Umuziki ni kimwe mu bintu bitanga ibyishimo ku
bantu b'ingeri zose, cyane cyane urubyiruko. Abahanga bakubwira ko umuziki ari
ubuzima bwiyongera ku byo wariye cyangwa wanyoye. Mu Rwanda abakunzi ba muzika
bazi uburyo bamwe mu bafana bamera amababa mu bitaramo.
Dore ibitaramo 6 byitezweho gufasha Abanywarwanda
kuryoherwa n’ukwezi kwa Werurwe:
1. The Ben
Nyuma yo gukorera igitaramo cy’amateka muri BK
Arena, agahita asohora urutonde rw’ibitaramo ateganya gukorera hanze y’u
Rwanda, The Ben yatangaje ko imyiteguro y’icyo azakorera i Kampala irimbanyije.
Byitezwe ko The Ben azataramira muri Uganda ku wa
17 Gicurasi 2025. Ni igitaramo azakora nyuma yo kuva i Burayi aho yari yateguye
gukorera ibitaramo bitandukanye.
Nyuma yo kuva i Kampala, The Ben azahita yerekeza
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena 2025. Byitezwe ko azasoza ibi
bitaramo muri Kanama 2025 ubwo azaba yasubiye i Burayi muri Norvège.
The Ben yemeje ko ibi bitaramo bigamije gukomeza
kumvisha abakunzi be indirimbo zigize album ye nshya ‘Plenty Love’ ariko
banataramana cyane ko ahenshi baba badaherutse guhurira mu gitaramo.
2. Chriss Eazy
Biteganyijwe
ko umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Rukundo Christian
wamamaye nka Chriss Eazy, azataramira mu Bufaransa mu Mujyi wa Lyon ku wa
Gicurasi 2, 2025, ndetse no ku wa Gicurasi 10, 2025 mu Mujyi wa Lille.
Anafite igitaramo azakora
tariki 17 Gicurasi 2025 mu gihugu ataratangaza, cyo kimwe n’igitaramo kizaba
tariki 24 Gicurasi, icya tariki 31 Gicurasi, tariki 7 Kamena ndetse na 14
Gicurasi 2025.
Ibi bitaramo byateguwe na Sosiyete
ya Team Production isanzwe ifasha abahanzi gukorera ibitaramo cyane cyane mu
Bubiligi.
Chriss Eazy uri kwitegura
gukora ibi bitaramo, ni umuhanzi w'umunyarwanda ukora injyana ya Afrobeat,
akaba n'umwanditsi w'indirimbo ndetse n'umuyobozi wa Ewuana Brand.
Uyu musore yatangiye umuziki
mu 2016 ubwo yitabiraga amarushanwa y'impano yiswe "Talent". Mu 2020,
yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "Ese Urabizi?", akurikiraho
"Tegereza".
Indirimbo ze zamenyekanye
cyane mu Rwanda no mu karere, harimo "Inana", "Amashu",
"Sambolela"na "Edeni". Mu Kwakira 2023, yashyize hanze
indirimbo yise "Bana".
Uretse umuziki, Chriss Eazy
ni umuyobozi wa Ewuana Brand, inzu y'imideli igamije guteza imbere imideli
n'ubuhanzi mu Rwanda. Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye zirimo nka
"Inana", "Amashu", "Sambolela",
"Edeni", "Bana" n’izindi.
Chriss Eazy ni umwe mu
bahanzi bakiri bato bafite impano ikomeye mu muziki nyarwanda, akaba akomeje
kwagura umuziki we no kugera ku rwego mpuzamahanga.
3. Davis D
Umuririmbyi Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D ageze
kure imyiteguro yo kujya gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Stockholm
mu gihugu cya Suède ku wa 30 Gicurasi 2025, aho azahuza no kumenyekanisha Album
ye ya Kabiri ari gutegura.
Uyu musore wakuriye i Nyamirambo yatumiwe na
Sosiyete ya East West Vibes yashinzwe na Dj Mozey. Agiye gutaramira muri kiriya
gihugu, abisikana n’umuhanzi Chriss Eazy, Spice Diana wo muri Uganda bahataramiye
ku wa 8 Werurwe 2025 mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga
w’Umugore.
Dj Mozey amaze igihe atangiye gufasha abahanzi
nyarwanda gutaramira muri Suède.
Davis D ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu
itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n’ibindi bikorwa yagiye ategura
byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y’indirimbo
zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.
Yakoranye by’igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye
umujyanama we, ariko muri iki gihe akorana n’umubyeyi we umufasha gutegura no
gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga y’indirimbo yiyemeje irimo n’iyo akorera
muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Imyambarire ye, uko yigaragaza mu ifatwa
ry’amashusho, imikoreresheje y’imbuga nkoranyambaga, ibihangano bye n’ibindi ni
bimwe mu byo ashaka kumurikira abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza
imyaka 10 ari mu muziki.
Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga
ko ari ‘umwana w’abakobwa’. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa
23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu
mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yakoze mu
2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Mariya Kaliza’, ‘Ma people’
n’izindi.
4. Juno Kizigenza
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu amaze mu
muziki, Juno Kizigenza yateguriye abakunzi be igitaramo kizabera mu nyubako ya ’Institut Français du Rwanda’ ku wa 16 Gicurasi 2025.
Abazitabira iki gitaramo bazagira amahirwe yo kumva
nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe muri iki gihe amaze akora umuziki.
5. Victor Rukotana
Ku ikubitiro ku wa 9 Gicurasi 2025 Victor Rukotana
ni azasusurutsa abakunzi be mu gitaramo azanabamurikiramo album ye
nshya yise ‘Imararungu’.
6. Bolingo Paccy
Umuhanga mu gucuranga unafasha abahanzi benshi barimo Mani Martin, Bolingo Paccy agiye kwereka impano ye abakunzi b’umuziki mu gitaramo na we azakorera muri ’Institut Français du Rwanda’ ku wa 23 Gicurasi 2025.
Ibi bitaramo by'aba bahanzi batatu bombi bazataramira kuri Centre Culturel Francophone du Rwanda (Institut Français) mu bihe bitandukanye, bigamije guteza imbere umuziki nyarwanda no kwagura amahirwe y’abahanzi bato n’abakuze mu guhura n’abakunzi b’umuziki n’abashoramari. Binongera ubushobozi bw’abahanzi mu bijyanye no kwitwara imbere y’imbaga no kubaka izina ryabo ku rwego mpuzamahanga.
Centre Culturel Francophone du Rwanda ikomeje kuba igicumbi cy’iterambere ry’umuco, igahuza abahanzi n’imbaga y’abakunzi b’ibikorwa by’ubuhanzi.
Ibi bitaramo bizaba umwanya w’ingenzi wo kwigira ku bahanzi batandukanye, kwidagadura, no gusabana n’abandi bakunzi b’umuziki. Bizafasha abahanzi kwagura ubuhanzi bwabo, ndetse binatange ishusho y’uburyo umuziki w’u Rwanda ushobora gukomeza kwaguka ku rwego mpuzamahanga.
Abategura iyi gahunda basabye abakunzi b’umuziki “kubika aya matariki” (Save the Date) kugira ngo batazacikwa n’ibi birori bidasanzwe byitezweho gukomeza kubaka umuziki Nyarwanda mu buryo bushya kandi bugezweho.