk’umusaruro w’iyo mikoranire, iKON yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’umukinnyi wa filimi wo muri Uganda w’inararibonye Michael Wawuyo Sr., uzagaragara muri filime nshya ya Nigeria yitwa “Dambe”, izayoborwa na Ramsey Nouah ikanatunganywa na Sauti Plus Media Hub.

Byongeye, iKON yatangije umushinga mushya wa filime ihuriweho na Uganda na Kenya binyuze muri O3plus Project, uterwa inkunga na Reach A Hand Uganda, Imara TV na UNESCO.

Iyi filime izibanda ku bibazo bikomeye byugarije urubyiruko birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inda ziterwa abangavu.

Uyu mushinga ugaragaza icyerekezo cya iKON cyo gukoresha sinema mu gutanga ijwi ku nkuru z’Abanyafurika no guteza imbere impinduka nziza mu muryango.

iKON Awards ni ibihembo ngarukamwaka bitangirwa muri Uganda, bigamije gushimira no guha icyubahiro impano, imishinga n’abantu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere sinema n’itangazamakuru muri Uganda no muri Afurika muri rusange.

Kuba ibi bihembo bitangirijwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere ni indi ntambwe ikomeye igaragaza ko igihugu gikomeje kwigaragaza nk’ahantu h’ingenzi mu iterambere rya sinema muri Afurika.

Ndayirukiye Fleury ‘The Legend’ washinze ‘BahAfrica’ akaba n’umugabo wa Usanase Bahavu Jannet wamamaye muri Cinema, yabwiye InyaRwanda ko bishimiye kuba ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda, kandi ko bemeye kuzabihatanamo kubera ko babonye bujuje ibyo basabaga.

Yagize ati: “Nagize amahirwe yo gusobanukirwa ibi bihembo, ngira n’amahirwe yo guhura mbere n’umuyobozi w’ibi bihembo adusobanurira imikorere yayo; uburyo bahitamo abakinnyi ba filime, filime bahemba, abagira uruhare mu gutuma filime iba nziza, ibijyanye n’Akanama Nkemurampaka n’ibindi. Rero, twumvise ari ibihembo bitabogamye twiyemeza kuzabyitabira mu gihe filime yacu yaba yujuje ibisabwa.”

Yavuze ko hari filime bakoze izajya ahatana mu maserukiramuco akomeye ku Isi, ari nayo bazatanga mu zizahatanira ibi bihembo. Kugeza ubu, filime 26 zo mu Rwanda nizo zimaze gutangwa mu zizahatana muri ibi bihembo mpuzamahanga. 

Kigali yatoranyijwe nk’igicumbi gishya cya sinema muri Afurika y’Iburasirazuba, kubera ibikorwaremezo n’amahirwe iri gihugu gifite


Abanyafilimi, abayobozi b’amashyirahamwe n’abafatanyabikorwa baganiriye ku mikoranire n’ishoramari muri sinema ya Afurika


Ibihembo bya iKON Awards bigiye gutangirizwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, bigaragaza intambwe igihugu kiri gutera mu ruganda rwa sinema


Iki gikorwa cyashyize imbaraga ku nkuru z’Abanyafurika zivugwa n’Abanyafurika, binyuze mu mikoranire yambukiranya imipaka


Abakinnyi ba filime bo mu Rwanda no mu bindi bihugu bagaragaje ko biteze kungukira byinshi mu kuba ibi bihembo iKON Awards byanahaye ikaze abakorera Cinema mu Rwanda


Isaac Rucabigango uri mu bagize uruhare muri iKON Awards yavuze ko ibi bihembo byagiye bitangirwa muri Uganda, ariko ko kuri iyi nshuro bahisemo ko bigera hirya no hino muri Afurika


Fleury ari kumwe na 'Scott' wamamaye cyane muri filime nyinshi zigezweho muri iki gihe


Nadia wamamaye muri filime zirimo 'Umuturanyi' [Uri iburyo] y'umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge]

'Fleury Legend' utanganya filime nyinshi binyuze muri BahAfrica yavuze ko bemeye kuzahatana mu bihembo iKON Awards kubera imikorere yabyo


Umukinnyi wa filime Mpuzamahanga, Malaika Uwamahoro [Uri iburyo] yaserutse mu gutangiza ibi bihembo bya Cinema mu Rwanda


Kimenyi Tito winjiye mu bijyanye no gutunganya filime zirimo 'Umuruho Wanjye Series'


Umukinnyi wa filime Mpuzamahanga, Mazimpaka Jonns Kennedy ni umwe mu bitabiriye' kumurika ku mugaragaro itangizwa ry'ibihembo "iKON Awards"


Mucyo Jackson utegura ibihembo bya "Rwanda International Movie Awards" yagaragaje ko "iKON Awards" izafasha mu kuzamura urwego rwa Cinema mu Rwanda

Uhereye ibumoso: Kimenyi Tito, Fleury Legend, Kemnique uzwi mu bakoresha 'X', ndetse na Rukundo Patrick wamamaye nka Patycope ku mbuga nkoranyambaga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...