Nk'abandi bose bari mu kiruhuko kirekire, nafashe umwanya wanjye njya gutemberera mu karere ka Rubavu cyane ko ntari nkunze gutemberera muri aka karere. Igitaramo Toxic Xperience ni kimwe mu byari byanjyanye kuko Bruce Melody na Kivumbi ari bamwe mu bahanzi banshimisha.
Nk'umuntu ugifite amaraso ashyushye kandi byoroshye ko nagendera mu kigare, nyuma yo gutemberera muri uyu mujyi numvaga najya nywuhoramo ariko ibyo nabonye biteye agahinda cyane cyane ku babyeyi babyiruye yaba abasore cyangwa abakobwa.
Uyu mujyi wongeye kunyereka ko hari byinshi bikorwa twumva mu makuru cyangwa tubona muri Filime zitandukanye tukibeshya ko bitabaho mu Rwanda nyamara hari abamaze kugera muri ibyo bihe cyera.
Nageze mu mujyi wa Gisenyi ku wa gatanu nsanga nta hantu ho gucumbika hahari. Kubera ko nta nshuti, nta muvandimwe mfite muri uyu mujyi, byabaye ngombwa ko ndara nzenguruka uyu mujyi ngo menye ibyo ari byo n'imico y'aho neza.
Nabanje kujya mu gitaramo Toxic Xperience kirangira kitarangiye ariko ibyo naboneyeyo nagize ngo niho biri gusa nyamara naje gusanga nibeshye kuko abari mu mujyi wa Rubavu/Gisenyi bari baje baje bakuyeho nta mpamvu yo kwiyoberanya.
Mu rugendo rw'iminsi ibiri (ku wa gatanu no ku wa gatandatu) dore ibyo nakuye muri uyu mujyi wari watagatifuje icyaha.
1. Ubusambanyi nibwo bwari bwahawe intebe y'icyubahiro haba ku bahuje ibitsina n'abadahuje ibitsina
Mu ijoro naraye muri uyu mujyi, nabonye ko ubusambanyi hari ababugize igikorwa gitagatifu cyane ko hataburaga ababikora mu ruhame, mu tubyiniro, mu tubari ndetse no mu muhanda. Kubwo kugera muri uyu mujyi nsanga nta cumbi risigayemo, byabaye ngombwa ko ndara ngenda ndeba uko bimeze.
Ikibabaje kurusha ibyo, ni uko ubu busambanyi bwari bwageze cyane mu bahuje ibitsina aho wasangaga umukobwa ari gusomana n'undi cyangwa se bakora ibindi bikorwa biteye isoni mu ruhame ntacyo bikanga.
2. Uwagiye adasoma ku nzoga yari afite amahirwe menshi yo gutaha ari umusinzi butwi
Kubera ikigare cy'abiganjemo urubyiruko ndetse n'uburyo inzoga zanyobwaga, hafi ya buri wese wabonaga mu mujyi wa Gisenyi, yari yasinze cyangwa se ayobowe na ka manyinya. Polisi yagerageje gupima abari batwaye imodoka ariko biteza umuvundo w'imodoka mu mujyi hanyuma barabyihorera.
3. Utaravanyeyo ubukene ni umugabo
Kubera uburyo hari abantu benshi kandi bose baje bafite amafaranga cyane ko hari mu ntangiriro z'ukwezi, utubari hafi ya twose twakubye inshuro utabara igiciro cy'ibinyobwa hanyuma barabihenda. Kubwo gushaka kwemeza no kugendera mu kigare ku bantu benshi, amafaranga yarimo yisukiranya nk'uko Nyabarongo yisuka mu mugezi wa Akagera.
4. Imodoka z'abanya-Kigali zirenga 100 zari mu mujyi wa Rubavu
Kubwo gukunda kuryoshya no gukunda iraha, benshi mu banyakigali bari mu karere ka Rubavu mu mpera z'icyumweru gishize akaba ariho barimo bizihiriza ibirori byabo. Imodoka zirenga 100 nizo nabashije kuba nagereranya mu zo nabonye bitewe n'aho nageze muri iryo joro.
5. Abantu bararaga banywa bukabacyeraho kubwo kubura aho gucumbika
Kubera umubare munini w'abantu, benshi bahisemo kurara mu tubari banywa barya ndetse banabyina mu rwego rwo kugira ngo amasaha yicume. Amacumbi mu karere ka Rubavu yashize ku mugoroba wo ku wa Kane cyangwa se mu gitondo cya kare ku wa 5 ku bantu ba nyuma.
6. Abanyarugomo babonye icyuho
Kubera ubwinshi bw'abantu bwari mu mujyi, abanyarugomo babonye icyuho bariba, bararwana karahava kuko babaga bameze nk'abihishe muri ako kavuyo k'abantu.
7. Abanyamahanga biganjemo abo muri DRC baje kuryohereza i Rubavu
Benshi mu batari bafite akazi muri iyo minsi, babengutse umujyi wa Rubavu baza kuharuhukira cyane ko icyasabwaga cyose ku muntu wifuza kuruhuka cyari gihari. Abera nabo yaba abatuye mu mujyi wa Rubavu cyangwa abavuye mu bindi bice, nabo ntabwo batanzwe n'ibi birori.
8. Nta mugore cyangwa umugabo wari ufite umugore cyangwa umugabo.
Yaba abashakanye cyangwa abagikundana, abenshi bajyaga aho babonye cyangwa bakarara aho babonye bitewe nuwo bishimanye muri ako kanya. Kuri iyi ngingo ho, hari ubuhamya bw'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga banabyivugira.
9. Ibitaramo n'ubucuruzi byarahindaga cyane cyane ku micanga yo ku kiyaga cya Kivu
Muri icyo cyumweru, hari abantu benshi bateguye ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo gufasha abantu kwishimira iminsi y'ibiruhuko. Ibi byatumue ubucuruzi butera imbere ndetse inyungu irikuba.
10. Udafite ahagije ntiyageze mu bandi
Kubera ubwinshi bw'abantu, utubari twinshi twishyuzaga amafaranga yo kwinjira gusa (entrance fees) utayabonye agasubizwa inyuma kabone n'aho yaba yateganyije kugura no kunywera ibya mirenge ku ntenyo.
Ku muntu wagiye i Rubavu yabona byinshi byo kubarira abasigaye mu rugo ariko bamwe mu bagize amahirwe yo kujyayo babashije kubyaza umusaruro ayo mahirwe y'ibiruhuko ariko Minisiteri y'Ubuzima ikabazwa kongera udukingirizo twinshi n'ibinini byo kudasama byinshi.
Reba amashusho ya hamwe mu hari hasohokeye abasore n'inkumi