Yesu yafashwe mu ijoro ryo ku wa kane
amaze gusangira n’intumwa ze hanyuma agambanirwa na Juda wumvaga ko Yesu afite imbaraga
zidasanzwe arabasha kwirwanirira hanyuma we agatsindira ibiceri.
Yesu yashinjwaga ibyaha binyuranye,
byiganjemo ibishingiye ku kwigira Imana, guhinyura amategeko y’abayuda, no
guhungabanya umutekano wa politiki. Ibyo byaha byari bihimbano, byari bigamije
kumwambura icyubahiro no kumukuraho nk’umwigisha w’ukuri.
Dore uko Bibiliya isobanura ibyo
byaha Yesu yashinjwaga
1. Kwigira Imana (Gukoresha izina
ry’Imana mu buryo bw’agasuzuguro) – "Blasphemy"
Abakuru b’idini ya Kiyuda, barimo
abatambyi bakuru n’abafarisayo, bashinjaga Yesu kwigira Imana no kwihandagaza
avuga ko ari Umwana w’Imana.
59. Maze abatambyi bakuru n’abanyarukiko
bose bashaka Yesu ho ibirego by’ibinyoma ngo babone uko bamwica, 60. barabibura
nubwo haje abagabo b’ibinyoma benshi. Hanyuma haza babiri 61. baravuga bati “Uyu yagize ngo yabasha gusenya
urusengero rw’Imana, akarwubaka mu minsi itatu.” 62. Umutambyi mukuru arahaguruka aramubaza ati “Ntiwiregura na
hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?” 63. Yesu aricecekera. Umutambyi mukuru
aramubwira ati “Nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana
w’Imana.” Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye, kandi ndababwira yuko hanyuma
muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana, aje ku bicu byo
mu ijuru.” 65. Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati
“Arigereranije. Turacyashakira iki abagabo? Dore noneho mwiyumviye kwigereranya
kwe.
2. Guhungabanya ubutegetsi bwa Roma –
Kwigira Umwami
Ubwo bamushyikirizaga Pilato,
abashinjaga Yesu bamuhimbira icyaha cyo kwigira umwami, bivuze ko yari ahanganye
n’ubutegetsi bwa Roma.
Luka 23:2 “Nuko batangura kumurega
bavuga bati ‘Uyu muntu tumusanze acumise ishyanga, abuza abantu gutanga imisoro
kwa Kayisari, yivugira ko ari we Kristo, Umwami.’”
3. Gukangurira abantu kwica amategeko
y’Abayuda
Yesu yanaregwaga kuba atubahiriza
amategeko ya Mose, urugero nko ku munsi w’isabato aho yakijije abarwayi, akanigisha
ko ari "Umwami w'isabato."
Yohana 5:16-18 “Ni cyo cyatumye
Abayuda batangira kumwanga, kuko yakoraga ibyo ku isabato. Ariko Yesu
arabasubiza ati ‘Data arakora n’ubu nanjye ndakora.’ Ibyo byatumye Abayuda
barushaho gushaka kumwica, kuko atari uko yarengaga isabato gusa, ahubwo
yanitaga Imana Se, akigira umwe na Yo.”
4. Gukangisha ko azarimbura urusengero
Mariko 14:57-59 “Haza bamwe
b’abashinja ibinyoma bavuga bati ‘Twamwumvise avuga ati: Nzatembagaza uru
rusengero rukorerwamo n’abantu, mu minsi itatu nzubaka urundi rutubatswe
n’abantu.’ Ariko ibyo bavugaga ntibyahuye.”
Iri jambo Yesu yari yararivuze mu buryo bw’ikigereranyo, avuga urupfu rwe n’izuka rye, ariko bararifata uko ritari kugira ngo bamushinje ibinyoma.
Ibi byaha byose byari bihimbano, nk’uko Pilato ubwe yabibonye ndetse akanabyivugira.
Yohana 18:38 “Pilato aramubaza ati ‘Ukuri ni iki?’ Amaze kuvuga atyo arasohoka asanga Abayahudi, arababwira ati ‘Sinabonye icyaha na kimwe kuri uyu muntu.’”
Nyuma yo gushinjwa ibi binyoma byose ndetse no kutamwumvika nk’uko byari bikwiye, Yesu yarakubiswe, yambikwa ikamba ry’amahwa ndetse anabambwa ku musaraba I Gorogota ariko nyuma y’iminsi itatu arazuka ubu akaba yicaye iburyo bwa se nkuko yasize abivuze.
Ku wa gatanu wera, nibwo Yesu yakubiswe anambikwa ikamba ry'amahwa aricwa azizwa kuba yaravugaga ko ari umwana w'Imana akiza abarwaye ku isabato